Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi yafatiye mu mukwabu litiro 660 z’inzoga itemewe izwi ku izina rya ‘Marokeri’ ndetse ifata abantu batatu barimo abayengaga n’abayinywaga.
Abafashwe babikora ni Joseph Uwimana, Vestine Uwamahoro na Emmanuel Rwirangira.
Bafatiwe mu kagari ka Kibirizi, ho mu murenge wa Rubengera ku itariki 17 Kanama.
Bivugwa ko Marokeri ari uruvange rw’amazi, ifu y’amasaka, isukari,umusemburo witwa Pakmaya, n’amatafari aseye.
Izo litiro 660 zikimara gufatwa zahise zangizwa. Icyo gikorwa cyabanjirijwe no gusobanurira abaturage bagera kuri 200 batuye mu gace zafatiwemo bakitabiriye ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yagize ati:”Igihe cyose dufashe inzoga zitemewe ndetse n’ikindi kinyobwa kitemewe gucuruzwa mu Rwanda tubijyana mu isuzumiro (Laboratory),twasanga birengeje igipimo (Methanol) cya 0.5 kigafatwa nk’ikiyobyabwenge. Duhita dukora dosiye, maze uwafashwe yenga cyangwa abicuruza agashyikirizwa ubushinjacyaha.”
Yakomeje agira ati:”Abantu bakwiye kumenya ko gusuzuma urugero rwa alkolo iri mu kinyobwa bigamije kwirinda icyahungabanya ubuzima bwabo. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kurwanya ibinyobwa bitemewe.”
Yongeyeho ko inzoga zitemewe zikunze gufatirwa muri Karongi harimo Marokeri, Nyirantare, Kambuca na Muriture.
Yavuze ko izo nzoga ndetse n’izindi zitemewe zitera abazinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa kandi ko zibatera uburwayi butandukanye.
CIP Hakizimana yakomeje ubutumwa bwe agira ati:”Buri wese arasabwa kutenga, kutanywa no kudacuruza ibinyobwa byose bitemewe n’amategeko kandi akagira uruhare mu kubirwanya aha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ibanze amakuru y’ababikora ndetse n’abakora ibindi byaha.”
Yibukije Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 113/03 ryo ku wa 19/06/2015 rishyiraho Komite ihuriweho na za Minisiteri, ishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti ikoreshwa nka byo ritemewe n’amategeko kandi rikagena imiterere n’imikorere byacyo .
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
RNP