• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umunyarwanda yasanzwe yapfiriye muri ‘lodge’ yo muri Uganda aho yari kumwe n’umugore utaramenyekana

Umunyarwanda yasanzwe yapfiriye muri ‘lodge’ yo muri Uganda aho yari kumwe n’umugore utaramenyekana

Ubwanditsi 15 Apr 2016 Mu Mahanga

Umugabo w’umunyarwanda witwa William Rwakibibi wari usanzwe utuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, yabonywe yapfiriye muri loji (lodge) yo mu gihugu cya Uganda aho baherukaga kumubona yinjirana n’umugore utaramenyekana kugeza ubu, icyamwishe kikaba kiri gukorwaho iperereza.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri w’iki cyumweru, nibwo uyu mugabo witwa Rwakibibi William w’imyaka 37 y’amavuko, yagiye mu karere kitwa Lyantonde muri Uganda, ajya mu kabari gafite n’amacumbi gahari kitwa ‘Eastland Lodge and Bar’, aho yafatiye ibyo kurya no kunywa hanyuma akanahafata icyumba cyo kuraramo.

Nyuma mu gitondo baje kumusanga yapfiriyemo, bamusangana indangamuntu y’u Rwanda ari nayo yagaragaje umwirondoro we, aho basanze yitwa Rwakibibi William wari utuye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, akaba yari n’umukozi w’ikompanyi ishinzwe gucunga umutekano izwi nka TOPSEC nk’uko ibyangombwa bye bibigaragaza.

Polisi yo mu karere ka Lyantonde yahise itangira iperereza kugirango hamenyekane icyaba cyishe uyu Rwakibibi ndetse banashake uko bamenyesha umuryango we, ariko hagati aho mu cyumba yasanzwemo yapfuye, bahasanze n’imiti isanzwe ikoreshwa mu kwica udukoko ariko ishobora kwica umuntu mu gihe yaramuka ayinyweye, bakaba bakeka ko yaba yariyahuye akoresheje iyo miti.

Arinda Ariho, nyiri aka kabari gafite n’amacumbi kitwa “Eastland Lodge and bar” yabwiye ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda ko Rwakibibi yageze mu kabari ke ahagana saa kumi z’umugoroba zo kuwa Kabiri tariki 12 Mata 2016, akaba ari naho yaje kurara nyuma yo kukanyweramo, hanyuma mu gitondo bakaza kumusangamo yapfuye.

-2676.jpg

-2675.jpg

Ibyangombwa bigaragaza ko Rwakibibi yari umushoferi muri TOPSEC

-2674.jpg

Mu cyumba bamusanzemo yapfuye, hari n’imiti yica udukoko bahasanze

Abakozi b’akabari ngo babyutse mu gitondo bamukomangira ariko ntiyabikiriza, kugeza ubwo nyuma y’amasaha atatu baje kwiyemeza kwica urugi maze bamusangamo yashizemo umwuka. Abakozi bavuga ko ubwo yari muri aka kabari mu ijoro ryo kuwa Kabiri, yari kumwe n’umugore batabashije kumenya.

Kugeza ubu umurambo wa Rwakibibi William wajyanywe mu bitaro bya Lyantonde muri Uganda aho ugomba kubanza gusuzumwa n’abaganga, hanyuma Polisi nayo ikaba ikomeje gushakisha ngo hamenyekane abo mu muryango wa nyakwigendera.

2016-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ladislas Ntaganzwa ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejejwe i Kigali

Ladislas Ntaganzwa ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejejwe i Kigali

Ubwanditsi 24 Mar 2016
Arabia Saoudite yemeye ko umunyamakuru Khashoggi yapfiriye muri ambasade yayo

Arabia Saoudite yemeye ko umunyamakuru Khashoggi yapfiriye muri ambasade yayo

Ubwanditsi 20 Oct 2018
Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Ubwanditsi 30 Jun 2021
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Ubwanditsi 16 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?
Mu Mahanga

Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?

Ubwanditsi 27 Nov 2017
Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura
Amakuru

Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura

Ubwanditsi 11 Aug 2021
Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki

Ubwanditsi 14 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru