• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uko Umwami Kigeli yameneshejwe nyuma yo kumanura ibendera ry’Ababiligi i Kinshasa , uko yahungiye i Nyamirambo kwa Rukeba n’uko yajyanywe i Bujumbura kungufu

Uko Umwami Kigeli yameneshejwe nyuma yo kumanura ibendera ry’Ababiligi i Kinshasa , uko yahungiye i Nyamirambo kwa Rukeba n’uko yajyanywe i Bujumbura kungufu

Editorial 18 Jan 2017 Mu Mahanga

Mu muhango wo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa wabereye mu Karere ka Nyanza i Mwima kumunsi w’ejo ku cyumeru tariki ya 15 Mutarama 2017, Pasiteri Ezra Mpyisi wabaye umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa ndetse akaza no kuba umujyanama wa murumuna we Kigeli V Ndahindurwa, yahishuye amabanga menshi abantu batari bazi k’ Umwami Kigeli.

Yavuze ko Umwami Kigeli yafatwaga uko atari ko kandi yakoze byinshi mu mateka kandi byagiriye Abanyarwanda benshi akamaro.

-5402.jpg

Pasiteri Ezra Mpyisi wabaye umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa

Pasiteri Mpyise avuga ibigwi by’Ubutwari bw’Umwami Kigeli V Ndahindurwa yavuze uko yamanuye ibendera ry’Ababiligi i Kinshasa ubwo yari yatumweho na Ptrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Kongo Kinshasa, akaba yari yamutumyeho nk’umuntu wari inshuti ya mukuru we Rudahigwa wari waratanze ingoma.

-5400.jpg

-5399.jpg

Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rukali

Kigeli V Ndahindurwa ngo yabwiye Lumumba ati : « Uratinya abazungu » kuko hari habuze umanura ibendera ry’Ababiligi, Kigeli ararimanura aranarikandagira ati ‘undasa andase‘.

Isezerano rya Lumumba na Kigeli

Icyo gihe Lumumba ngo yamusezeranyije ikintu gikomeye, Pastor Mpyisi ati “sinakivuga kuko kirakomeye, ….” arongera ati “Icyo kintu cyari gutuma u Rwanda rwaguka…” twaje kumenya ko ari Rugali rwa rugamba iyo za Masisi muri Congo.
Kuva ubwo ngo Ababiligi bahise batangaza muri Loni ko Kigeli yahunze ko yahungiye I Kinshasa ndetse bategeka Kigeli kudasubira mu Rwanda bavuga ko batazirengera iby’umutekano we ko nasubirayo ashobora kwicwa.

Nguko uko abazungu batangiye gutegura amatora ya Kamarampaka Referandumu ngo basezerere Ubwami burundu, Loni iti : Tuzacyura impunzi abari hanze no mu Rwanda bakore amatora. Ariko Loni ntiyacyuye impunzi kandi bakora amatora, Mpyisi ati :kuko impunzi ntizari bucyurwe Kigeli ari hanze.

-5401.jpg

Ruzindana umwuzukuru wa Nyirimbibi asoma ubutumwa bwa Mukabayojo washimiye cyane Perezida Kagame

Pasiteri Mpyisi ati : Umwami Kigeli V yavuye i Kinshasa ajya i Dar-es salaam muri Tanzania, agerageza kwambuka mu Rwanda ngo agaruke ageze hafi y’Akagera bamuhetse bamwambitse ibyenda by’umugore utwite uri kugise, arambuka aza i Kigali i Nyamirambo kwa Rukeba wari umu RUNAL( ishyaka ry’umwami ) wahatswe i bwami akaba yari umuhutu, Kigeli yihisha mukazu kwa Rukeba yaje guturumburwamo n’Ababiligi kuko bari babimenye, bamukubita muri Kajugujugu bamujyana i Bujumbura.

Nyerere wari Perezida wa Tanzania niwe wamukijije abwira Loni ati muranyicira impunzi karababaho, Mpyisi ati : bamushyira mu ndege bamusubiza i Dar-es Salaam. Mu Rwanda haba Kamarampaka itemewe ikozwe na Loni, Ubwami barabuciye.

Umwami Kigeli atangira kurorongotana Mpyisi ati : Yarabonabonnye, yarababaye, ajya Ethiopia, Kenya, Uganda, ariko ngo muri Uganda bitewe n’ubucuti yari afitanye na Milton Obote wayoboye icyo gihugu, ngo byatumye Abanyarwanda bari impunzi borora inka nyinshi barakungahara, abana babo biga ku buntu muri Makerere University nta nkomyi, ndetse ngo ni we wagiye muri UN asaba ko Perezida Habyarimana Juvenal wategetse u Rwanda (1973-1994) ko yemera imishyikirano impunzi zigataha mu mahoro yanga ko hazapfa abantu benshi, undi arabyanga.

-5403.jpg

Pastor Ezra Mpyisi avuga amateka n’ubutwari bya Kigeli V Ndahindurwa witabye Imana tariki 16 Ukwakira 2016

Pastor Mpyisi ati “Icyambabaje ni ukuba Pasiteri imyaka 60 nigisha Imana ariko ntayizi. Ikindi cyambabaje ni urupfu rw’Umwami Kigeli V wapfiriye mu mahanga adatashye mu Rwanda. Gusa Mpyisi nezezwa no kuba naramenye ko nari injiji muri Bibiliya. Ikindi kinenejeje ni uko Umwami Kigeli V atashye mu Rwanda.”

Habayeho imishyikirano n’Inkotanyi

Mpyisi avuga ko nyuma yaho Kigeli yandikiye Perezida Habyarimana asaba ko impunzi zitahuka Habyarimana akabyanga avuga ko u Rwanda rwuzuye nk’ikirahure gisendereye amazi Kigeli yapanze uko yagera muri Amerika kukicaro cya Loni agasaba ko impunzi zitaha hatabayeho intambara, ariko bamwe mubanyarwanda bari impunzi muri Uganda baramunanira kuko biteguraga gutera igihugu ngo batahe kungufu, Mpyisi ati: habaye imishyikirano Umwami yahuye na Delegation y’abantu 2 bari bavuye munkotanyi ( Ntavuze..) turavugana Kigeli yashakaga kujya muri Amerika kubwira Abanyamerika ibyo gutahuka kw’impunzi, twavuye muri Kenya turi 3 jye Kigeli na Benzinge twari dufite amadorali 300 gusa twembi, twagiye kwa George Bushi mubiro Kigeli yerekana urwandiko yandikiye Habyarimana n’urwo yamushubije bamushyira muri Hotel abayo ndamusiga ndataha. Kigeli ava muri Hotel bamuha icumbi ry’inzu n’imodoka icyo gihe cyose yakomeje yifuza gutaha.

-5398.jpg

-5397.jpg

Mukabayojo Speciose mushiki w’Umwami Kigeli, Christine Ruzibiza, Angele umukobwa wa Nyirimbibi akaba Umugore wa Kale Kayihura ukuriye Police ya Uganda, aba bakobwa ni abuzukuru ba Kigeli.

Mpyisi ati “Icyaha cyazanye icyago, asazira mu mahanga, ariko Imana ishimwe ko asezeweho iwabo i Nyanza. Ba Nyenyanza mwatwakiriye, mushime Imana ko Umwami agarutse iwanyu mukajya muza gusura umusezero we.”

Pastor Mpyisi yagaragaje ko yishimye cyane kuba Umugogo wa Kigeli warazanywe mu Rwanda.

Burasa JG

2017-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Editorial 21 Jan 2023
Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Editorial 10 Oct 2022
Abatuye muri Rutsiro bakanguriwe kutangiza ibidukikije

Abatuye muri Rutsiro bakanguriwe kutangiza ibidukikije

Editorial 04 May 2016
Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Editorial 04 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Editorial 13 Sep 2019
Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo
Amakuru

Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Editorial 14 Apr 2024
Tumenye Mille Collines, hoteli ibitse amateka akomeye y’Abanyarwanda
UBUKERARUGENDO

Tumenye Mille Collines, hoteli ibitse amateka akomeye y’Abanyarwanda

Editorial 26 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru