• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»‘Bukeye kubera ko yaje kuba iturufu n’igishoro kimeze nk’icy’ubucuruzi ku butegetsi buriho’, barabihindura ‘bati oya ni Jenoside gusa” -Padiri Nahimana

‘Bukeye kubera ko yaje kuba iturufu n’igishoro kimeze nk’icy’ubucuruzi ku butegetsi buriho’, barabihindura ‘bati oya ni Jenoside gusa” -Padiri Nahimana

Editorial 22 Nov 2016 Mu Mahanga

Harabura amasaha make ngo Padiri Nahimana Thomas w’imyaka 45 ukomoka muri Diyoseze ya Cyangugu abe yasesekaye mu Rwanda, nyuma y’ imyaka isaga 10 mu Bufaransa.

Benshi mubanyarwanda bafata politiki akora nk’iy’urwango n’amacakubiri, akarangwa byimazeyo no kunenga imiyoborere y’igihugu ari ko yitsa no ku moko atagifite intebe mu rwa Gasabo.

Ubwo yatangazaga ko agiye kugaruka mu Rwanda, mu cyumweru gishize, Padiri Nahimana yeruye ko umwambaro w’ubupadiri no gutura umugati na divayi kuri alitari ntagatifu yabishyize ku ruhande, yinjira muri politiki arwanya ubutegetsi.

Ati “Ubupadiri ntabwo ari uburoko, ubupadiri ntabwo ari gereza. Ubupadiri ni isakaramentu abakirisitu gatolika bamwe na bamwe bashobora guhabwa kugira ngo bafashe abakirisitu mu byerekeye iyobokamana.”

Mbere yo kwinjira muri politiki, Padiri Thomas yabanje guhagarika ibyo gutanga ubutumwa muri Paruwasi, gusa ntiyigeze ava mu bupadiri nyir’izina. Yagize ati “Ndacyari umupadiri, nimbuvamo nzababwira.’’

Mu 2005 nibwo Nahimana yavuye mu Rwanda avuga ko umutekano we utameze neza, yakirwa mu Bufaransa muri Diyoseze ya Le Havre, aho yatangiriye politiki. Nta byaha yakoze ku buryo umuntu yavuga ko yashakishwaga.

Uko iminsi yashiraga yarushagaho kugaragaza amatwara mashya, kugeza ubwo afatanyije na mugenzi we Fortunatus Rudakemwa, bashinze urubuga rwa internet bise ‘Le Prophete’, ruba umuyoboro w’icengezamatwara ry’urwango, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuwa 28 Mutarama 2013 Padiri Thomas yashinze ishyaka ‘Ishema ry’u Rwanda’, rimufasha gukwirakwiza amatwara ya politiki, ku buryo umuntu yakwibaza ivanjiri azaniye Abanyarwanda, itandukanye n’iyo yigishaga mbere.

Hari aho Nahimana asobanya indimi

Hari abashimangiye ko imvugo ariyo ngiro, ariko bibaye ukuri ku bantu bose, imvugo za Padiri Nahimana aganira n’ibitangazamakuru ndetse n’ibinyura kuri ‘le Prophète’ bishobora kutamushyira ku rwego rw’abemerewe guhatanira kwicara muri Village Urugwiro.

Avuga indimi ebyiri kuri ‘Jenoside’ yo mu 1994 abicishije mu cyo yise ‘kwibuka bose’, ndetse gahunda yo Kwibuka yayise “intwaro ya politiki ihoraho yo guhembera umujinya, gufungirana abaturage mu bwoba no mu gahinda, kwimakaza irondakoko ndetse ngo ikwiye kwamaganwa.”

Hari byinshi ahakana ugereranyijwe n’amateka yemerwa kandi yigishwa, nk’aho avuga ko intambara yo kubohora igihugu yatewe n’inyota ‘y’ubutegetsi’ ndetse ngo “iyo inkotanyi ziza gutsindwa, ikibazo cya Jenoside ntikiba kivugwa.”

Nyamara ibi binyuranye n’ukuri Abanyarwanda bazi, harebwe igihe abatutsi batangiriye gutotezwa ndetse bagahunga kubera ubuyobozi bubi, mu gihe hari abagiye bajyanwa mu bice nka za Bugesera bakicwa na Tse Tse, kandi icyo gihe ni mbere ya 1990.

Mu magambo ye yarivugiye ati “Mbere babanje kuvuga ko ari Itsembabwoko n’itsembatsemba, niryo ryari ijambo ry’Ikinyarwanda, kugira ngo abantu bose babiguyemo bavugwe. Bukeye kubera ko yaje kuba iturufu n’igishoro kimeze nk’icy’ubucuruzi ku butegetsi buriho, barabihindura ‘bati oya ni Jenoside gusa.”

-4765.jpg

Padiri Nahimana Thomas amaze imyaka 11 adakandagira mu Rwanda

2016-11-22
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Umupolisi yafashwe yibye inka 2 azitwaye muri ‘pandagari’

Uganda: Umupolisi yafashwe yibye inka 2 azitwaye muri ‘pandagari’

Editorial 03 May 2018
Tunisia na Burkina Faso zageze muri 1/4 cy’irushanwa ry’igikombe cya Afurika

Tunisia na Burkina Faso zageze muri 1/4 cy’irushanwa ry’igikombe cya Afurika

Editorial 24 Jan 2022
Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Editorial 30 Nov 2024
Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 28 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni yiyitiriye urugamba rw’Inkotanyi  rwabohoye u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Museveni yiyitiriye urugamba rw’Inkotanyi rwabohoye u Rwanda

Editorial 25 Jan 2018
Miss Rwanda: Uwaraye asezerewe ngo yari yacitse intege mbere
HIRYA NO HINO

Miss Rwanda: Uwaraye asezerewe ngo yari yacitse intege mbere

Editorial 23 Jan 2019
Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano
Mu Mahanga

Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano

Editorial 11 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru