Umutwe w’iterabwoba ’Rwanda National Congress’ [RNC] utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda umaze iminsi uvugwa mo bombori bombori, umwuka mubi ndetse no gushwana bikomeye kuri ubu byawugizeho ingaruka zikomeye zo kubura inkunga bahabwaga n’abarwanya Leta y’u Rwanda.
Uku kutumvikana kwabimburiwe n’umwuka mubi waturutse mu gushaka kwigarurira ububasha bw’ uyu mutwe kwa bamwe, kutavuga rumwe hagati y’abasivili nka Dr Rudasingwa n’abasirikare barangajwe imbere na Kayumba.
Mu myaka itanu ishize bivugwa ko uyu mutwe warimo ibibazo by’imiyoborere kugeza Col. Patrick Karegeya yishwe kubera amakimbirane no kutizerana kugeza ubwo tariki ya 22 Mata 2016 habaye inama y’igice kimwe iyobowe na Dr.Theogene Rudasingwa, isozwa n’ibisa no guterana amagambo gukomeye.
Kuva ubwo kugeza ubu Kayumba na Rudasingwa bararebana ayingwe, ibi ngo bikaba byaratumye umuterankunga w’imena Rujugiro yifata kuko ngo yabaye ahagaritse inkunga yateranga RNC. Amakuru akavuga ko iyi nkunga izasigara ihabwa David Himbara kugirango abone uko akoresha itangazamakuru mpuzamahanga mu kurwanya manda ya gatatu ya Perezida Kagame.
David Himbara
Rujugiro Ayabatwa Tribert
Ibi bije nyuma y’amakuru yemezwa na Lt Col Abraham Sam Bisengimana, uherutse kwitandukanya n’ umutwe w’ iterabwoba wa FDLR agatahuka mu Rwanda, yemeje ko umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert afitanye imikoranire n’ uyu mutwe ukorera mu mashyamba ya Congo, wiganjemo abasirikare bahoze mu ngabo zatsinzwe mbere y’ umwaka wa 1994 ndetse bamwe muribo banasize bagize uruhare rugaragara mu iyicwa ry’ Abatutsi.
Bisengimana yagaragaje ko Rujugiro atera inkunga umutwe wa FDLR ngo ubashe guteza umutekano mucye mu Rwanda. Ngo ibyo bikorwa abikora afatanije n’ abahoze ari abasirikare bakuru mu Rwanda bari mu buhungiro muri Afurika y’ Epfo,barimo Kayumba Nyamwasa.
Lt Col Bisengimana yavuze ko afite ibimenyetso bigaragaza ko Rujugiro akorana hafi na hafi na FDLR.
Hari amakuru avuga ko uwo munyemari aherutse kwitabira inama zitandukanye muri Cote d’Ivoire aho yahuriraga n’ abo basirikare b’ u Rwanda bari mu buhungiro ndetse n’ abasirikare bakuru ba FDLR.
Ngo izo nama zigamije gushinga undi mutwe w’ inyeshyamba mushya uzaba ufite intego nyamakuru yo guhungabanya umutekano w’ igihugu.
Muri Mata 2011, Polisi y’Igihugu yafashe imodoka 8 za Rujugiro zari zivuye muri Akagera Motors zerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kayumba Nyamwasa na Rujugiro Tribert
Izo modoka zafatiwe mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu zaguzwe n’isosiyete yitwa Congo Tobacco Company(CTC) ikorera mu Mujyi wa Goma, ariko inzego z’umutekano zari zifite amakuru ko zigiye gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba zirwanya u Rwanda harimo uwashinzwe na Kayumba na Karegeya, n’indi mitwe ikorera mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka FDLR.
Iperereza rya Rushyashya rigaragaza uburyo Rujugiro yagiye atera inkunga Rwanda National Congress (RNC), umutwe uyobowe na Faustin Kayumba Nyamwasa, binyuze muri David Himbara.
Aya makuru kandi agaragaza ko Rujugiro yagiye ahinduranya amazina ku ma konti ye, amwe akayitirira abo mu muryango we mu rwego rwo kuyobya uburari ko yaba yoherereza RNC amafaranga.
Andi makuru avuga kandi ko Rujugiro afata ku kiyobyabwenge cy’urumogi na Cocaine, byatumye ibice bye byo mu mutwe bigira ibibazo by’ihungabana.
Ubwo yari akiri mu Rwanda, yaba yarakundaga gusangira ibyo biyobya bwenge na Dr David Himbara wakoraga mu biro bya Perezida Kagame.
Tubibutse ko mu kwezi k’ Ukwakira 2008, Rujugiro Tribert yatawe muri yombi mu Bwongereza kubera impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zoherejwe n’ igihugu cya Afurika y’ Epfo, aho yari akurikiranyweho kunyereza akayabo k’ imisoro.
Nyuma yaho yagiranye amasezerano n’ ubuyobozi bushinzwe imisoro muri Afurika y’ Epfo baramurekura agaruka mu Rwanda, yongera kuhava ntiyagaruka kugeza uyu munsi.
Cyiza Davidson