• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umusilikare w’u Rwanda wishe umwana mu Giporoso yagejejwe imbere y’Ubutabera

Umusilikare w’u Rwanda wishe umwana mu Giporoso yagejejwe imbere y’Ubutabera

Editorial 13 Sep 2016 Mu Mahanga

Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016, rwatangiye kumva urubanza Maj Dr Aimable Rugomwa, Umusilikare mu ngabo z’u Rwanda, akaba yari asanzwe akora kubitaro bya Gisilikare i Kanombe na Nzanzimfura Mamerithe bikekwa ko afite indwara yo mu mutwe.

Maj. Dr.Aimable Rugomwa ukekwaho gukubita umwana witwa Mbarushimana Théogène agapfa amukekaho ubujura, yagejejwe imbere y’ubutabera aho yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nsanzimfura ni we mukuru we asanzwe atuye i Matimba mu Karere ka Nyagatare.Bombi bakekwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

Maj Rugomwa yemereye urukiko ko ari we wafashe Mbarushimana yise “kiriya gisambo” bakarwana, nyuma akaza kubwirwa ko yapfuye.

Ubushinjacyaha buvuga ko Maj.Rugomwa ari we wafashe Mbarushimana akamujyana iwe mu rugo, akamukubita yabona amaze kunogoka akamujyana hanze y’igipangu, agahamagara umuyobozi w’umudugudu amubwira ko yishe igisambo.

Uwo mwana yise igisambo yari uw’umuturanyi we witwa Gahutu umubereye se wabo, akaba yari amutumye kuri butiki kumugurira byeri, agafatwa arimo asubira imuhira.

Ubushinjacyaha buvuga ko umuganga wasuzumye umurambo wa Mbarushimana, yavuze ko yari yakubiswe icyuma mu mutwe inyuma ku buryo wari wamenetse ndetse n’ubwonko bukagerwaho, ndetse ngo yari yacitse intoki ebyiri urwa kane n’urwa Gatanu (Mukubitarukoko na Nyangufi nyirazo), ibyo bikagaragaza ko yikingiraga.

-4050.jpg

Maj.Rugomwa mu rubanza

Maj Rugomwa avuga ko urugo rwe rwatewe n’abajura ubwo yari ku izamu kuwa Gatandatu nijoro (tariki ya 03 Nzeri 2016), ku buryo umugore n’umukozi bataryamye.

Ngo ku Cyumweru ubwo yari avuye aho yari yiriwe, yarimo aruhuka maze nka saa tatu zishyira saa yine, umukozi abwira umugore ko abajura bagarutse, ariko Rugomwa asohotse ntiyababona.

-4049.jpg

Yakomeje yisobanura ko yagiye gukuramo radiyo mu modoka, nyuma gato yumva abantu babiri basimbutse bagwa mu gipangu.

Abo bantu babiri ngo yarababonye, bari hirya maze arebye ku modoka abona umuntu wari wayiteze ibuye ayitera ijeke ku ruhande rw’iburyo, ahita akingura ngo abe ari we afata kuko ari we wari umwegereye, undi ngo yaramwikanze ashatse gusohoka barwanira mu karyango gato aramugarura.

2016-09-13
Editorial

IZINDI NKURU

Abapolisi bo mu karere ka Musanze batangiye amahugurwa yo kunoza neza  akazi kabo

Abapolisi bo mu karere ka Musanze batangiye amahugurwa yo kunoza neza akazi kabo

Editorial 15 Mar 2016
Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Editorial 19 Apr 2021
Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Editorial 07 Apr 2016
General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Editorial 26 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya
Amakuru

APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

Editorial 23 Jul 2021
Perezida Tshisekedi yahakanye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rupfu rwa Mudacumura
HIRYA NO HINO

Perezida Tshisekedi yahakanye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rupfu rwa Mudacumura

Editorial 24 Sep 2019
Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro
Mu Rwanda

Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro

Editorial 23 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru