• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Amb.Nduhungirehe

Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Amb.Nduhungirehe

Editorial 10 Apr 2016 ITOHOZA

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yatangaje ko nyuma y’aho urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye muri Komini ya Leeuw-Saint-Pierre, mu Bubiligi, rwigaruriwe n’abapfobya Jenoside,nta muhango n’umwe uzongera kuhakorerwa, keretse inyito yarwo itera urujijo ibanje guhindurwa.

Uru rwibutso, rwubatswe mu mwaka wa 2004, bisabwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihe Louis Michel, hagamijwe kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Icyakora mu kwandika izina ryarwo ngo hajemo ikibazo kuko abarwanditseho batashyizeho amagambo aruha inyito yuzuye, nk’uko byatangajwe na Ambasaderi Nduhungirehe.

Yagize ati “ Ikibazo cyabaye ni uko ababikoze banditse ngo ‘En memoire du Genocide Rwanda 1994’(Bivuze kwibuka Jenoside Rwanda 1994)”, bibagirwa kongeraho ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi ngo agatsiko k’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kabyuririraho bigatuma buri tariki ya 6 Mata gahamagaza imyigaragambyo kuri uru rwibutso.

Aka gatsiko kavuga ko Jenoside yakorewe abanyarwanda bose, Abahutu n’Abatutsi ko nta tandukaniro, bisa n’aho uru rwibutso na ko karufiteho uruhare.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ati “Ibyo ni ugupfobya Jenoside bidashobora kwemerwa.Twe icyo dushaka ni ukugira ngo inyito yarwo yuzuzwe ihinduke rwitwe urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyi nyito isa n’aho iha ingufu abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigatuma buri mwaka bahakorera imyigaragamyo.”

Yakomeje agira ati ”Mu ntangiriro z’uku kwezi nandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga menyesha Minisitiri w’Intebe na Burugumesitiri wa Woluwe-Saint-Pierre mbasaba ko iyi nyito yahinduka. No ku wa Mbere tariki ya 4 nabonanye na Burugumesitiri , yaba we na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bambwiye ko iki kibazo bazacyiga iyi nyito igahinduka.”

Burugumesitiri wa Komini Leeuw-Saint-Pierre, uru rwibutso rwubatsemo yashyizeho itangazo ribuza abigaragambya kwegera uru rwibutso kuva tariki ya 6 Mata 2016.

Kuba iyi myigaragambyo y’uwo munsi yaburijwemo ngo intambwe ya mbere ariko idahagije kuko kugeza ubu nta mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ikihakorerwa kuko rusa n’urwigaruriwe n’abayipfobya, nk’uko Amb. Nduhungirehe yakomeje abisobanura.

Ati “Ntitukihajya, uru rwibutso rusa n’urwigaruriwe n’abapfobya Jenoside.Nta muhango n’umwe Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi izongera gukorera kuri uru rwibutso mu gihe iyi nyito itarahinduka. Tuzakorera ahandi muri Buruseli. Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko uko inyito yanditse hari indi Jenoside yabaye mu gihe itazwi itigeze inemerwa.”

-2614.jpg

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

2016-04-10
Editorial

IZINDI NKURU

Pastor Fifi Cameron wari Inkingi ya mwamba  muri Zion Temple yanditse ibaruwa isezera kuri Gitwaza

Pastor Fifi Cameron wari Inkingi ya mwamba muri Zion Temple yanditse ibaruwa isezera kuri Gitwaza

Editorial 15 May 2017
Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Editorial 03 Jan 2024
Burundi: Intambara iratutumba, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wafatwaga nka numero ya 2 yaba afungishijwe ijisho

Burundi: Intambara iratutumba, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wafatwaga nka numero ya 2 yaba afungishijwe ijisho

Editorial 18 Oct 2019
Uwibye arenga 7.000.000 i Kigali yafatiwe i Nyagatare

Uwibye arenga 7.000.000 i Kigali yafatiwe i Nyagatare

Editorial 30 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Umufaransa w’umucanshuro Bob Denard yakoranye na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uko Umufaransa w’umucanshuro Bob Denard yakoranye na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 02 Feb 2018
Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi
Mu Mahanga

Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Editorial 14 Jan 2019
Brazil yabaye indi kipe isezerewe mu gikombe cy’Isi
IMIKINO

Brazil yabaye indi kipe isezerewe mu gikombe cy’Isi

Editorial 07 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru