• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Ubwanditsi 28 Apr 2016 Mu Mahanga

​Ku itariki ya 26 Mata, itsinda ry’abapolisi baturutse ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ryajyanye imodoka ikora nk’ibiro ndetse ikanakira ibibazo by’abaturage izwi nka “ Mobile Police Station Van” mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, ribakangurira kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irikorerwa abana ndetse n’ububi bw’ibiyobwenge, banasabwa guharanira uburenganzira bw’umwana.

Inspector of Police (IP) Viviane Umulisa wari uhagarariye urwego rw’ubugenzacyaha ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana, yasobanuriye abaturage bari aho ko ingingo ya 217 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda itanga ubusobanuro bw’ijambo”Umwana”, ikavuga ko Umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko uretse mu gihe andi mategeko abiteganya ukundi.

Yababwiye ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kwandikishwa mu gihe yavutse, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo cye, n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.

Akaba yaraburiye abasambanya abana b’aba abakobwa cyangwa abahungu batarageza ku myaka 18 nyuma bakiregura ko bari bumvikanye ataribyo, aho yagize ati:””Hari abantu bakuru tujya twakira baregwa gusambanya abana bato, ugasanga baremera ko koko uwo basambanye yari hasi y’imyaka 18, ariko ko bari bagiranye ubwumvikane. Turabamenyesha ko nta bwumvikane buba hagati y’umwana uri hasi y’imyaka 18 n’umuntu mukuru, ahubwo uwo muntu aba yamushutse, kubera iyo mpamvu rero agomba gukurikiranwa n’amategeko.”

IP Umulisa yasobanuriye abo babyeyi ko ihohoterwa ryo mu ngo n’amakimbirane biri ku isonga mu bituma abana bahunga iwabo bakajya kwibera mu mihanda aho bakora ibikorwa birimo kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi , bakarangwa n’urugomo ndetse n’ubujura .

Yagize ati:” Ibikorwa n’imyitwarire by’abo bana biri mu biteza umutekano muke, akaba ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ibasaba mwe ababyeyi kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma abana babahunga .”

Yanaboneyeho umwanya wo kubabwira ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho ngo ibyaha nk’ibi birwanywe, ababwira ko yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana (Directorate of Anti-Gender-Based Violence and Child Abuse Protection) na Isange One Stop Centers mu turere, ibi ikaba yarabikoze kugira ngo irusheho kurwanya no gukumira biriya byaha no gufasha abakorewe iryo hohoterwa.

Yababwiye anabasobanurira ingamba na gahunda zashyizweho na Leta ngo abaturage bagire ubuzima bwiza zirimo kwigira amashuri 12 y’ibanze ku buntu, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, gahunda ya Gir’inka n’izindi.

Abaturage b’Umurenge wa Rweru baboneyeho n’umwanya wo gutanga ibibazo byabo, bimwe bibonerwa ibisubizo ako kanya, abandi bizezwa ko ibi bibazo byabo bigiye kwigwaho kandi bizabonerwa ibisubizo mu minsi mike.

RNP

2016-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Batatu bafunzwe bazira ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Batatu bafunzwe bazira ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Imyanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano

Imyanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano

Ubwanditsi 22 Dec 2016
Burera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

Burera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

Ubwanditsi 12 Sep 2016
Seyoboka agezwa mu Rwanda ( VIDEO )

Seyoboka agezwa mu Rwanda ( VIDEO )

Ubwanditsi 18 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyo wamenya k’Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bubiligi, biragarukwaho na Amb. Nduhungirehe
POLITIKI

Icyo wamenya k’Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bubiligi, biragarukwaho na Amb. Nduhungirehe

Ubwanditsi 06 Jun 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 10 Jan 2024
Abagize Komite zo kwicungira umutekano  mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo
Mu Mahanga

Abagize Komite zo kwicungira umutekano mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo

Ubwanditsi 27 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru