Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi arasaba abantu bakora ibizamini by’impushya z’agateganyo n’iby’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa y’uburyo bwose.
Aramenyesha abiyandikishije gukora ibyo bizamini bo mu ntara y’Uburasirazuba ,Uburengerazuba, no mu Majyepfo ko bizakorwa kuva ku itariki 14 Mata kugeza ku wa 28 Mata muri izi ntara eshatu.
Aributsa kandi ko ibyo bizamini bireba gusa abiyandikishije mu mashuri yigisha ibijyanye no gutwara ibinyabiziga gusa.
Mu ntara y’Uburasirazuba bizakorwa guhera tariki ya 14 Mata kugeza ku itariki 16 Mata.
Guhera ku itariki 18 Mata kugeza ku wa 21 Mata bizakorwa mu Mu Ntara y’Amajyepfo , hakaba haziyongeraho uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro.
Mu ntara y’Amajyaruguru ibizamini bizakorwa guhera tariki 25 kugeza ku wa 28 Mata, abo muri iyi ntara bakaba baziyongeraho abiyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bo mu turere twa Nyabihu na Rubavu.
SP Ndushabandi aributsa ko ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo bikorerwa kuri buri karere, naho ibizamini ngiro bigakorerwa ahateganijwe.
Aributsa kandi ko umunsi wa mbere hakorwa ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo.
Na none aramenyesha abakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu z’inyiganano, ni ukuvuga izitaratanzwe na Polisi y’u Rwanda; ko hafashwe ingamba zo gufata abazikoresha ndetse n’abazibaha.
SP Ndushabandi yagiriye inama abakora ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda gutanga ruswa y’uburyo bwose agira ati :”Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo gufata ababikora.Uzabikora amenye ko azafatwa nta kabuza.”
Yibukije ko uwatse, utanze n’uwakiriye ruswa bahanwa kimwe, ariko ko umuntu ubikoze mu rwego rwo gufasha inzego z’ubutabera atabihanirwa.
SP Ndushabandi yasabye buri wese ufite amakuru ajyanye na ruswa kubimenyesha Polisi y’u Rwanda kuri nomero za terefone 997 (Agashami kayo gashinzwe kurwanya ruswa) na 0788311215.
Yibukije ko umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanwa n’ingingo ya 644 na 650 z’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda
RNP