• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Nigeria: Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gutungwa n’ibyo baruhiye

Nigeria: Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gutungwa n’ibyo baruhiye

Ubwanditsi 24 Aug 2016 POLITIKI

Perezida Kagame yahamagariye abatuye umugabane wa Afurika kwiremamo umuco wo kwikorera, bagatana n’ingeso yo kubeshwaho n’imfashanyo n’amahirwe batavunikiye.

Yavuze ko niba Afurika ishaka gutera imbere, ibihugu biyigize bigomba kuremera abaturage babyo amahirwe yo kwikorera, bikabafasha kwigira.

Ni ijambo yageneye abitabiriye inama ya 56 y’Ihuriro ry’Abanyamategeko ryo muri Nigeria yabereye mu mujyi wa Port Harcourt ku wa Mbere. Perezida Kagame yari ahagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

-3816.jpg

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize u Rwanda iheruheru, ubuyobozi butigeze bucika intege, ahubwo ko bwakoranyije abaturage bagahita batangira kubaka igihugu bundi bushya.

Yasabye ibihugu bya Afurika kurebera ku Rwanda, kuko muri 2020 abaturage barwo bazaba batacyambara imyenda ya caguwa.

Ati” Nta caguwa izaba ikirangwa mu Rwanda muri 2020. Kubera iki se Abanyanijeriya bo bakwiye kwambara caguwa? Ni cyo gihe ngo duhindure Afurika. Nitutabikora Abanyaburayi sibo bazabidukorera. Ntibashobora guhindura Afurika.”

Umukuru w’Ihuriro ry’Abanyamategeko muri Nigeria, Augustine Alegeh nawe yasobanuye ko ubukungu bw’igihugu cyabo bukomeje kumanuka bakaba bakwiye gukora ibishoboka byose ngo bishakemo ibisubizo.

Ati” Ni igihe cyo kwibaza ibibazo. Niba ubukungu bwacu bukomeje kumanuka, tuzakomeza kwita igihugu kigenga? Dukwiye gukurikiranira ibi bibazo tukabishakira umuti.”

The Guardian dukesha iyi nkuru ivuga ko abanyamategeko bo muri Nigeria banagarutse ku kibazo kibakomereye ubwabo, cy’ingeso yo kwakira ruswa, bavuga ko bakwiye kwicarana na guverinoma ya Perezida Muhamadu Buhari bakareba uko barandurira mu mizi ruswa yabamunze n’igihugu cyabo muri rusange.

Ihuriro ry’Abanyamategeko bo muri Nigeria rimaze imyaka isaga 100 rishinzwe, rigamije guharanira uburenganzira bwa muntu, ubutabera n’imiyoborere myiza muri Nigeria.

Iri huriro rifite umwanya w’indorerezi mu Kanama k’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika gashinzwe Uburenganzira bwa muntu.

-3814.jpg

Abanyamategeko bo muri Nigeria biyemeje gutanga umusanzu ngo igihugu cyabo gitere imbere

2016-08-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Ubwanditsi 22 Jul 2018
Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir

Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir

Ubwanditsi 15 May 2017
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Ubwanditsi 10 Jul 2024
Rwanda Day: Kagame yasabye urubyiruko kutigana ibibi biba mu mico y’amahanga

Rwanda Day: Kagame yasabye urubyiruko kutigana ibibi biba mu mico y’amahanga

Ubwanditsi 25 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC
HIRYA NO HINO

Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC

Ubwanditsi 08 Dec 2019
Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa
Amakuru

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Ubwanditsi 08 Jan 2022
U Rwanda rwasabye u Burundi gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Bihozagara
Mu Mahanga

U Rwanda rwasabye u Burundi gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Bihozagara

Ubwanditsi 31 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru