Urunturuntu muri RNC (Rwanda National Congress) rukomeje gufata indi ntera nyuma yo gucikamo ibice kw’iri shyaka mu mpera za Kamena uyu mwaka, kuri ubu abari abayobozi baryo bari kurushaho kurebana ay’ingwe no gushinjanya ubugambanyi.
Dr Théogene Rudasingwa wari umuhuzabikorwa wa RNC aheruka kwitandukanya nayo avuga ko arambiwe igitugu cy’agatsiko k’abasirikare karangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, ashinga Ihuriro Nyarwanda Rishya, ‘New RNC’.
Kuri ubu Rudasingwa ari kujya hirya nihino ashinga za Komite za New RNC , asangiye na Musonera na Ngarambe mu gihugu cy’ububiligi, aho bakoze nomination z’abayobozi babo.
Hari amakuru avuga ko New-RNC, ifite abayoboke 15, harimo 3 batangiye aribo Rudasingwa, Musonera na Ngarambe bigometse bakava muri RNC ishaje.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko kuba bamaze kugera kw’icumi na batanu ar’uko bashukashuka impunzi ko nibamara kuza bazabashakira ibyangombwa by’ubuhunzi niyo mpamvu abo bayoboke 15 bafite ngo arabashaka ibyangombwa by’ubuhunzi maze bakayoboka abarwanya Leta ya Kigali kugirango bibonere izo mpapuro zibatuza iburayi.
Kurundi ruhande Kayumba nawe amaze gutoresha , RNC Ishaje m’u Bwongereza yatoye Jean Pierre Mushimiye umuyobozi w’intara mushya ari kumwe na Kigenza umubitsi mushya
RNC ishaje ya Gen. Kayumba Nyamwasa na Gervais Cyondo baratanguranwa abayoboke na New-RNC ya Rudasingwa nk’indaya zitanguranwa abagabo Kampla road.
Mbere gato y’uko muri RNC haduka intamba y’amagambo Rudasingwa ashinjanya na Kayumba kwadukana politiki ya munyangire, kurema udutsiko dushingiye ku moko no kugundira ubutegetsi, ku buryo imbaraga bari batangiye guhuza zongeye gutatana ubu ishyaka rikaba rigeze aharindimuka.
Rudasingwa avuga ko Kayumba yashyize mu ishyaka agatsiko k’Abatutsi bahoze mu gisirikare kahawe kuyobora RNC nubwo ubuyobozi bwari busanzweho bwageragezaga kugatesha agaciro, ku buryo bisa “nk’aho yaremeye ishyaka mu rindi.”
Amushinja kandi agatsiko yashinze agamije kumuvana ku buyobozi bwa RNC ubwo yari akiyiyoboye cyane cyane mu myaka ibiri ishize, kumusuzugura, kumutuka n’ibindi yavuze ko atari agishoboye kwihanganira.
Kayumba Nyamwasa tariki 26 Nyakanga 2016, yashyize hanze ibibazo bivugwa muri RNC, ubuhemu bwa Rudasingwa washakaga gusenya iryo shyaka biciye mu gukurura amacakubiri ashingiye ku moko no gushaka kuryigarurira biciye mu kwanga amatora n’ibyayavuyemo.
Kayumba yakubise Rudasingwa mu cyico
Kayumba ashinja Rudasingwa gusuzugura ubuyobozi bw’ishyaka, kutitabira inama bwateguraga zaganirirwamo ibikorwa biri imbere, no kwikanyiza akanga kurekura ubutegetsi no hamwe no kutemera ibivuye mu matora.
Kutagira ibanga kwa Rudasingwa ngo biri mu bindi bikomeye byashenguye Kayumba wavuze ko arutwa na Paul Rusesabagina witandukanyije na RNC akababeshya ko aretse politiki nubwo nyuma yayikomeje, ariko ntabe nka we [Rudasingwa] wagiye asebya ishyaka akamena n’amabanga yaryo.
Kayumba yiyemereye ko RNC yugarijwe n’ibibazo, Rudasingwa we yavuze ko ari ishyaka ryasabitswe n’urwango rushingiye ku moko, kudashyira hamwe n’ibindi nubwo Kayumba abihuza no kuba “nta shyaka ku Isi ritabamo ibibazo.”
Yavuze ko Rudasingwa yihutiye kubigaragaza mu itangazamakuru nyamara ngo we n’abo bafatanyije kwiyomora kuri Kayumba bagiye bakora ibikorwa bibi bakingirwa ikibaba.
Kayumba ati “Hari ibikorwa bibi bagiye bakora, twabagiriye ibanga ariko bo ntibaritugirira, n’ubu hari ibyo tutavuga kandi si uko bidahari, si uko tutabizi.”
Mu myaka yamaze muri RNC, Dr Rudasingwa ngo ntiyigeze ashyigikira demokarasi, zimwe mu ngero zikaba kuba yaranze ko muri RNC hakorwa amatora y’abayobozi, atinya ko azasimburwa ku mwanya w’umuhuzabikorwa.
Indaya Kampala road