• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Ubwanditsi 10 Mar 2017 ITOHOZA

Mu gihe hari amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru hibazwa umukino Leta ya Uganda yaba irimo gukina n’abarwanyi ba M23 bajya guhungabanya umutekano muri Congo bakagaruka muri Uganda, igisirikare cya Uganda cyatangaje ko kitazihanganira aba barwanyi mu gihe bazaba bagarutse.

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi, avuga ko umurwanyi wese wa M23 watorotse akava muri Uganda agasubira muri Congo, naramuka agarutse muri Uganda azafatwa agafungwa.

Uyu muyobozi w’ingabo za Uganda avuga ko abarwanyi 40 ba M23 baherutse gufatwa n’igisirikare cya Uganda (UPDF) bazagezwa imbere y’urukiko rukuru rwa Mbarara. Bashinjwa kwinjira ku butaka bwa Uganda bafite intwaro.

Igisirikare cya Uganda cyatangarije ikinyamakuru New vision dukesha iyi nkuru ko abo barwanyi 40 bafashwe bagicumbikiwe na polisi y’igihugu. Bagombaga kwerekanwa ku wa kabiri w’iki cyumweru ariko ntibyakunda bitewe n’uko polisi igikora iperereza.

Mu Ugushyingo 2013, nibwo Gen Sultani Makenga, umuyobozi w’abarwanyi ba M23 yambukanye n’abandi barwanyi 1500 bavuye muri Congo bahungira Uganda.

Mu kwezi gushize nibwo byatangajwe ko bamwe mu barwanyi batorotse bagasubira muri Congo, bitangazwa ko basabaga kujya iwabo gutangira ubundi buzima. Bamwe bagezeyo barafatwa.

Bitangazwa kandi ko mu batorotse harimo na Gen Sultani Makenga ndetse ko yanagezeyo akagaba ibitero. Gusa Uganda yo ikavuga ko abatorotse nibagaruka bazafungwa. Gen David Muhoozi ati: “Uganda yari ibarinze hano, kuri abo bifuza gusubira iwabo gutangira ubuzima bushya, tuzabafasha”.

Yakomeje agira ati: “Ariko ntabwo tuzemera ko Uganda ikoreshwa hagamijwe kwihorera, niba barahisemo gusubira muri Congo nyuma bakagaruka muri Uganda, tuzabafata”.
M23 ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba yagabye ibitero mu 2012 na 2013 bikomeye ndetse byagiye bifata ibice bitandukanye bya Congo.

Uyu mutwe kandi wagiye ushinjwa ibyaha birimo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ubwicanyi bwakorewe abasivile, kwinjiza mu gisirikare abana bato. Gen Bosco Ntaganda wabaye umuyobozi muri uyu mutwe wa M23, ubu we akaba afungiye i The Hague mu Buholandi.

-6068.jpg

Gen David Muhoozi, Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda na Gen. Makenga

Nyuma yo kwemera bagashyira intwaro hasi mu mpera za 2013, M23 yagiranye amasezerano na Leta ya Kabila. Kugeza magingo aya M23 ishinjwa Leta kudashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ari nayo mpamvu bakomeza gushimangira ko batazahwema kugaba ibitero ku butaka bwa Congo mu gihe bazaba batubahiriza ibiyakubiyeho.

2017-03-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Afrika y’Epfo : Kayumba Nyamwasa ashobora gukurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga cyangwa se akaba yagarurwa mu Rwanda

Afrika y’Epfo : Kayumba Nyamwasa ashobora gukurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga cyangwa se akaba yagarurwa mu Rwanda

Ubwanditsi 01 Jun 2017
ADEPR : Uko Usabwimana Samuel  yahunze  Igihugu n’Impamvu zabyo [ Yavuguruwe ]

ADEPR : Uko Usabwimana Samuel yahunze Igihugu n’Impamvu zabyo [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 14 Mar 2017
Icyerekezo gishya  2050:  Umuturage  azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Icyerekezo gishya 2050: Umuturage azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Ubwanditsi 17 Dec 2016
UKO INTUMWA 12 ZA YESU ZAPFUYE URUPFU RUBI

UKO INTUMWA 12 ZA YESU ZAPFUYE URUPFU RUBI

Ubwanditsi 16 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubugereki: Nyuma yo gutsinda igitego bakacyanga umuyobozi w’ikipe yitwa POAK yaragiye kurasa umusifuzi
IMIKINO

Ubugereki: Nyuma yo gutsinda igitego bakacyanga umuyobozi w’ikipe yitwa POAK yaragiye kurasa umusifuzi

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Minisitiri w’Intebe azageza ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda za Guverinoma ku buhinzi
POLITIKI

Minisitiri w’Intebe azageza ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda za Guverinoma ku buhinzi

Ubwanditsi 02 Apr 2018
Rwanda Day izabera mu Budage yahawe itariki nshya
HIRYA NO HINO

Rwanda Day izabera mu Budage yahawe itariki nshya

Ubwanditsi 17 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru