• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Ubwanditsi 29 Apr 2016 Mu Mahanga

Abagabo batatu harimo n’umukuru w’umudugudu biyemerera gufasha FDLR mu bitero yagabye i Bugeshi muri Rubavu beretswe abaturage.

Mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, inzego z’umutekano n’abaturage kuri uyu wa 26 Mata 2016 basaba abaturage kwirinda gukorana na FDLR iri mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hagaragajwe abagize uruhare mu gufasha inyeshyamba za FDLR mu gitero zagabye i Bugeshi tariki 16 Mata 2015.

Umusore w’imyaka 19 wafashije FDLR kwinjira mu Rwanda ndetse no kugaragaza ahari abayobozi bagomba kugabwaho ibitero, yagaragarijwe abaturage avuga ko yari amaze iminsi icumi yihishe yarabuze aho anyura ngo asubire muri Congo.

Uyu musore wari umaze igihe gito muri FDLR agahabwa akazi ko kuza mu Rwanda gushaka amakuru n’inzira FDLR igomba kunyuramo itera mu Rwanda, avuga ko bitamushobokeye gusubiranayo n’abateye bakamwizeza kugaruka kumutwara.

Agira ati “Banyohereje gutata ahari abayobozi b’inzego z’ibanze no gushaka inzira bazanyuramo ariko sinabona uko nsubiranayo na bo, banyizeza kuzaza kunshyikira ariko aho twagomba kunyura tuhageze tuhasanga abasirikare benshi kandi n’imipaka ya panya yafunzwe tubura aho duca ndafatwa.”

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu Murenge wa Bugeshi bagawe kuba baragiye babona abarwanyi ba FDLR binjira mu Rwanda ntibatange amakuru.

Umwe mu bashinzwe umutekano mu mudugudu, agira ati “Batugezeho bavuye muri Congo mu masaha y’ijoro batugurira igikoma kwa mudugudu cy’ibihumbi bibiri, aho kwihutira gutanga amakuru ko hari abaturage bavuye muri Congo turangarira kwinywera igikoma. Turicuza amakosa twakoze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, ahamagarira abaturage kuba maso no gutangira amakuru ku gihe, igihe cyose babonye umuntu batazi, naho urubyiruko rwibasiwe mu kwinjizwa muri FDLR arusaba kudashukishwa gushakirwayo imirimo.

-2729.jpg

Uyu musore w’imyaka 19 yari yoherejwe na FDLR gushaka amakuru n’inzira yo gucamo bateye u Rwanda.

-2728.jpg

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babonye FDLR zinjira mu Rwanda ntibatange amakuru.

Abarwanyi ba FDLR babarirwa muri 20 binjiye mu Rwanda tariki ya 16 Mata 2016 barasa ku Biro bya Polisi na Sacco mu Murenge wa Bugeshi.

Abaturage bavuga ko ari uburangare bwatumye FDLR ibinjirana kuko ubundi bari basanzwe bahagarika inyeshyamba zayo zishaka kwinjira mu Rwanda.

Source: KT

2016-04-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuryango w’Abibumbye wasuzumye imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro

Umuryango w’Abibumbye wasuzumye imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 20 Sep 2016
Ladislas Ntaganzwa ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejejwe i Kigali

Ladislas Ntaganzwa ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejejwe i Kigali

Ubwanditsi 24 Mar 2016
Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Ubwanditsi 10 May 2016
Bitunguranye, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d’Etat

Bitunguranye, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d’Etat

Ubwanditsi 07 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyuma bikoreshwa basaka byaba bigira ingaruka ku buzima?
IKORANABUHANGA

Ibyuma bikoreshwa basaka byaba bigira ingaruka ku buzima?

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Mu mukino ubanza wa CAF Champions League, APR FC yanganyije na Pyramids FC  1-1
Amakuru

Mu mukino ubanza wa CAF Champions League, APR FC yanganyije na Pyramids FC 1-1

Ubwanditsi 14 Sep 2024
RwandAir yatangiye ingendo zigana i Kinshasa ziziyongera mu kwezi gutaha
UBUKERARUGENDO

RwandAir yatangiye ingendo zigana i Kinshasa ziziyongera mu kwezi gutaha

Ubwanditsi 17 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru