Kuva perezida Trump yajya kubutegetsi muri uyu mwaka, igihugu cy’Ubushinwa gisa naho kitigeze cyumva ko kizakorana neza n’uyu mu perezida wa 45 uyoboye Amerika, ibi byatumye butangira gutangaza ko buri mu myiteguru yo kuzahangana n’Amerika mu myaka 4 iri imbere.
Nkuko bitangazwa na Ministeri y’Ingabo y’Ubushinwa, bikanemezwa na The Washington Free Beacon ngo habaye igeragezwa ry’igisasu cya rutura cyo mu bwoko bwa kirimbuzi (Nuclear missile) cyiswe izina rya Dongfeng-5 ICBM (DF-5C), kikaba gifite imitwe igera 10. Ubushinwa bwirinzwe gutangazwa ingaruka gishobora gutera aho cyaba kijugunywe, bivugwa ko ari kabutindi kuburyo gishobora gusenya ahantu hangana n’igihugu kitavuzwe, ariko ingaruka zacyo zirakomeye kuburyo aho gitewe ntihagira isazi ihasigara.
Iri geragezwa ryabaye mu kwezi kwa Mutarama 2017, ryabaye Ubushinwa bushaka kwereka perezida Trump ko atagomba gukomeza kubukinisha ko nabwo bufite intwaro zo guhangana n’Amerika. Ibi rero bikaba biterwa n’uko Trump yaburiye Ubushinwa ko nibutava mubirwa bwita ubutaka bwabo biri munyanja ya Pacific ko bazavamo kumbaraga.
Ubwo rero iki gisasu cyageragezwaga cyatewe kivuye ahitwa Taiyuwan Space Launch Center iherereye mu gihugu hagati mu Bushinwa, hanyuma kigwa mu butayu bwa Taklamakan. Amakuru atangwa na Bill Gertz ukora mu kigo The Washington Free Beacon, avuga ko Ubushinwa bufite ibi bisasu DF-5C bigera kui 20, kandi bashobora kubitera muntera ifite 12.000 km ngo kuburyo kubitera muri Amerika atari ikibazo kuribo.
Ubushinwa burahamagarira abaturage kwitegura Intambara
Abantu batangiye kubona ko nta mikino iri muri iki kibazo kubera ko ibinyamakuru bibogamiye kuri leta yabo nka South China Morning Post, bisigaye bitegura abaturage b’Ubushinwa kuri iki kibazo ndetse bababwira ko bagomba kwitegura gupfira ighugu cyabo mu gihe Amerika yabatera. Ikindi ni uko Ministiri w’Ingabo z’Ubushinwa, mu cyumweru gishize yavuze ko kuva Trump yafata ubutegetsi bimaze kugaragara ko Ubushinwa bushobora kuzarwana n’Amerika bitewe na politike ye ngo kuko badashobora kuzamupfukamira n’umunsi n’umwe.
Kurundi ruhande amakuru avuga ko Trump yaburiwe n’inzego z’umutekano z’Amerika ko iki kibazo akigenza buhoro kubera ko abayobozi b’Ubushinwa barangije kwandikira Amerika ko ntamishyikirano bashaka kuri iki kibazo ko hagize ubashotora kubutaka bita ubwabo intambara yahita irota.
Naho ikigo International Assessment and Strategy Center cyavuze ko gifite amakuru yizewe avuga ko Ubushinwa budashobora kuzihanganira ibi bikurikira: Ko Amerika ifata Taiwan nk’igihugu cyigenga, ko Amerika ivogera ibirwa by’Ubushinwa biri munyanja ya Pacific, hanyuma ikibazo cy’imicungire ry’ifaranga ry’Ubushinwa. Iki kigo kivuga ko akanama k’umutekano w’Ubushinwa karangije gufata icyemezo cyo kuba bwashoza intambara y’umuriro n’igihugu icyaricyo cyose cyashaka kwivanga muri ibi bibazo.
Aha twabibutsa ko igihugu cy’Amerika kiri mu muryango wo gutabarana wa NATO, noneho bikaba bizwi ko mugihe kimwe mu bihugu bigize uyu muryango cyaterwa ibindi byahita bigitabara. Ariko na none Ubushinwa nabwo bufitanye amasezerano n’Uburusiya ko mugihe igihugu kimwe gitewe ikindi gihita kigitabara ntakugisha umutima inama . Murumva ko iki gihe hagize ikiba kariya karere kahinduka umuyonga bitagaruriwe hafi.
Ahubatswe ubwihisho bw’abayobozi b’Uburusiya n’Ubushinwa harashakiswa na Pentagon
Ibi byose rero bigenda bivugwa bigaragaza ukuntu hariho ikintu gitegurwa nubwo biterurwa ngo bivugwe cyane. Ubu icyongeye guhangayikisha Uburusiya n’Ubushinwa ni uko inzego ziperereza zabo zabonye amakuru avuga ko akanama k’umutekano ka Congress y’Abanyamerika kasabye muburyo bwihuse ko inzego z’iperereza na Pentagon bashaka amakuru bakamenya aho abayobozi bakuru b’ibihugu by’Uburusiya cg Ubushinwa baba barubatse ubwihisho haba munda y’isi cg ku isi bakwihishamo mugihe baba barwana nabo muntambara ya nuclear.
Ngo ibi bikaba bigaragaza ko Amerika ibafiteho umugambi mubisha kubera ko Amerika itewe ubwoba nuko ibi bihugu bishobora kuyisimbura mu buhangage ifite haba mubukungu n’igisirikare.
Ibi kandi biravuga ko mugihe Amerika yaba ibitakaje, no mu kuyobora isi byaba birangiye. Ibi bikaba bishimangirwa n’icyegeranyo cyakozwe na National Intelligence Council (NIC), uru rwego rw’ubutasi bw’Amerika bwaburiye igihugu cyabo ko bagomba gushaka uko bakoma munkokora iterambere ry’ubukungu n’igisirikare by’Uburusiya n’Ubushinwa ngo naho ubundi mumyaka igera muri 4 bishoboka ko Amerika izaba iri inyuma yabo.
Mugihe rero Trump yiyamamaje avuga ko ashaka kongera kugira Amerika igihugu cy’ igihangage, ashobora kuba arimo gushaka uko yabigeraho. Ariko ntibizamworohera kuko ibisasu DF-5C y’Ubushinwa na Satan II y’Uburusiya agomba kubanza yashaka uko yazabyikingira baramutse babiteye mugihugu cye, ikindi mukurebana ay’ingwe buri gihugu krashaka uburyo cyazatanga ikindi kugitera igisasu cyakirimbuzi mugihe byasumirana bigafatana mu maboko.
Tubitege amaso.
Hakizimana Themistocle