• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Nyandwi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Nyandwi

Editorial 17 Oct 2016 Mu Mahanga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2016, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda habereye umuhango wo gusezera no guherekeza Depite Nyandwi Joseph Désiré, witabye Imana kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu bagera kuri 300 barimo abayobozi bakuru b’igihugu, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, Perezida wa Sena, Bernard Makuza; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof.Sam Rugege n’abandi.

Itangazo rikubiyemo ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ryasomwe na Minisitiri muri Perezidansi, Venantie Tugireyezu, wavuze ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango we bababajwe n’urupfu rwa Depite Nyandwi kandi bazahora bamwibukira ku mirimo myiza yashinzwe kandi akayikora neza.

Depite Nyandwi yagiye ashingwa imirimo mu nzego zitandukanye z’igihugu, harimo kuba yarayoboye iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, Minisiteri y’Uubutegetsi bw’Igihugu akomereza mu Nteko Ishinga Amategeko ari umudepite.

Minisitiri Tugireyezu ati “Igihugu n’Abanyarwanda tubuze umuyobozi n’umukozi mwiza warangwaga n’ukuri no gukunda igihugu.”

Mu butumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Depite Nyandwi bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR, François Ngarambe, ari nawo yabarizwagamo, yavuze ko yabereye amaboko Umuryango FPR-Inkotanyi aho yashinzwe imirimo itoroshye mu bihe bikomeye akayikora neza.

Yagize ati “Yaranzwe no gukunda umurimo ukozwe neza, kugira umuhate no gukorana neza n’abandi.Asize umurage mwiza nk’umugabo wumvira.”

Muri FPR-Inkotanyi, Depite Nyandwi yari umwe mu bagize Komisiyo y’Ubuhinzi n’Ibidukikije n’iy’Ubukangurambaga, by’umwihariko yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’abanyamuryango ba FPR muri Nyaruguru.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatila Mukabalisa, n’agahinda kenshi yavuze ibigwi Depite Nyandwi waranzwe n’ubushishozi, ubwitange, umurava, ubushake n’ubushobozi mu mirimo yose yakoze.

Yagize ati “Ubwitange n’umurava yagiraga mu gutanga ibitekerezo mu mishinga y’amategeko yasuzumwaga yaba muri Komisiyo yakoreragamo ku buryo buhoraho yaba no mu zindi Komisiyo atakoreragamo ku buryo buhoraho.”

Depite Mukabalisa yavuze ko nubwo atabaga yabashije kwitabira imirimo y’izindi komisiyo kubera iyo yakoreragamo, Depite Nyandwi ngo yoherezaga ibitekerezo byanditse, aharanira ko umutwe w’abadepite utora amategeko anoze.

Ibi byose ngo yabikeshaga umuco mwiza wo gusoma yari afite, gusesengura no gucukumbura yaba mu mishinga y’amategeko cyangwa izindi nyandiko zifasha Inteko Ishinga Amategeko.

Ati “Adusigiye icyuho mu mutwe w’abadepite yari amazemo imyaka 14, yaharaniraga ko ibyo dukora byose tubikora mu buryo bufitiye akamaro abaturage. Igihugu kibuze umugabo w’inararibonye wakundaga igihugu cye, agakunda umurimo unoze kandi byose mu nyungu z’abaturage.”

Mu ijambo rya nyuma Umutwe w’abadepite wabwiye Nyandwi bafataga nk’umubyeyi, umujyanama n’inshuti ya bose, Depite Mukabalisa yagize ati “Mubyeyi muvandimwe mugenzi wacu Depite Joseph Desire, tuzahora tukwibuka.Tukwibutswa n’ibyiza wakoreye igihugu, uruhare rwawe mu nteko mu mutwe w’abadepite, ibitekerezo byiza byubaka watangaga, inama wajyaga, tuzakwibukira kuri byinshi, ibyiza byinshi wakoreye igihugu ukiri ku Isi, turasaba kandi tudashidikanya ngo Imana ikwakire mu bayo mu ijuru kwa Jambo.”

-4415.jpg

Depite Nyandwi asize abana babiri umuhungu n’umukobwa kandi Inteko Ishinga Amategeko yabasezeranyije kuzakomeza kubabanira neza nkuko umubyeyi wabo yababaniye neza.

Imana imwakire mubayo

2016-10-17
Editorial

IZINDI NKURU

Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije

Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije

Editorial 08 Oct 2016
Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Editorial 26 Mar 2025
Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya

Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya

Editorial 30 Oct 2021
Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 11 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Noneho muri CNDD-FDD hashyizweho icyumba cyo gutoteza abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Noneho muri CNDD-FDD hashyizweho icyumba cyo gutoteza abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza

Editorial 23 Nov 2017
Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere
Amakuru

Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Editorial 05 Apr 2021
CNLG irasaba Abanyarwanda kwitabira ibiganiro byo kwibuka
POLITIKI

CNLG irasaba Abanyarwanda kwitabira ibiganiro byo kwibuka

Editorial 07 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru