• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Virginia : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami Kigeli

Virginia : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami Kigeli

Editorial 04 Jan 2017 ITOHOZA

Impaka zikomeje kuba ndende kubirebana naho Umugogo w’Umwami Kigeli uzatabarizwa ari nako amabanga amwe namwe akomeje kumeneka haba kuruhande rw’abajyanama be abagaragu be n’abo mumuryango we.

Uwari Umujyanama wa Kigeli V, Boniface Benzinge, yashimangiye ko Umwami yasize avuze ko atazatabarizwa mu Rwanda, mu gihe abo mu muryango w’Umwami uhagarariwe na Christine Mukabayojo bahakanaga iby’uko yanze kuzatabarizwa mu Rwanda

N’ubwo bimeze gutyo byatahuwe ko Boniface Benzinge ataracyumvikana n’Umwami Kigeli, kuva yamuta munzu akajya gushaka umugore nawe batamaranye igihe.

Amakuru ava i Virginia yatugezeho uyu munsi aravuga ko Benzinge yibye akayabo k’amafaranga y’Umwami yari yarabitse ndetse anyereza n’andi tutaramenya umubare muri Fondation bita “King Kigeli Foundation” ajya kugura inzu mu mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia aho Kigeli nawe yari atuye kugeza yitaba Imana. Iyo nzu Benzinge yayituyemo n’umugore we bivugwa ko yari akiri muto ugererenije n’imyaka y’umukambwe Boniface Benzinge , ari nayo mpamvu uwo mubano utarambye n’ubwo iyonzu yari yamaze kwandikwa k’umugore.

Nyuma rere yaho umugore yirukaniye Boniface Benzinge yahise ajya gutura munzu z’abasaza kugeza Umwami Kigeli atanga, bivugwa ko atigeze amenya amakuru ye kuko yaje nawe atabaye nk’abandi bose, n’ubwo Umwami yari yaramaze kumubabarira.

Uku kutumvikana hagati mu muryango niko kwatumye hitabazwa urukiko rwo muri Leta ya Virginia ngo rufate umwanzuro ku hazatabarizwa umugogo w’umwami. Kuva ejo kuwa kabiri tariki 3 Mutarama 2016 urwo rukiko rwatangiye kumva ubuhamya bw’abavandimwe b’umwami Kigali V Ndahindurwa.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika wari mu rukiko yavuze ko hari hamaze kumvwa abantu babiri ariko nta cyemezo kirafatwa. Yakomeje avuga ko byagaragaraga ko impaka zitazagirwa umunsi umwe gusa.

Yavuze ko mu rukiko impande zombi zitumvikanaga ku ruhande rufite uburenganzira kurusha urundi mu gufata icyemezo cy’aho umugogo w’umwami watabarizwa. Uruhande rumwe ngo rwavugaga ko kuba umwami yaratangiye mu mahanga kandi akaba atarigeze agaragaza icyifuzo cy’uko yashyingurwa mu Rwanda, byemeza ko nta n’impamvu akwiye kujyanwayo.

Urundi ruhande rwavugaga ko umwami nk’Umunyarwanda wanze gufata ubwenegihugu bw’ikindi gihugu nka Amerika aho yabaga, ari uko yifuzaga ko yazataha mu Rwanda bikaba ariyo mpamvu bifuza ko uwo mugogo we watwarwa mu Rwanda ukahatabarizwa ari kumwe n’abavandimwe be.

Urukiko rwo muri Virginia nirwo rwitezweho gufata icyemezo cy’aho Umwami Kigeli V Ndahindurwa wazize uburwayi bw’izabukuru azatabarizwa.

-5254.jpg

Uko byagenda kose biraza gusobanuka niba umwami azatabarizwa i Mwima na Mushirarungu ku ivuko cyangwa se niba azatabarizwa muri Amerika.

Cyiza D.

2017-01-04
Editorial

IZINDI NKURU

Col. Gahimano wari muri Coup d’Etat yo kuya 5 Nyakanga 73 yitabye Imana

Col. Gahimano wari muri Coup d’Etat yo kuya 5 Nyakanga 73 yitabye Imana

Editorial 17 Nov 2016
“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

Editorial 15 Feb 2024
Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 25 Nov 2021
Ese ni nde mu nzego z’igisirikare n’umutekano bya Uganda ushyigikiye RNC na FDLR mu guhungabanya URwanda?

Ese ni nde mu nzego z’igisirikare n’umutekano bya Uganda ushyigikiye RNC na FDLR mu guhungabanya URwanda?

Editorial 03 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Abayobozi ba FDLR batwawe ijoro ryose bajyanwa i Kampala n’ubutumwa Museveni yabahaye
INKURU NYAMUKURU

Uko Abayobozi ba FDLR batwawe ijoro ryose bajyanwa i Kampala n’ubutumwa Museveni yabahaye

Editorial 07 Jan 2019
Umuyobozi agira abantu be n’abandi batari abe gute?-Kagame
INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi agira abantu be n’abandi batari abe gute?-Kagame

Editorial 29 Mar 2018
RwandAir yemerewe gutangira ingendo zigana Abuja muri Nigeria
UBUKERARUGENDO

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zigana Abuja muri Nigeria

Editorial 15 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru