DEPARTMENT OF HUMAN RESOURCE MANAGEMENT
PO BOX 6304 KIGALI
www.police.gov.rw
Polisi y’igihugu iramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi y’igihugu ko guhera tariki 10 Mata kugeza kuwa 30 Mata 2016 izandika abantu bose bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw’abapolisi bato.
Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
Kuba ari umunyarwanda;
Kuba abishaka;
Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25;
Kuba afite impamyabushobozi yamashuri yisumbuye (A2);
Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu cyangwa a tari gukurikiranwaho icyaha gikomeye;
Kuba afite ubuzima buzira umuze;
Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta;
Kuba yiteguye gukorera ahariho hose.
Abujuje ibisabwa baziyandikisha kubiro bya polisi byo kurwego rw’akarere (DPU) batuyemo bitwaje forumirere yujuje neza iboneka ku rubuga rwa internet www.police.gov.rw, fotokopi y’impamyabushobozi yamashuli bize, fotokopi y’irangamuntu, n’ifoto imwe ngufi. Abatazabona internet bazakura forumirere ku biro bya polisi byo ku rwego rw’akarere.
Yahaya KAMUNUGA
ACP
Komiseri wagateganyo ushinzwe abakozi