• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kicukiro: Abanyeshuri bo mu bigo bine bashyizeho amahuriro yo kurwanya ibyaha

Kicukiro: Abanyeshuri bo mu bigo bine bashyizeho amahuriro yo kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 11 May 2016 Mu Mahanga

​Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ane yo mu karere ka Kicukiro bashyizeho amahuriro yo kurwanya ibyaha (Anti-crime Clubs).

Byakozwe n’abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyanza, abo mu rwa Gatenga ya mbere , abiga muri Samuduha Integrated College (SICO) n’abo mu Ishuri ryisumbuye rya Kanombe (Ryahoze ryitwa EFOTEC).

Abiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyanza n’abo mu rwa Gatenga ya mbere bashyizeho amahuriro yabo abiri ku itariki 9 Gicurasi, naho abiga muri SICO no mu Ishuri ryisumbuye rya Kanombe bashyizeho ayabo abiri ku itariki 10 Gicurasi.
Abo banyeshuri bageraga ku 3061 bashyizeho ayo mahuriro uko ari ane nyuma y’ibiganiro bagiranye na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro.

Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’ihuriro ryo muri SICO, Tuyisenge Nkusi, yagize ati:”Iri huriro twashyizeho ni urubuga rwiza rwo kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ibyemezo by’uko twakwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha.”

Tuyisenge yakomeje agira ati:”Nk’urubyiruko, tugomba gukoresha imbaraga zacu mu kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano. Ibiyobyabwenge biri mu bishobora kwangiza ahazaza hacu, bityo tugomba kubyirinda kandi tugakangurira n’abandi kubyirinda no kubirwanya .”

Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’iryo mu Rwunge rw’amashuri rwa Gatenga ya mbere, Mutangana Olivier, yagize ati:”Turi kwiga kugira ngo tuzigirire akamaro, tukagirire imiryango yacu ndetse tukagirire n’igihugu muri rusange. Kugira ngo ibyo tubigereho tugomba kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kurogoya indoto zacu nziza.”

Yavuze ko azajya asobanurira urundi rubyiruko ndetse n’abandi bantu ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, kandi abasabe kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

Aganira n’abo banyeshuri bo muri ibyo bigo bine, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Kicukiro, Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, yababwiye ko ibiyobyabwenge bitera umuntu wabinyoye gukora ibyaha nko gusambanya abana, gufata ku ngufu, gukubita no gukoretsa ndetse n’ubujura.

Yababwiye ati:”Hari bagenzi banyu bajya bava mu ishuri kubera gutwara inda zitateganijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Mwe muzi ingaruka zabyo mujye mukangurira urundi rubyiruko ndetse n’abandi bantu kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda n’ababicuruza.”

Yababwiye ko amakuru y’ihohoterwa ryakorewe umwana bayatanga kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ibegereye cyangwa bagahamagara nomero ya terefone itishyurwa 116; 3512 ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; 111 mu gihe habayeho inkongi y’umuriro; 113 ku bijyanye n’impanuka zo mu muhanda; 110 ku byaha byo mu mazi na 997 ku byaha bya ruswa.

Umuyobozi w’Ishuri rya SICO, Rurangwa David yagize ati: “Ubu bumenyi abanyeshuri bungutse buzatuma birinda ibiyobyabwenge, hanyuma ibyo bitume batsinda mu ishuri, kandi babe abenegihugu beza.”

Yasabye abo banyeshuri abereye umuyobozi gukurikiza inama bagiriwe, kandi abizeza ko azababa hafi kugira ngo ihuriro ryo kurwanya ibyaha bashyizeho rizagere ku ntego zaryo.

Aya mahuriro ane aje yiyongera ku yandi 17 yashyizweho mu yandi mashuri yo muri aka karere mu bihe byashize naho mu gihugu cyose bene aya mahuriro akaba akabakaba 850.

RNP

2016-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS

Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Gen Kabarebe yihanganishije Malawi ku mpanuka yahitanye abagore babiri ba b’ofisiye b’icyo gihugu

Gen Kabarebe yihanganishije Malawi ku mpanuka yahitanye abagore babiri ba b’ofisiye b’icyo gihugu

Ubwanditsi 04 Jun 2016
Abasirikare b’u Burundi muri RDC baratabaza: ubukene n’umwanda birabugarije

Abasirikare b’u Burundi muri RDC baratabaza: ubukene n’umwanda birabugarije

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
Ibihugu by’u Rwanda na Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Kim

Ibihugu by’u Rwanda na Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Kim

Ubwanditsi 02 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwenya Siriki na Souké bari  mu Rwanda
Mu Rwanda

Abanyarwenya Siriki na Souké bari mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Jun 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 19 Dec 2020
Uganda: Abanyarwanda bakomeje kwegeranya amafaranga yo kubaka urwibutso muri Mpigi
Mu Mahanga

Uganda: Abanyarwanda bakomeje kwegeranya amafaranga yo kubaka urwibutso muri Mpigi

Ubwanditsi 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru