• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda irakangurira abatunze imbwa kuzitaho kugira ngo zidateza umutekano mucye

Polisi y’u Rwanda irakangurira abatunze imbwa kuzitaho kugira ngo zidateza umutekano mucye

Ubwanditsi 10 Mar 2017 Mu Rwanda

Ubu ni ubutumwa butangwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, nyuma y’uko mu cyumweru gishize imbwa zitazwi ba nyirazo zariye ihene 17 mu murenge wa mageragere zimwe zirapfa izindi zirakomereka, ndetse no ku itariki ya 8 Werurwe mu mudugudu wa Kavumu mu murenge wa Mageragere nanone, zongera kurya ihene 7 zizisanze aho zari ziziritse maze zose zirapfa.

Yagize ati:” uretse no kurya amatungo, iyo imbwa zidakurikiranwe neza na ba nyirazo, ahubwo bakazireka zikazerera hirya no hino, zishobora no kurya abaturage zihuye nabo ariko cyane cyane abana bari mu ngo cyangwa bari ahandi mu bikorwa binyuranye”.

SP Hitayezu yakomeje avuga ko hari ubwo ba nyirazo babona zishaje cyangwa se zirwaye indwara zitazakira bakajya kuzijugunya mu mashyamba; bikaba bikekwa ko ariko byagenze mu murenge wa Mageragere.

Cyakora muri iyi minsi, Polisi , n’inzego z’ibanze muri uyu murenge barimo gukorana kugira ngo bashakire hamwe umuti w’icyo kibazo nk’uko yakomeje abidutangariza.

Arasaba abatunze ayo matungo kuyitaho kuko ashobora guhungabanya umutekano w’abaturage, bakazikingiza kugira ngo hirindwe ingaruka zavuzwe hejuru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yasabye kandi abayobozi b’inzego z’ibanze gukomeza kubigiramo uruhare bagakangurira abaturage kuzitaho.

Yasabye kandi abaturage kujya bamenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, aho babonye imbwa zizerera kugira ngo habeho ubufatanye mu gukumira ko zarya amatungo n’abantu cyangwa se zigateza umutekano muke mu bundi buryo.

Iteka rya Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi N⁰009/11.30 ryo kuwa 18/11/2010 ryerekeye izerera ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu ngo mu ngingo ngingo za 4, 5, 6, 7, 8, 9 na 10 rivuga ku byemezo biteganyirijwe amatungo azerera, ba nyir’amatungo azerera, icyemezo gifatirwa itungo cyangwa inyamaswa izerera igahungabanya umutekano, kumenyekanisha imbwa, amafaranga acibwa ku izerera ry’imbwa, ibyemezo bifatirwa imbwa zitagira ba nyirazo, n’ibyemezo bifatirwa imbwa zizerera zitagomba kwicwa.

2017-03-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kenya:Komisiyo y’amatora na Odinga basabiwe gukorwaho iperereza

Kenya:Komisiyo y’amatora na Odinga basabiwe gukorwaho iperereza

Ubwanditsi 25 Sep 2017
Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri

Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri

Ubwanditsi 10 Jan 2022
Kicukiro: ‘uwashimuse akanica’ uyu mwana na we ngo ‘yiyahuye’

Kicukiro: ‘uwashimuse akanica’ uyu mwana na we ngo ‘yiyahuye’

Ubwanditsi 22 May 2018
Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Ubwanditsi 18 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mbonigaba Ismaël  wayoboye Ikinyamakuru UMUSESO, yakatiwe igifungo cy’amezi 32 ahamijwe gusambanya abana
INKURU NYAMUKURU

Mbonigaba Ismaël wayoboye Ikinyamakuru UMUSESO, yakatiwe igifungo cy’amezi 32 ahamijwe gusambanya abana

Ubwanditsi 28 Oct 2018
Muharanire kugira imiryango izira amakimbirane kandi ishyize hamwe-Guverineri Gatabazi
Mu Rwanda

Muharanire kugira imiryango izira amakimbirane kandi ishyize hamwe-Guverineri Gatabazi

Ubwanditsi 04 Jan 2018
Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere
Amakuru

Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere

Ubwanditsi 29 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru