• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irasaba abakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa

Polisi y’u Rwanda irasaba abakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa

Ubwanditsi 14 Apr 2016 Mu Mahanga

​Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi arasaba abantu bakora ibizamini by’impushya z’agateganyo n’iby’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa y’uburyo bwose.

Aramenyesha abiyandikishije gukora ibyo bizamini bo mu ntara y’Uburasirazuba ,Uburengerazuba, no mu Majyepfo ko bizakorwa kuva ku itariki 14 Mata kugeza ku wa 28 Mata muri izi ntara eshatu.

Aributsa kandi ko ibyo bizamini bireba gusa abiyandikishije mu mashuri yigisha ibijyanye no gutwara ibinyabiziga gusa.

Mu ntara y’Uburasirazuba bizakorwa guhera tariki ya 14 Mata kugeza ku itariki 16 Mata.

Guhera ku itariki 18 Mata kugeza ku wa 21 Mata bizakorwa mu Mu Ntara y’Amajyepfo , hakaba haziyongeraho uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro.

Mu ntara y’Amajyaruguru ibizamini bizakorwa guhera tariki 25 kugeza ku wa 28 Mata, abo muri iyi ntara bakaba baziyongeraho abiyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bo mu turere twa Nyabihu na Rubavu.

SP Ndushabandi aributsa ko ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo bikorerwa kuri buri karere, naho ibizamini ngiro bigakorerwa ahateganijwe.

Aributsa kandi ko umunsi wa mbere hakorwa ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo.
Na none aramenyesha abakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu z’inyiganano, ni ukuvuga izitaratanzwe na Polisi y’u Rwanda; ko hafashwe ingamba zo gufata abazikoresha ndetse n’abazibaha.

SP Ndushabandi yagiriye inama abakora ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda gutanga ruswa y’uburyo bwose agira ati :”Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo gufata ababikora.Uzabikora amenye ko azafatwa nta kabuza.”

Yibukije ko uwatse, utanze n’uwakiriye ruswa bahanwa kimwe, ariko ko umuntu ubikoze mu rwego rwo gufasha inzego z’ubutabera atabihanirwa.

SP Ndushabandi yasabye buri wese ufite amakuru ajyanye na ruswa kubimenyesha Polisi y’u Rwanda kuri nomero za terefone 997 (Agashami kayo gashinzwe kurwanya ruswa) na 0788311215.

Yibukije ko umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanwa n’ingingo ya 644 na 650 z’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda

RNP

2016-04-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Ubwanditsi 28 Jan 2025
Ese  abacengezi baba bongeye gutera igihugu

Ese abacengezi baba bongeye gutera igihugu

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Col. Willy BAGABE yitabye Imana

Col. Willy BAGABE yitabye Imana

Ubwanditsi 04 Jun 2016
Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu

Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 01 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu
Mu Mahanga

Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Uganda: Banki y’igihugu igiye gushyirwa ku isoko yegurirwe abashoramari
UBUKUNGU

Uganda: Banki y’igihugu igiye gushyirwa ku isoko yegurirwe abashoramari

Ubwanditsi 27 May 2018
Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake
Mu Mahanga

Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Ubwanditsi 01 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru