• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»USA: Mu rubanza rw’ushinjwa Jenoside, impuguke yagarutse ku ngufu z’inkiko Gacaca

USA: Mu rubanza rw’ushinjwa Jenoside, impuguke yagarutse ku ngufu z’inkiko Gacaca

Editorial 26 Sep 2016 ITOHOZA

Mwalimu muri Kaminuza ya London, yatanze ubuhamya bushimangira ko inkiko Gacaca zitabogamaga kandi zagize uruhare mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu rubanza ruregwamo Ken Ngombwa, Umunyarwanda ukekwaho Jenoside, wari waratse ubwenegihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yiyita ko yahoze ari Minisitiri w’Intebe.

Ngombwa n’abamushyigikiye bari babwiye urukiko ko kuba yarakatiwe n’inkiko Gacaca bidakwiye guhabwa agaciro, kuko izo nkiko ngo zari zishingiye kuri politiki no kubogama.

Mu buhamya bwa Prof. Phillip Clark wigisha Politiki Mpuzamahanga, umaze imyaka 14 akora ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, yasobanuye ko Inkiko Gacaca zisaga 11 000 zafashije abanyarwanda kwiyunga no gukira ibikomere.

Clark yanyomoje indi mpuguke yavuze ku wa Kane ko Gacaca zari zirimo ruswa n’amarangamutima, uwo yari agamije kweza Gervais Ken Ngombwa.

Ngombwa w’imyaka 56 ashobora gufungwa imyaka 20 azira kubeshya inzego za USA, ubushinjacyaha busaba ko icyo gihano cyakongerwa kuko yagize n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.’

Umucamanza Linda Reade avuga ko azafata umwanzuro amaze kumva umwanzuro w’abavoka b’impande zombi.
Ngombwa yatawe muri yombi muri Mutarama ashinjwa gushaka ubwenegihugu mu buryo butemewe no kubeshya abashinzwe umutekano w’imbere muri USA.

Byaje kugaragara ko uyu mugabo yabeshye ku masano y’umuryango we, kugira ngo abone ubuhungiro ndetse bivugwa ko yari yiyitiriye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Muri Gicurasi, umucamanza yamwambuye ubwenegihugu yari yarabonye mu Gushyingo kwa 2004.

Ku wa Kane, impuguke yari yavuze ko ababuranishwaga muri Gacaca batari bafite uburenganzira bwo kubona avoka kandi ko abacamanza bazo batigeze biga amategeko.

Prof. Clark yemeranyije nawe ariko yongeraho ko u Rwanda rwari rufite ikibazo gikomeye cyo gukemura imanza z’abakekwaho Jenoside bari benshi cyane, kandi ko n’abanyamategeko bake bari mu Rwanda bishwe abandi bagahunga muri Jenoside.

Yongeyeho ko yitabiriye imanza za Gacaca 104 hagati ya 2003 na 2012 agasanga zari zifite ingufu n’ukuri.

Abatangabuhamya benshi kandi bahamije ko Ngombwa yari umwe mu bagize ishyaka rya MDR-Power kandi yari intagondwa.

Uyu mugabo yaburanishijwe n’inkiko ebyiri za Gacaca adahari muri rumwe rumukatira gufungwa imyaka 30, urundi rumukatira gufungwa burundu.

Imvaho nshya

2016-09-26
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF

Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF

Editorial 22 Aug 2018
Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda bafungiye mu Burundi

Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda bafungiye mu Burundi

Editorial 02 Aug 2016
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Editorial 24 Feb 2017
DRC: Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI -URUNANA na P5., yakomerekejwe bikabije n’ingabo za FARDC abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima.

DRC: Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI -URUNANA na P5., yakomerekejwe bikabije n’ingabo za FARDC abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima.

Editorial 15 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye
HIRYA NO HINO

Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Editorial 18 Jul 2019
RNC yagize icyo ivuga ku bikorwa by’iterabwoba  yatangije mu Rwanda
ITOHOZA

RNC yagize icyo ivuga ku bikorwa by’iterabwoba yatangije mu Rwanda

Editorial 08 Feb 2016
Kiliziya Gatolika yamaganiye kure Nahimana Thomas ugiye kuza mu Rwanda
Mu Mahanga

Kiliziya Gatolika yamaganiye kure Nahimana Thomas ugiye kuza mu Rwanda

Editorial 24 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru