• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro

Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro

Editorial 13 Jul 2016 Mu Mahanga

Ku itariki 11 Nyakanga, abakozi 52 b’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruherereye mu karere ka Nyabihu bahawe ubumenyi ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda, n’uko bazizimya ziramutse zibaye.

Ubu bumenyi babuhawe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa, ibi bikaba biri muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kurwanya inkongi z’imiriro ikangurira abantu b’ingeri zose kwirinda ikintu cyose gishobora kuzitera.

SSP Gasangwa yasobanuriye abo bakozi ko inkongi y’umuriro ari uruhurirane rw’ibintu bitatu by’ingenzi bigaragazwa nk’ikibatsi gifite ubushyuhe, ari byo: ikintu cyose gishobora gushya, cyaba igisukika cyangwa icyaka, ingufu, ndetse n’umwuka.

Yababwiye ko ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuzitera, impanuka, n’ubumenyi buke kuri zo.

Ibindi yababwiye bishobora kuzitera harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, intsinga z’amashanyarazi zishaje, no gukoresha abantu badafite ubumenyi buhagije mu bikorwa byo gushyira amashanyarazi mu nyubako.

SSP Gasangwa yakomeje ababwira ko inkongi z’imiriro zishobora guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo bishobora gutera sirikuwi, ari na yo iba intandaro y’inkongi y’umuriro.

Yababwiye ati,”Murasabwa gufata ingamba zo gukumira inkongi z’imiriro haba muri uru ruganda ndetse n’aho mutuye, kandi ndahamya ndashidikanya ko ubumenyi muhawe buzatuma muzirinda ndetse mubashe kuzizimya igihe zibaye zitarangiza ibintu byinshi.”

Amaze kubaha ubwo bumenyi, SSP Gasangwa yagiriye inama abo bakozi b’uru ruganda yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) mu nzu batuyemo ndetse n’izo bakoreramo ibikorwa bitandukanye kugira ngo niziramuka zihabaye bazizimye vuba.

Yeretse abo bakozi uko ibyo bikoresho bikoreshwa, ndetse na bo bakora umwitozo wo kubikoresha.

Yagize ati, “Nubwo buri wese agirwa inama yo kugira ibyo bikoresho, utarabona ubushobozi bwo kubigura yakoresha umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse kuzimya inkongi y’umuriro igihe ibaye, kandi agomba guhita akupa amashanyarazi, ndetse agahungisha ibitarafatwa na yo.”

Na none SSP Gasangwa yababwiye kujya bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa, kandi bagatandukanya n’ibindi biyakoresha mu gihe batari kubikoresha.

Yanababwiye nomero za telefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari: 111, 112,0788311120, na 0788311224.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’uru ruganda Nkurikiyinka Jean Nepo yagize ati,”Ubumenyi duhawe buzatuma twirinda inkongi z’imiriro haba muri uru ruganda, mu nzu dutuyemo, ndetse no mu zo dukoreramo ibikorwa bitandukanye, kandi niziramuka zibaye tuzazizimya zitarangiza ibintu byinshi.”

-3280.jpg

Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yahaye abakozi b’uru ruganda abereye umuyobozi, kandi asaba abahuguwe kuzabusangiza abandi.

RNP

2016-07-13
Editorial

IZINDI NKURU

Impinduka mu bitaramo bya Primus bya 2016

Impinduka mu bitaramo bya Primus bya 2016

Editorial 24 Mar 2016
Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Editorial 22 Dec 2022
Ngoma: Ababyeyi barerera muri GS Nyamugari basabwe kwita ku bana babo muri ibi bihe by’ibiruhuko

Ngoma: Ababyeyi barerera muri GS Nyamugari basabwe kwita ku bana babo muri ibi bihe by’ibiruhuko

Editorial 30 Mar 2016
RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani

RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani

Editorial 29 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe y’igihugu ya Senegal na Côte d’Ivoire zageze muri 1/2 cya Afrobasket ikomeje kubera mu Rwanda
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Senegal na Côte d’Ivoire zageze muri 1/2 cya Afrobasket ikomeje kubera mu Rwanda

Editorial 02 Sep 2021
Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi yemeje ku mugaragaro ibyo Perezida Kagame yavuze ko akorana na FDLR
Amakuru

Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi yemeje ku mugaragaro ibyo Perezida Kagame yavuze ko akorana na FDLR

Editorial 09 Dec 2022
Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere
Amakuru

Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere

Editorial 01 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru