• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kiliziya Gatolika yafashe iyambere mu gufasha abaturage gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo

Kiliziya Gatolika yafashe iyambere mu gufasha abaturage gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo

Ubwanditsi 22 Jun 2016 Mu Mahanga

Irembo ni urubuga abaturage bifashisha bashaka serivisi za Guverinoma bakoresheje ikoranabuhanga. Akamaro k’Irembo ni ugufasha abaturage kubona serivisi mu buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.

Ku wa Gatanu tariki ya tariki ya 17 Gicurasi 2016 Diyosezi ya Ruhengeri ifatanije n’ikigo cy’Ikoranabuhanga cya RwandaOnline bateguye amahugurwa ku bakozi ba Diyoseze ya Ruhengeri baturutse muri paruwase zose ziyigize mu rwego rwo kubasobanurira ndetse no kubigisha imikorere n’imikoreshereze y’urubuga Irembo. Icyari kigamijwe kwari ukugirango buri paruwase ibe ifite umuntu ushobora kuba yafasha abaturage gusaba no Kwishyura serivisi za Leta muburyo bworoshye kandi akoresheje ikoranabuhanga ry’urubuga Irembo.

Padiri Nizeyima Celestin, wo muri Diyosezi ya Ruhengeri, yatangaje ko ubu ari bumwe mu buryo bwo gufasha abaturage muri gahunda za leta zigiye zitandukanye nk’uko biri mu nshingano zabo kubafasha kujijuka haba mu ikoranabuhanga,mu burezi, ubuvuzi n’ibindi.

Yagize ati “Tugomba gufasha abantu mu bya roho ndetse n’iby’umubiri kandi n’ibi byo kubahugura mu ikoranabuhanga birimo.”

Niyitanga Prisca, umwe mu bahawe amahugurwa, yavuze ko afite akamaro cyane kuko aje gukemura bimwe mu bibazo ababagana babaza ariko batabifitiye ibisubizo.
Ati” Kuba twahawe amahugurwa twabonye igisubizo kuko abaturage nibajya batugana ngo tubafashe uburyo bwo kubona ibyangombwa mu nzego z’ibanze tuzajya duhita tubibafashamo byihuse kuko tubizi.”

-3044.jpg

Bamwe mubahawe amahugurwa

Yan Kwizera, Umuyobozi muri RwandaOnline uhagarariye ishami ryo guteza imbere ubucuruzi (Director of Business Development), yatangarije ko ubu ari bumwe mu buryo Ikigo cya RwandaOnline kirimo gukoresha hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo n’amadini n’amatorero mu rwego rwo koroherereza abaturage kubona serivisi za Leta biboroheye kandi bakoresheje ikoranabuhanga.

Yakomeje adusobanurira ko muri paruwase zose zigize Diocese ya Ruhengeri, hazaba hari umukozi ushinzwe gufasha abaturage bashaka gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo, bityo bikazabafasha kudakora ingendo ndende bashaka serivisi za Leta .

Kugeza ubu wasaba serivisi zisaga 30, ukoresheje telefoni igendanwa udakeneye interineti ukanze *909# cyangwa ukoresheje internet unyuze kuri www.irembo.gov.rw.
Umuntu abasha gusaba akanishyura serivisi za Leta , maze akajya ku Murenge gufata icyangombwa amaze kubona ubutumwa bumubwira ko icyangombwa cye cyamaze kuboneka.

Iyo ukoresheje telefoni ugenda ukurikiza amabwiriza ukabasha no kwishyura , ukoresheje MTN Mobile Money, TigoCash , Airtel Money , Bank of Kigali, VisaCard ndetse na MasterCard.

Zimwe muri serivisi zitangirwa ku rubuga Irembo harimo Icyemezo cy’amavuko, Inyandiko y’ivuka, Inyandiko y’uko uri ingaragu, Inyandiko y’Ishyingirwa, Icyemezo cyo kuba warashyingiwe, Icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana, Inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana, Kwandukuza umuntu witabye Imana, Ibyapa Binini, Ibitambaro n’Ibyapa bito ndetse n’icyangombwa cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko.

Abafite ibibazo bitandukanye binyuzwa ku murongo utishyurwa ariwo 9099, cyangwa kuri callcenter@rwandaonline.rw no kuri watsapp ukoresheje nimero 0788315009.

Irembo.gov.rw

2016-06-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Ubwanditsi 29 Jan 2024
Uganda: Abadepite bacyuye igihe bagiye guhabwa akayabo

Uganda: Abadepite bacyuye igihe bagiye guhabwa akayabo

Ubwanditsi 19 May 2018
Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 01 Feb 2016
Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.

Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.

Ubwanditsi 26 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yatsindiwe muri Guinée yatahanye isoni ku maso
IMIKINO

Amavubi yatsindiwe muri Guinée yatahanye isoni ku maso

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Geoffrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa FRVB asimbuye Jado Castar, ibyavuye mu nama y’intekorusange y’umukino wa Volleyball
Amakuru

Geoffrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa FRVB asimbuye Jado Castar, ibyavuye mu nama y’intekorusange y’umukino wa Volleyball

Ubwanditsi 18 Mar 2023
Abanyarwanda mu begukanye imidali muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’, Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uwa Siporo bakora Run for Fun
Amakuru

Abanyarwanda mu begukanye imidali muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’, Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uwa Siporo bakora Run for Fun

Ubwanditsi 10 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru