• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ubushinwa bwagerageje Igisasu cya Kirimbuzi gifite imitwe 10 mu kwitegura kurwana n’Amerika

Ubushinwa bwagerageje Igisasu cya Kirimbuzi gifite imitwe 10 mu kwitegura kurwana n’Amerika

Editorial 04 Feb 2017 ITOHOZA

Kuva perezida Trump yajya kubutegetsi muri uyu mwaka, igihugu cy’Ubushinwa gisa naho kitigeze cyumva ko kizakorana neza n’uyu mu perezida wa 45 uyoboye Amerika, ibi byatumye butangira gutangaza ko buri mu myiteguru yo kuzahangana n’Amerika mu myaka 4 iri imbere.

Nkuko bitangazwa na Ministeri y’Ingabo y’Ubushinwa, bikanemezwa na The Washington Free Beacon ngo habaye igeragezwa ry’igisasu cya rutura cyo mu bwoko bwa kirimbuzi (Nuclear missile) cyiswe izina rya Dongfeng-5 ICBM (DF-5C), kikaba gifite imitwe igera 10. Ubushinwa bwirinzwe gutangazwa ingaruka gishobora gutera aho cyaba kijugunywe, bivugwa ko ari kabutindi kuburyo gishobora gusenya ahantu hangana n’igihugu kitavuzwe, ariko ingaruka zacyo zirakomeye kuburyo aho gitewe ntihagira isazi ihasigara.

Iri geragezwa ryabaye mu kwezi kwa Mutarama 2017, ryabaye Ubushinwa bushaka kwereka perezida Trump ko atagomba gukomeza kubukinisha ko nabwo bufite intwaro zo guhangana n’Amerika. Ibi rero bikaba biterwa n’uko Trump yaburiye Ubushinwa ko nibutava mubirwa bwita ubutaka bwabo biri munyanja ya Pacific ko bazavamo kumbaraga.

-5587.jpg

Ubwo rero iki gisasu cyageragezwaga cyatewe kivuye ahitwa Taiyuwan Space Launch Center iherereye mu gihugu hagati mu Bushinwa, hanyuma kigwa mu butayu bwa Taklamakan. Amakuru atangwa na Bill Gertz ukora mu kigo The Washington Free Beacon, avuga ko Ubushinwa bufite ibi bisasu DF-5C bigera kui 20, kandi bashobora kubitera muntera ifite 12.000 km ngo kuburyo kubitera muri Amerika atari ikibazo kuribo.

Ubushinwa burahamagarira abaturage kwitegura Intambara

Abantu batangiye kubona ko nta mikino iri muri iki kibazo kubera ko ibinyamakuru bibogamiye kuri leta yabo nka South China Morning Post, bisigaye bitegura abaturage b’Ubushinwa kuri iki kibazo ndetse bababwira ko bagomba kwitegura gupfira ighugu cyabo mu gihe Amerika yabatera. Ikindi ni uko Ministiri w’Ingabo z’Ubushinwa, mu cyumweru gishize yavuze ko kuva Trump yafata ubutegetsi bimaze kugaragara ko Ubushinwa bushobora kuzarwana n’Amerika bitewe na politike ye ngo kuko badashobora kuzamupfukamira n’umunsi n’umwe.

Kurundi ruhande amakuru avuga ko Trump yaburiwe n’inzego z’umutekano z’Amerika ko iki kibazo akigenza buhoro kubera ko abayobozi b’Ubushinwa barangije kwandikira Amerika ko ntamishyikirano bashaka kuri iki kibazo ko hagize ubashotora kubutaka bita ubwabo intambara yahita irota.

Naho ikigo International Assessment and Strategy Center cyavuze ko gifite amakuru yizewe avuga ko Ubushinwa budashobora kuzihanganira ibi bikurikira: Ko Amerika ifata Taiwan nk’igihugu cyigenga, ko Amerika ivogera ibirwa by’Ubushinwa biri munyanja ya Pacific, hanyuma ikibazo cy’imicungire ry’ifaranga ry’Ubushinwa. Iki kigo kivuga ko akanama k’umutekano w’Ubushinwa karangije gufata icyemezo cyo kuba bwashoza intambara y’umuriro n’igihugu icyaricyo cyose cyashaka kwivanga muri ibi bibazo.

-178.png

-5589.jpg

Aha twabibutsa ko igihugu cy’Amerika kiri mu muryango wo gutabarana wa NATO, noneho bikaba bizwi ko mugihe kimwe mu bihugu bigize uyu muryango cyaterwa ibindi byahita bigitabara. Ariko na none Ubushinwa nabwo bufitanye amasezerano n’Uburusiya ko mugihe igihugu kimwe gitewe ikindi gihita kigitabara ntakugisha umutima inama . Murumva ko iki gihe hagize ikiba kariya karere kahinduka umuyonga bitagaruriwe hafi.

Ahubatswe ubwihisho bw’abayobozi b’Uburusiya n’Ubushinwa harashakiswa na Pentagon

Ibi byose rero bigenda bivugwa bigaragaza ukuntu hariho ikintu gitegurwa nubwo biterurwa ngo bivugwe cyane. Ubu icyongeye guhangayikisha Uburusiya n’Ubushinwa ni uko inzego ziperereza zabo zabonye amakuru avuga ko akanama k’umutekano ka Congress y’Abanyamerika kasabye muburyo bwihuse ko inzego z’iperereza na Pentagon bashaka amakuru bakamenya aho abayobozi bakuru b’ibihugu by’Uburusiya cg Ubushinwa baba barubatse ubwihisho haba munda y’isi cg ku isi bakwihishamo mugihe baba barwana nabo muntambara ya nuclear.

Ngo ibi bikaba bigaragaza ko Amerika ibafiteho umugambi mubisha kubera ko Amerika itewe ubwoba nuko ibi bihugu bishobora kuyisimbura mu buhangage ifite haba mubukungu n’igisirikare.

Ibi kandi biravuga ko mugihe Amerika yaba ibitakaje, no mu kuyobora isi byaba birangiye. Ibi bikaba bishimangirwa n’icyegeranyo cyakozwe na National Intelligence Council (NIC), uru rwego rw’ubutasi bw’Amerika bwaburiye igihugu cyabo ko bagomba gushaka uko bakoma munkokora iterambere ry’ubukungu n’igisirikare by’Uburusiya n’Ubushinwa ngo naho ubundi mumyaka igera muri 4 bishoboka ko Amerika izaba iri inyuma yabo.

-5588.jpg

Mugihe rero Trump yiyamamaje avuga ko ashaka kongera kugira Amerika igihugu cy’ igihangage, ashobora kuba arimo gushaka uko yabigeraho. Ariko ntibizamworohera kuko ibisasu DF-5C y’Ubushinwa na Satan II y’Uburusiya agomba kubanza yashaka uko yazabyikingira baramutse babiteye mugihugu cye, ikindi mukurebana ay’ingwe buri gihugu krashaka uburyo cyazatanga ikindi kugitera igisasu cyakirimbuzi mugihe byasumirana bigafatana mu maboko.

Tubitege amaso.

Hakizimana Themistocle

2017-02-04
Editorial

IZINDI NKURU

Ingoma ya Museveni kurangaza abaturage yibanda ku Rwanda kubera ikibazo cy’ishimutwa rya Kabuleta

Ingoma ya Museveni kurangaza abaturage yibanda ku Rwanda kubera ikibazo cy’ishimutwa rya Kabuleta

Editorial 16 Jul 2019
Muri 1994 u Rwanda rwaguze imbunda z’amadolari 4,126,310 n’imihoro toni 581

Muri 1994 u Rwanda rwaguze imbunda z’amadolari 4,126,310 n’imihoro toni 581

Editorial 04 Jun 2017
Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo

Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo

Editorial 18 Oct 2018
Ubukene buravuza ubuhuha muri RNC umunyemali Rujugiro yahagaritse inkunga

Ubukene buravuza ubuhuha muri RNC umunyemali Rujugiro yahagaritse inkunga

Editorial 30 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mukino w’ikirarane, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-0 ifata umwanya wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Mu mukino w’ikirarane, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-0 ifata umwanya wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 27 Nov 2024
Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP  Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak
Uncategorized

Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak

Editorial 02 Mar 2024
Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yongerewe.
POLITIKI

Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yongerewe.

Editorial 29 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru