• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»#TdRwanda: Areruya yambaye umuhondo, Umunya Canada abatanze i Kibungo

#TdRwanda: Areruya yambaye umuhondo, Umunya Canada abatanze i Kibungo

Ubwanditsi 15 Nov 2016 IMIKINO

Nyuma yo kugera i Ngoma mu gikundi cy’abakinnyi 16, Areruya Joseph yahise yambara umwenda w’umuhondo, ahagereye rimwe n’ Umunyacanada Guillaume Boivin wabaye uwa mbere bakoresheje 2h12’35” ku ntera ya Km 96,4.

Ni isiganwa ryakiniwe mu mihanda itambika aharimo umusozi umwe nyuma yo kuzamuka mu kabuga ka Musha, igihembo cyatwawe n’Umunya Eritrea Amanuel Meron ukinana na Nsengimana Jean Bosco.

Boivin wari wakurikiye Areruya Joseph ku Cyumweru muri Prologue yatanze bagenzi be kugera ku murongo akoresheje 2h12’35” ku ntera ya Km 96,4 , Areruya Joseph ahita yambara umwenda w’umuhondo amurusha isegonda rimwe.

Nyuma y’isiganwa, Areruya Joseph yavuze ko mbere y’isiganwa umutoza yari yamusabye iteka kugenda mu gikundi cy’imbere byamuhaga amahirwe yo guhita yambara umwenda w’umuhondo.

Yagize ati “ Amahirwe yo kugumana uyu mwenda arashoboka kuko ejo tuzatangira kuzamuka imisozi, mfite ikipe ikomeye nka Uwizeye ashobora kumfasha muri isiganwa kugumana uyu mwenda.”

Kuba Areruya Joseph ari umukinnyi uzi guhatanira ku murongo ndetse uzi kuzamuka imisozi hari amahirwe menshi ko yagumana uyu mwenda w’umuhondo kugeza tariki ya 20 Ugushyingo 2016.

Kuva mu 2012, umukinnyi wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda akitabira ikurikiye yarayitwaye. Uwari uwa kabiri mu 2012, Umunyafurika y’Epfo Girdlestone Dylan yayitwaye 2013 naho Nsengimana Jean Bosco wa 2014 ayitwara mu 2015 ari nabwo Areruya Joseph yabaga uwa kabiri.

Timothy Rugg wabaye uwa mbere kuri Prologue ntagaragara mu bakinnyi 64 bagaragara ku rutonde rw’agateganyo basizwe 1’55” mu gihe Umunya Eritrea Gebreigzabhier Amanuel wa Dimension Data for Qhubeka wari uwa kabiri kuri prologue yabaye uwa 25 asizwe 1’55”.

Umunyarwanda waje hafi ni Uwizeye Jean Claude ukinana na Areruya muri Amis Sportifs ari ku mwanya wa gatandatu naho Areruya aba uwa 11.

Muri iki gikundi harimo kandi Abanyarwanda nka Nsengimana Jean Bosco (12), Hategeka Gasore (14) na Ndayisenga Valens wa 16 bose banganyije ibihe na Boivin.

Kuri uyu wa Kabiri, isiganwa rirahaguruka kuri Kigali Convention Center ku ruhande rureba KBC berekeze i Karongi ku ntera ya Km 124,7. Umuhanda urimo imisozi itanu izabarirwa amanota.

-4669.jpg

-4668.jpg

Tour du Rwanda yaherukaga gusorezwa i Karongi mu 2012 bahagurutse i Huye, bakoze intera ya Km 152.9, Umunyacanada Langlois Bruno assize Umunya Eritrea Kudus Merhawi amasegonda 40.

Abakinnyi 10 ba Kigali – Ngoma, Km 96,4

1. Boivin Guillaume – Cycling Academy Team 02h12’35”

2. Solomon Zemenfes – Eritrea “”

3. Okubamariam Tesfom – Eritrea “”

4. Buru Temesgen – Ethiopia “”

5. Eyob Metkel – Dimension Data for Qhubeka “”

6. Uwizeye Jean Claude – Amis Sportifs de Rwamagana “”

7. Fournet-Fayard Sébastien – Team Haute-Savoie Rhône-Alpes “”

8. Fewerki Elyas – Eritrea “”

9. Bussard Dimitri – Suisse Meubles Descartes “”

10. Areruya Joseph – Amis Sportifs de Rwamagana “”

Abakinnyi 10 nyuma y’umunsi mbere + prologue

1. Areruya Joseph – Amis Sportifs de Rwamagana 2h16’38″

2. Boivin Guillaume – Cycling Academy -1”

3. Nsengimana Jean Bosco – Bike Aid “”

4. Ndayisenga Valens – Dimension Data for Qhubeka -2”

5. Buru Temesgen – Ethiopia -6”

6. Okubamariam Tesfom – Eritrea -7”

7. Fournet-Fayard Sébastien – Team Haute-Savoie Rhône-Alpes -8″

8. Haylay Kbrom – Ethiopia -9″

9. Paroz JustinSuisse – Meubles Descartes -12″

10. Eyob Metkel – Dimension Data for Qhubeka “”

2016-11-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AFCON 2019: Amavubi mu itsinda rimwe na Cote d’Ivoire na Guinea

AFCON 2019: Amavubi mu itsinda rimwe na Cote d’Ivoire na Guinea

Ubwanditsi 13 Jan 2017
Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Ange Kagame n’umubyeyi we mu baje gushyigikira Collective RW

Ange Kagame n’umubyeyi we mu baje gushyigikira Collective RW

Ubwanditsi 17 Oct 2016
Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo

Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo

Ubwanditsi 28 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo
Amakuru

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Ubwanditsi 12 Oct 2023
Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima – Polisi
Mu Rwanda

Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima – Polisi

Ubwanditsi 23 May 2018
Umunyezamu Hakizimana Adolphe werekeje muri AS Kigali, yashimiye Rayon Sports yari amazemo imyaka 4
Amakuru

Umunyezamu Hakizimana Adolphe werekeje muri AS Kigali, yashimiye Rayon Sports yari amazemo imyaka 4

Ubwanditsi 02 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru