• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umukozi wa Banki ya Kigali wari wabuze ngo yari yagiye gusura inkumi bakundana

Umukozi wa Banki ya Kigali wari wabuze ngo yari yagiye gusura inkumi bakundana

Editorial 09 Jun 2016 Mu Mahanga

Umukozi wa Banki ya Kigali uherutse kuvugwa ko yabuze guhera ku wa 3 Kamena, yabonetse nta kibazo afite, avuga ko iyi minsi itanu ayimaze ‘kwa cherie we’.

Ejo bundi tariki 7 Kamena 2016 ni bwo twabagejejeho inkuru y’umusore witwa Nsanzumuhire Innocent, uri mu kigero cy’imyaka 34 umuryango we uvuga ko yabuze.

Muri iyi nkuru, abo mu muryango we bavugaga ko bagerageje kumuhamagara kuri telefoni ye ngendanwa ibanza kwitabwa n’abandi bigeze aho ivaho, kugeza ku munsi w’ejo akaba atari yakabonetse cyangwa se ngo hamenyekane aho yarengeye.

Usibye abo mu rugo, aho akorera muri Banki ya Kigali, aho ashinzwe inguzanyo (credit agent) na ho bemezaga ko Nsanzumuhire bamuheruka ku wa Gatanu tariki 3 Kamena 2016, ko bamutegereje ku kazi ku wa mbere ntiyaza, nyuma bumva amakuru ava mu muryango we ko yabuze.

Inkuru dukesha Izuba rirashe ivuga ko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Spt Emmanuel Hitayezu, yemeje ko uyu Nsanzumuhire yabonetse, yizanye kandi ari muzima.

Yabwiye iki kinyamakuru ati “Mushatse mwamuvugisha kuri phone ye, andi makuru y’aho yari ari yahababwira, ngo yageze iwe mu ma saa cyenda za mu gitondo, nta kibazo afite, andi makuru ni we wayabaha.”

Spt Hitayezu avuga ko umuryango we ari wo wagejeje aya makuru y’iboneka rye kuri polisi, kuko n’ubundi bari bayifashishije mu gushaka uyu muntu.

Kuri telefoni ye ngendanwa, Nsanzumuhire yemereye Izuba Rirashe ko koko ahari, ko yari yagiye gusura umwari babyumva kimwe, ndetse week end ikarangira akiyongeza n’iminsi y’akazi, kugeza ubwo atahiye saa cyenda z’ijoro zo kuri uyu wa Gatatu.

Yagize ati “ Ndahari, ni kwa kundi umuntu ajya ahantu ntibabimenye…. nari nagiye kwa cherie wanjye, nari nasuye abantu ndakererwa mpitamo kureka kujya ku kazi….ubu ndi mu rugo nta kibazo mfite.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu yagize inama atanga ku ibura rya hato na hato ry’abantu.

Yagize ati “Hari igihe umuntu abura akavuga ko hari aho yari ari, ariko bigateza ikibazo umuryango we. Abantu bari bakwiye kubyirinda, niba hari aho agiye agomba kumenyesha umuryango we ko adahari n’igihe azagarukira.”

Polisi isaba abantu niba hari gahunda bafite, hari aho bagiye kuruhuka, bamenyeshe imiryango n’inshuti cyangwa se aho akorera.

-2902.jpg

Nsanzumuhire Innocent, uvuga ko yari yaburiye kwa Cherie we

2016-06-09
Editorial

IZINDI NKURU

Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Editorial 14 Dec 2016
Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi

Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi

Editorial 30 Aug 2021
Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.

Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.

Editorial 21 May 2021
Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo

Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo

Editorial 22 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igipolisi cy’u Burundi kishe umunyagihugu Albert Niyondiko kimutemaguje umupanga
INKURU NYAMUKURU

Igipolisi cy’u Burundi kishe umunyagihugu Albert Niyondiko kimutemaguje umupanga

Editorial 17 Mar 2020
MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare
IMIKINO

MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare

Editorial 01 Jun 2016
Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?
Mu Mahanga

Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?

Editorial 27 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru