• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Igitekerezo cy’Umusomyi Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio

Igitekerezo cy’Umusomyi Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio

Ubwanditsi 02 Sep 2016 POLITIKI

Rushyashya n’ikinyamakuru gifite ibyitso hose kw’isi ari nayo mpamvu ar’ikinyamakuru kizewe.

Kugez’ubu nta wunyomoza inkuru zanditswe kuko ar’iz’ukuri uretse abambari b’ibigarasha kuko bihisha muri media yitwa Rugali kandi ibigarasha bifite impamyabushobozi yo gusebya no kuba ibigwari ku rubuga rwa politike.Ubwo buswa bwuzuye kuri za media zabo kuko bananiwe kugira icyo babwira Abanyarwanda,mu rwego rwa politike,ariko bakifashisha amazimwe n’amatiku bahererekanya ku mbuga,nabo ngo babone icyo bavuga.

Ariko uhakana ubugore ngo aragarama.Hazagire unyomoza rushyashya ku makuru y’ibigarasha byo hanze aha,atange naza preuves maze natwe abanditsi tuzahe rushyashya noneho amakuru y’akar’imurore k’izi nyangarwanda tubana,cyane cyane muri Diaspora.Uwo tutaziye se tuzi nyina.Habayeho ugihe Abanyarwanda bahungaga igihugu bitewe n’imyifatire yabo mibi,bakurikiranwaho ibyaha bitandukanye.

Ar’abajura,ar’abagambanyi,ar’abatekamutwe,ar’abishakira amaramuko yabo,yewe ndetse n’abanyeshuli boherezwa na Leta kwiga.barangiza amashuli bagahitamo kuguma mu mahanga.

Hari n’Interahamwe zahunze Gacaca,hari Abajenosideri banyanyagijwe n’Abazungu cyane cyane Abafaransa ku butaka bw’i Burayi no muri Amerika,hagakubitiraho,Ibigarasha byatatiye igihango.Kubera ipfunwe,ikimwaro no hugemuka,bageze mu mahanga bashinga za radio zituka ubutegetsei bwacu twitoreye,ndetse bamwe babigiramo business bacuruza utugambo tudafutuye.

-3933.jpg

Perezida Kagame kurugamba rwo kubohora Igihugu

Maze haduka haje abiyita ko babanye na Kagame mw’ishyamba,abiyise inkoramutima ze,nkaho we atagira umuryango n’inshuti zidahemuka.Abo bageze hanze,za Nterahamwe ziti tugize Imana tubonye noneho abantu bazadufasha urugamba rwo kwangiza igihugu n’ubuyobozi,kandi bari hafi ya Nyakubahwa Paul Kagame.Baravuga ye! Barasebya biratinda,ureste ko babaye nk’incoreke zivug’amazimwe,abantu b’abagabo nka Jean Paul Turayishimye,wubahutse kuniga umukecuru abitumwe na Kayumba shebuja.

Iyo nkuru ntawutayizi.Ubu niwe uhagarariye Radio Mazimwe ya RNC.Vuvuzela Serge Ndayizeye urara mu modoka kuko yirukanwe mu nzu n’umugore we.Himbara ,Drug Addict,Redcom uwo nyina yashatse guta mu ruzi bamugarurira hafi,ndetse n’izindi ndindagizi ntiriwe mvuga amazina kuko ni benshi.

Rero burya si buno twari twarabahariye urubuga,rwo gusenya igihugu na H.Ewacu,muvuga amahomvo ,mwubahuka umuryango we muwandagaza nkuko ubwanyu mwandagariye ku gasozi.Kuv’ubu mukenyere duhangane,tubashyire ku karubanda amanywa y’ihangu,mumenye ko tutazatinya ababakingira ikibaba bar’i Kigali bihishe inyuma y’imyanya bahawe no kwitwaza Ubuhutu ngo nuko ntawukoma rutenderi.

Ntawe tuvumbaho imyanya n’amaramuko.hanze twifashe neza cyane mu gaciro twahawe na His Excellency.Ntawuzadukanga ahubwo tuzamukandagira.Murabe mwumva,abo mbwira mukuruguture amatwi Museruke niba mufite ukuri mukugaragaze,mujye ahabona.Ibyo binyoma mukwiza hose ngo muramuke,ntibizabagaburira ubuziraherezo.

Twe dufite igihugu nyabagendwa,dufite Intare Umwami w’ishyamba,turarya turahumeka,turatarama bigatinda,umutekano wacu turanawugemura mu mahanga,Abanyarwanda turakeye,Abari n’abategarugori barasa na bike,baremye nta mupanga bikeka.Ya majosi yongeye kuba maremare kuko inka zikamwa.Iyo nzara muririmba ni mwe muyifite,cyane cyane y’ubutegetsi mutazapfa mubonye.

Ibyabananiye mu kiri mu gihugu sibyo muzashobora mwububa,muhakirizwa.

Mwitonde,murye izo ntica ntikize y’Abazungu,ahasigaye muharire Intore Izirusha intambwe,ubushobozi bwo kuyobora igihugu kuko ngo Agati gateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga.

Ntako mutagize ariko muraruhira ubusa.

-3932.jpg

Mutezintare Jean-Michel
Cleveland-Ohio

2016-09-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe

Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota agace bivugwa ko aherereyemo

Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota agace bivugwa ko aherereyemo

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 13 Dec 2016
U Rwanda ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro

U Rwanda ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 28 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukura itsinze Musanze, ica kuri Rayon-Kiyovu na Police nazo zitwara neza
IMIKINO

Mukura itsinze Musanze, ica kuri Rayon-Kiyovu na Police nazo zitwara neza

Ubwanditsi 18 Feb 2016
Gen Kabarebe yihanganishije Malawi ku mpanuka yahitanye abagore babiri ba b’ofisiye b’icyo gihugu
Mu Mahanga

Gen Kabarebe yihanganishije Malawi ku mpanuka yahitanye abagore babiri ba b’ofisiye b’icyo gihugu

Ubwanditsi 04 Jun 2016
Bisi ya RITCO itwaye abantu 60 yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko [ Amafoto ]
Mu Rwanda

Bisi ya RITCO itwaye abantu 60 yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko [ Amafoto ]

Ubwanditsi 21 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru