• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika

Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika

Editorial 11 Oct 2016 Mu Mahanga

Umutwe w’abapolisi “Formed Police Unit” cyangwa FPU ugizwe n’abapolisi 140 barimo 23 b’igitsinagore bavuye mu Rwanda ku italiki 10 Ukwakira bagiye mu butumwa bwa Loni bw’umwaka umwe bwitwa “United Nations Multi-dimensional Integrated Stabilisation Mission in Central African Republic” (MINUSCA) mu gihugu cya Centrafurika.

Uyu mutwe (RWAFPUI-III ) uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, ukaba ugiye gusimbura undi nkawo uyobowe na ACP Gilbert Gumira nawo waraye ugarutse nyuma yo kwambikwa imidari y’ishimwe nk’ikimenyetso cy’imikorere myiza.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, yavuze ko isura y’u Rwanda muri Centrafurika izaterwa n’imyitwarire yabo n’uko bazakora akazi.

Abakangurira kurangwa n’intego, umukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko gutanga umusanzu no kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga ari imwe mu ntego za Polisi y’u Rwanda, ari nayo itumye bari mu gihugu cya Centrafurika.

Gukorana n’abandi bapolisi bari muri ubwo butumwa, yavuze ko ari ikintu cy’ ingenzi cyazakomeza kubaranga kandi kizaha agaciro inshingano igihugu cyabashinze.

Yagize ati:” Buri umwe muri mwe afite icyo ashinzwe kandi ikosa ry’umwe ryakwanduza isura yanyu mwese , iya Polisi n’iy’igihugu muri rusange.”

Yabagiriye inama yo kuba ingirakamaro ku mutekano no ku kubaka amahoro mu gihugu bagiyemo , bagumana imyitwarire yabo ya kinyamwuga kandi bakarangwa n’umurimo unoze bakomeza ibyo abababanjirije bakoze.

Hagati aho, ACP Gumira yashimiye Polisi y’u Rwanda muri rusange ku buryo yabafashije kuba ku isonga mu kugaragaza ubushobozi n’ubunyamwuga mu kazi bakoze.

Umutwe yari ayoboye ni umwe mu bapolisi b’u Rwanda 448 bambitswe imidri y’ishimwe na Loni mu kwezi gushize k’uko baharaniye indangagaciro zayo zo kubaha abo mudahuje, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga.

ACP Gumira yakomeje avuga ko mu gihe yabayoboraga ; gukorera hamwe n’indi myitwarire myiza ari byo byatumye inshingano bari boherejwemo ziborohera.

Umutwe watahutse mu Rwanda wakoraga akazi ko kurinda abavanywe mu byabo mu gihugu, bubahirije umutekano kandi igihe Papa yasuraga Centrafurika, igihe cy’amatora ndetse no mu rujya n’uruza rw’abaturage mu turere twa 3,4,5,n’aka 8 turangwamo umutekano muke mu murwa mukuru wa Bangui.

Muri iki gihugu, hari imitwe 3 irimo ibiri ya FPU n’umutwe wihariye urinda abayobozi witwa Protection Support Unit (PSU) , ikaba igizwe n’abapolisi 140 buri umwe.

-4330.jpg

Kugeza ubu, u Rwanda rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, 820 muri bo bakaba bari mu mitwe ishinzwe kurinda FPU na PSU, abandi bakaba mu butumwa umuntu akora ari umwe(Individual Police Officers) , aba bakaba bakora nk’abajyanama.

RNP

2016-10-11
Editorial

IZINDI NKURU

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima  isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari  mu nkambi mu Rwanda.

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari mu nkambi mu Rwanda.

Editorial 08 Nov 2023
Abasore batanu bafunzwe na Polisi kubera icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Abasore batanu bafunzwe na Polisi kubera icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Editorial 23 Jan 2016
Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu

Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu

Editorial 01 Jul 2016
Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yigeze gukinira muri 2019

Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yigeze gukinira muri 2019

Editorial 09 Nov 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru