• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Rwanda rwahawe umukoro ku gukurikirana abatera inda abana ntibibagaruke

U Rwanda rwahawe umukoro ku gukurikirana abatera inda abana ntibibagaruke

Editorial 12 Apr 2016 Mu Mahanga

Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa Muntu yagize ibintu by’umwihariko isaba u Rwanda kwitaho, muri byo harimo ikibazo cy’abatera inda abana, abakobwa bagahura n’ibibazo naho bo ntibibagireho ingaruka.

Ibi u Rwanda rwabisabiwe mu nama ngarukamwaka ya Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa Muntu, iri kubera i Banjul muri Gambia.

Nk’uko Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda yabigaragaje, u Rwanda by’umwihariko rwasabwe ko ivugurura ry’igitabo cy’amategeko ahana cyakwihutishwa, hakanitabwa ku kibazo kijyanye no guhana abakorera abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bikabaviramo gutwara inda imburagihe; kugira ngo bahanwe.

Asobanura byimbitse kuri uyu mwanzuro mu byasabwe u Rwanda, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Munru mu Rwanda, Nirere Madeilene, yabwiye Izuba Rirashe ko Intumwa yihariye ya Komisiyo nyafurika yagaragaje icyo kibazo.

Yagize ati “Ibyo gukurikirana abahohotera abana b’abakobwa byavuzwe na Rapporteur special ushinzwe uburenganzira bw’umugore [Buri mukomiseri mu bagize Komisiyo nyafurika agira icyiciro cy’uburenganzira akurikirana by’umwihariko]. Yavuze ko yasanze mu Rwanda usanga abateye inda abana b’abakobwa usanga umukobwa ariwe ugira ibibazo mu gihe uwamuteye iyo nda nawe yagombye kubibazwa.”

Nubwo kumenya abatera inda bisaba iperereza rikomeye, hakanasabwa n’ibizamini bya ADN ku bihaka aabana, na Madame Jeannette Kagame yagaragaje ko ari ikibazo kuba abatera inda abangavu, bamwe nabo bitabagiraho ingaruka.

Madame Jeannette Kagame ari mu Karere ka Ngororero mu ntangiriro za Mata 2016, mu guhemba abakobwa bitwaye neza mu bizamini bya leta, yagize ati “Iyi ni inzitizi ikomeye cyane mu burezi bw’abana b’abakobwa. Ibi bibagiraho ingaruka kurusha abana b’abahungu, ariko ngira ngo tunashobore no gukumira icyo kibazo, ntabwo numva impamvu ari umwana w’umukobwa ukwiye kugirwaho izo ngaruka gusa.”

Yakomeje agira ati “Ngira ngo abantu bakwiye no kuziga uko n’uwo mwana w’umuhungu uba waramukubaganiye na we akwiye kuzagira ukuntu ajya abibazwa. Nta kuntu umwana w’umukobwa wenyine ari we bigiraho izo ngaruka gusa. Wenda byatuma n’abo bahungu babitekerezaho mbere y’uko bashora abo bana bagenzi babo muri ibyo byago.”

Hasabwe kandi ko u Rwanda rwakwita by’umwihariko ku bagore bafungiye icyaha cyo gukuramo inda, ariko Nirere nta byinshi yifuje kugira icyo abitangazaho, yabwiye Izuba Rirashe ko ikibazo ari rusange n’ibindi bihugu, ariko ko ikibazo baba bahura nacyo Komisiyo ayoboye izagikurikirana.

Icyo nacyo cyazamuwe n’Intumwa yihariye ya Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa Muntu.

Iterabwoba mu bindi bihangayitse Afurika

Uretse ibyasabwe by’umwihariko u Rwanda, muri iyo nama y’i Banjul yanigiwemo ibibazo bikomeye birimo iterabwoba rikomeje gufata intera n’ ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iteza ibibazo mu bihugu binyuranye bya Afurika, ikibazo cy’ishyingirwa imburagihe ku bana, ikibazo cya ruswa igaragara mu bihugu byinshi by’Afurika n’ibindi.

Ku bjyanye no kurwanya iterabwoba ibihugu byinshi byashyizeho amategeko ahana ibikorwa by’iterabwoba; hagaragajwe ko amenshi muri ayo mategeko usanga afite ingingo zibangamira uburenganzira bwa muntu cyane cyane ibijyanye no gufatwa nk’umwere igihe icyaha kitari cyamuhama, kuburanira imbere y’umucamanza; gufungirwa ahantu hagenewe gufungirwa; n’ibindi.

-2640.jpg

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Nirere Madeleine

Ibihugu by’Afurika byasabwe gushyira ingufu mu kurandura impamvu zituma habaho iterabwoba harimo guteza imbere imiyoborere myiza mu bihugu bya Afurika, kurwanya ruswa n’akarengane, kurwanya ivangura n’ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu.

Ibikorwa by’iterabwoba n’u Rwanda rwamaze kugaragaza ko byarugezemo. Ndetse ubu, hari itsinda ry’abantu bagera kuri 17 bakatiwe gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, bashinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka ISIS na Al Shabab.

Si iterabwoba gusa ryavuzweho muri iyi nama y’i Banjul, hanaganiriwe ku ngamba zo gukumira no kurwanya ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa Muntu birimo gushyingirwa imburagihe kw’abana b’abakobwa, gufungwa igihe kirekire mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ruswa no kwigwizaho imitungo mu buryo butemewe

Ku bijyanye n’uburengazira bw’abafungwa, hagaragajwe ko hari ikibazo cy’inyubako zifungirwamo abantu zo muri bimwe mu bihugu bya Afurika zishaje cyane usanga zarubatswe mu gihe cy’ubukoloni, abafungwa bamara imyaka mu buroko bataburanishijwe, ibihugu bigitanga igihano cy’urupfu n’ibindi.

Inama ya 58 ya Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa Muntu iteraniyemo abantu bagera ku 2000 barimo abahagarariye za Guverinoma, Komisiyo z’Uburenganzira bwa Muntu z’Ibihugu bya Afurika; Imiryango inyuranye iharanira uburenganzira bwa Muntu ikorera ku migabane yose, abahagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye n’impuguke zinyuranye mu bijyanye n’uburenganzira bwa Muntu.

Source: Izuba rirashe

2016-04-12
Editorial

IZINDI NKURU

Mujyanama Elisaphan Philos uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi yagizwe umwere n’urukiko

Mujyanama Elisaphan Philos uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi yagizwe umwere n’urukiko

Editorial 02 Feb 2016
Ababyeyi b’abasore  bivugwako  bajyanywe i Wawa barakeka ko abana babo baba batakiriho

Ababyeyi b’abasore bivugwako bajyanywe i Wawa barakeka ko abana babo baba batakiriho

Editorial 25 Aug 2016
Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Editorial 15 May 2024
Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Editorial 14 Feb 2025

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru