• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Igisilikare cy’u Rwanda ‘RDF ‘ cyasobanuye iby’Umurundi bivugwa ko yarasiwe muri Rweru

Igisilikare cy’u Rwanda ‘RDF ‘ cyasobanuye iby’Umurundi bivugwa ko yarasiwe muri Rweru

Ubwanditsi 31 Oct 2016 Mu Rwanda

Igisirikare cy’u Rwanda cyahakanye amakuru yatangajwe n’inzego zitandukanye z’u Burundi zavuze ko hari umuturage w’iki gihugu warasiwe ku kiyaga cya Rweru mu gitondo kuwa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016.

Guverineri w’Intara ya Kirundo, Melchior Nankwahomba, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa ko umuturage w’Umurundi yarashwe n’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuwa Gatandatu. Gusa Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana yavuze ko ibi bihabanye n’ukuri.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, dukesha iyi nkuru yatangaje ko nta muntu Ingabo z’u Rwanda zigeze zirasa ahubwo ko zarashe mu kirere kugira ngo abarobyi b’Abarundi bari mu gice kitemerewe kurobwamo basobanure impamvu bahari.

-4537.jpg

Lt Col René Ngendahimana

Ati “Nta muntu abasirikare barashe. Hari abantu bagaragaye kuri Rweru ahegereye umupaka w’u Rwanda mu gitondo cyo kuwa Gatandatu. Abasirikare bari bacunze umupaka nkuko bisanzwe, bababonye kuko ari n’ahantu hatemewe kurobwamo, barasa mu kirere bashaka ko bigira hino ngo bababaze icyo bakora mu mazi.”

Yakomeje avuga ko Ingabo z’u Rwanda zarashe mu kirere mu rwego rwo kubihaniza, maze umwe muri abo Barundi ava mu bwato arabegera abasobanurira impamvu.

“Umwe muri abo ava mu bwato aza asanga abo basirikare aje kwisobanura. Banamusanganye amafi yari yarobye muri ayo mazi ariko andi mato abiri abari bayarimo bibira mu mazi basubira hakurya.”

Abajijwe kubivugwa ko hari umuturage w’u Burundi wishwe n’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ngendahimana yagize ati “ Nta muntu abasirikare bigeze barasa, barashe mu kirere bashaka kubaburira ngo bigire hino kugira ngo bisobanure cyangwa se ngo basubire inyuma. Umwe muri bo araza n’ubu ashobora kuba akiri ku ruhande rwacu. Nta musirikare wigeze arasa umuturage uwo ariwe wese.”

Yashimangiye ko ibyo kuvuga ko hari umusirikare w’u Rwanda wishe umuturage w’u Burundi ari ibintu bimenyerewe. Ati“ibyo turabimenyereye ni bya bindi bisanzwe biba hakurya hariya.”

Ibi bibaye mu gihe mu mpera za Kanama, Abasirikare b’u Rwanda bari ku burinzi mu Murenge Bugarama mu Karere ka Rusizi barashe abaturage babiri b’u Burundi nyuma y’aho ahagana saa cyenda z’ijoro bambutse umupaka bababaza abo ari bo ntibasubize abasirikare bakagira amakenga.

2016-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwenya Siriki na Souké bari  mu Rwanda

Abanyarwenya Siriki na Souké bari mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Tuzatora Paul Kagame 100% kuko yabanishije abanyarwanda-Abasheshe Akanguhe

Tuzatora Paul Kagame 100% kuko yabanishije abanyarwanda-Abasheshe Akanguhe

Ubwanditsi 22 Jun 2017
First Lady Jeannette Kagame mu ruzinduko rw’akazi i Librevill

First Lady Jeannette Kagame mu ruzinduko rw’akazi i Librevill

Ubwanditsi 22 Jun 2016
Ibyo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagezeho mu iperereza ku mibereho ya Dr Leon Mugesera muri Gereza ya Nyanza

Ibyo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagezeho mu iperereza ku mibereho ya Dr Leon Mugesera muri Gereza ya Nyanza

Ubwanditsi 23 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko u Rwanda rwari rugiye kwirukanwa muri OIF
INKURU NYAMUKURU

Uko u Rwanda rwari rugiye kwirukanwa muri OIF

Ubwanditsi 18 Oct 2018
Urusobe rw’ibibazo PAC yagaragaje byamunze REB
Mu Mahanga

Urusobe rw’ibibazo PAC yagaragaje byamunze REB

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka
Mu Rwanda

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

Ubwanditsi 26 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru