• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Ubwanditsi 13 Oct 2016 Mu Mahanga

Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Gihango, ku italiki ya 11 Ukwakira uyu mwaka, yafashe bamwe mu bayobozi b’imirenge ya Gihango , Mushonyi na Kivumu muri aka karere, ubu bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza amafaranga agera kuri 4.573.550 mu murenge wa Manihira bakoreragamo bose mbere y’uko boherezwa gukorera aho bakoreraga ubu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Théobald Kanamugire, yavuze ko abafashwe ari Ukurikiyeyezu Jean Claude w’imyaka 32 y’amavuko, akaba ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gihango, Mbaganehe Damien w’imyaka 40, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mushonyi ndetse na Ufitingabire Vainqeur Maurice w’imyaka 40, akaba ashinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kivumu, ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango.

CIP Kanamugire yagize ati:”Aba bagabo uko ari batatu, bakiri muri Manihira, babicishije muri koperative y’abaretse umwuga w’uburaya muri uwo murenge, bakoze umushinga wo kuziteza imbere maze bawakira inguzanyo ingana na 4.573.550 muri SACCO ya Gihango.”

Yakomeje avuga ko aya mafaranga batangiye kujya bayabikuza biciye mu muyobozi wa koperative, ariko akaza akayabaha uko yakabaye, maze uko ari batatu bayashingamo akabari mu mujyi wa Rubavu aho kuyaha abagenerwabikorwa ngo akoreshwe mu mushinga w’ubudozi nk’uko byari byanditse.

CIP Kanamugire ati:” Byamenyekanye ubwo SACCO yari itangiye kwishyuza, maze abagize koperative bavuga ko nta mafaranga bigeze babona ahubwo bari bagitegereje ko bayahabwa ngo batangire ibikorwa byabo, ariko bamwe muri bo batanga amakuru ku irengero ry’ariya mafaranga, nibwo batwabwaga muri yombi.”

Yavuze ko iperereza ryahise ritangira ngo harebwe niba bibahama kandi nta bandi bari inyuma y’iri nyerezwa.

IP Kanamugire yagize ati:”Abantu bakwiye kwirinda konona no kurigisa umutungo bashinzwe gucunga, cyane cyane ugenewe abo ashinzwe, kandi uwaramuka amenye by’umwihariko amakuru ajyanye n’inyerezwa ry’ariya mafaranga, arasabwa kuyamenyesha Polisi y’u Rwanda.”

Umuntu uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

2016-10-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 31 Oct 2019
Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Ubwanditsi 21 Feb 2024
Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Ubwanditsi 26 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapore
HIRYA NO HINO

Perezida Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapore

Ubwanditsi 12 Jun 2018
Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize  bahekuye u Rwanda
Amakuru

Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda

RUSHYASHYA 11 Nov 2025
Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bumaze gusabira Col Byabagamba na Rusagara  gufungwa imyaka 22
Mu Mahanga

Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bumaze gusabira Col Byabagamba na Rusagara gufungwa imyaka 22

Ubwanditsi 04 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru