• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abantu Miliyari bakoresha YAHOO bibwe amabanga

Abantu Miliyari bakoresha YAHOO bibwe amabanga

Ubwanditsi 16 Dec 2016 ITOHOZA

Inkuru yabaye impamo kuko byabanje guhwihwiswa kumbuga nkoranya mbaga hanyuma Yahoo irabihakana none ejo kuwa gatatu i San Francisco muri Amerika nibwo YAHOO yahishuye ko kuva muri kanama 2013 abantu bataramenyekana bagiye biba amakuru y’abantu bagenda bandikirana cyangwa bahererekanya bakoresheje user accounts babaga barafunguye kurubuga rwa YAHOO.

Yahoo yavuze ko uyu mwaka abantu binjiriwe muri aderese zabo zibarizwa kuri Yahoo babarirwa hejuru ya miliyoni 500. Abinjiriwe muri user account zabo muri 2014 ngo ni umubare munini cyane kuburyo kugeza ubu ariwo mwaka waciye agahigo.

Aya makuru akaba yatumye imigabane y’ikigo Yahoo itakaza agaciro kangana na 2.5% mu gihe cy’amasaha make. Ikindi aya makuru atanzwe mu gihe isi yose ihangayikishijwe naba bajura biba bakoresheje ikoranabuhanga mw’itumanaho bikaba birimo gufata intera idasanzwe.

Muri iki gikorwa haratungwa agatoki igihugu cy’Uburusiya kuko nacyo cyibye amakuru y’abantu batandukanye harimo abayobozi n’inzego za Leta y’amerika kugira ngo babone uko bamenya uko amatora yabereye muri amerika yateguwe.

Umuyobozi wungirije witwa Avivah Litan mu kigo GARTNER RESEARCH yagize ati: “Twugarijwe n’intambara tutari twariteguye, kubera iyo mpamvu hakenewe ingamba zihamye kurwego rw’igihugu kandi muburyo bwihuse”.
Naho Steve Grobman ukora muri Intel Security yavuze ko biriya bikorwa biba byizweho kandi bishorwamo amafaranga menshi kugira ngo bishoboke niyo mpamvu hagomba kugira igikorwa kuko bifite ingaruka zikomeye k’umutekano n’ubukungu bw’Amerika.

Nubwo Uburusiya bwatunzwe agatoki bavuga ko batazi neza umuntu nyawe uri inyuma yabiriya bikorwa kuko hari ibihugu byinshi bifite inyungu muri kiriya gikorwa.

Ubuyobozi bwa Yahoo bwavuze ko igikorwa cyabaye mu mwaka 2013 aho batangiye kwiba amakuru menshi y’abantu bohererezanya bakanakira ubutumwa bifashishije service zayo, budatandukanye nibyabaye muri uyu mwaka muri nzeri takili 22, ngo bakimara kubibona baracyakora itohoza kuburyo bataramenya umubare nyawe wabantu binjiriwe muri user accounts ngo icyo bazi neza ni uko hejuru y’abantu miliyari binjiriwe muri accounts zabo muburyo bunyuranije n’amategeko.

Mumakuru ibi bisambo byiba harimo kumenya amazina y’abantu, telephone zabo, amagambo y’ibanga bakoresha mukwinjira ku makonte yabo, ubutumwa bwabaga bufite imvugo zififitse bakurikirana abo bantu bakazamenya icyo bashaka kuvuga. Ikindi bareba ibijyanye n’imitungo mu mabanki bikorwa.

Yahoo ivuga ko yahagurukiye iki kibazo ngo igishakire umuti uhamye.

-5064.jpg

-5063.jpg

-5062.jpg

-5061.jpg

Hakizimana Themistocle

2016-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi

Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Me Ndikumana Vincent yitandukanije n’ibikorwa bibi bya murumuna we Rudasingwa Alexis uri muri RNC

Me Ndikumana Vincent yitandukanije n’ibikorwa bibi bya murumuna we Rudasingwa Alexis uri muri RNC

Ubwanditsi 20 Jul 2016
Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe

Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe

Ubwanditsi 23 May 2019
Kampala : Ikizere Kiraza Amasinde, Gitumye Rudasingwa Yisubiriye Mu ” ISHAKWE ” Kugirango Abone Uko Yaramuka Kabiri

Kampala : Ikizere Kiraza Amasinde, Gitumye Rudasingwa Yisubiriye Mu ” ISHAKWE ” Kugirango Abone Uko Yaramuka Kabiri

Ubwanditsi 12 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Angola: Perezida Kagame Ategerejwe Mu Nama Y’akarere Iziga Kuri Congo Na Sudani Y’Epfo
ITOHOZA

Angola: Perezida Kagame Ategerejwe Mu Nama Y’akarere Iziga Kuri Congo Na Sudani Y’Epfo

Ubwanditsi 13 Aug 2018
Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ?
INKURU NYAMUKURU

Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ?

Ubwanditsi 15 Apr 2019
Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi
Amakuru

Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi

Ubwanditsi 10 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru