Umukecuru Mukagashugi Eliane w’imyaka 78 wari utuye mu Mudugudu wa Buhigiro, Akagari ka Saruheshyi mu Murenge wa Mwendo w’Akarere ka Ruhango, yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.
Umurambo w’uyu mukecuru wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wataruwe mu mugenzi wa Nyirasare uri muri uyu murenge mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki 12 Mata 2016.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, yemeje aya makuru, anabwira Kigali Today ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Mata 2016, abantu bane bakekwaho ubu bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi mu gihe Pilisi ikomeje iperereza.
Mu gushaka kumenya niba ubu bwicanyi hari aho buhuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki gihe cyo kwibuka, CIP Hakizimana yavuze ko iperereza rigikomeje ku buryo Polisi itahita yemeza ko bifitanye isano.
Uyu muvugizi wa Polisi yasabye abaturage kurushaho gufatanya mu gucunga umutekano kandi yizeza abarokotse Jenoside ko inzego zose zikomeza gufatanya kugira ngo umutekano wabo ucungwe neza.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki 12 Mata, ni bwo iyo nkuru yamenyekanye nyuma y’uko umwuzukuru w’uwo mukecuru babanaga mu nzu, yari yaraye amutegereje akamubura, akarara mu nzu wenyine.
Mushimiyimana Marie, umukobwa w’uyu mukecuru, avuga ko yaje muri icyo gitondo aje guhinga, anyura kwa nyina ngo amusuhuze, ahageze asanga umwuzukuru we asa n’ufite ikibazo, amubajije, amubwira ko yaraye wenyine mu nzu kuko yategereje nyirakuru akamubura.
Mushimiyimana avuga ko uyu mwuzukuru yamubwiye ko nyirakuru yari yavuye mu rugo mu gihe cya nimugoroba ku wa Mbere, tariki 11 Mata, agiye kugura amabuye y’itoroshi kuri butike hafi aho, akamutegereza akamubura.
Mushimiyimana akimara kumenya ayo makuru, ngo yatangiye gushakisha n’uwo mwuzukuru, bamubona mu kagezi ka Nyirasare kari hafi y’aho batuye mu Mudugudu wa Buhigiro, basanga yateraguwe ibyuma mu muhogo ndetse banamukobaguye mu maso, bahita batabaza ubuyobozi n’abaturanyi.
Abaturage bamwe barakeka ko ubu bwicanyi bufitanye isano no kwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
KT