Abagabo batandatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe, ho mu karere ka Kirehe, bakaba bakurikiranyweho kwiba inka muri aka karere.
Mu bakekwa harimo abitwa Sikubwabo Phocas na Ngabo Emmanuel, bafatiwe mu cyuho kuwa 15 Kamena 2016 ubwo bafatanwaga inka eshatu bari bibye uwitwa Bizimungu Theogene bazivanye mu rwuri rwe ruherereye mu kagari ka Nyamugari, ho mu murenge wa Nyamugari.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko abo bagabo bibye izo nka mu ijoro ryo ku ya 15 Kamena rishyira iya 16 Kamena, hanyuma bafatirwa kuri kimwe mu byambu by’Umugezi rw’Akagera cyo mu kagari ka Munini, ho mu murenge wa Mahama.
Yongeyeho ko ifatwa ryabo ryatumye hamenyekana abandi bagabo bane bari mu gaco kamwe k’abajura b’amatungo, abo bakaba ari abitwa David Sabina, Joram Pesayidi, Emmanuel Nkurunziza, na Japhet Habyarimana alias stamina nabo bafashwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.
Yakomeje avuga ko izo nka eshatu zimaze gufatwa zashyikirijwe nyirazo (Bizimungu).
Mu butumwa bwe, IP Kayigi yashimye Bizimungu kubera yihutiye kumenyesha Polisi y’u Rwanda akimara kumenya ko inka ze zibwe, kandi asaba n’abandi kujya batanga amakuru ku gihe yerekeranye n’ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.
Yagize ati:”Gutangira amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa, kandi bituma uwamaze kubikora cyangwa ufite imigambi yo kubikora afatwa.”
IP Kayigi yagize kandi ati:” Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba bagabo batandatu ari bamwe mu bagize agatsiko k’abantu biba inka mu karere ka Kirehe bakazijyana muri Tanzaniya bazicishije mu Kagera. Abatarafatwa bamenye ko isaha iyo ari yo yose na bo bazafatwa.”
Yakanguriye abantu gukora neza amarondo kugira ngo baburizemo ibyaha muri rusange; kandi babashe gufata ababikoze.
Ubwo yashyikirizwaga inka ze, Bizimungu yashimye Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zagize uruhare mu ifatwa ryazo.
Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe ivuga ko ubwo bujura bukunze kugaragara mu mirenge ya Mahama, Nyamugali na Nyarubuye, ahamaze kwibwa inka zigera ku 103, muri zo 53 zikaba zarafashwe zisubizwa benezo.
Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RNP