Umunyarwandakazi Uwamahoro Violette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yagejejwe imbere y’ubutabera kugirango aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Uyu mugore yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, akekwaho ubugizi bwa nabi bivugwa ko yafatanyije n’abandi bantu batigeze batangazwa. Yafashwe yari yaje mu Rwanda gushyingura umubyeyi we.
Akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, guhungabanya umutekano, kugambanira igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.
Afunganywe na mubyara we w’umupolisi uregwa ubufatanyacyaha, akaba ari n’umwe mu bamushinja. Uyu mupolisi niwe wahaye ubushinjacyaha ibimenyetso buvuga ko bifatika bishinja Uwamahoro.
Aba bombi ngo bavuganaga kuri WhatsApp mu 2015. Uyu mupolisi ubarizwa mu ishami rishinzwe ubutabazi, ‘Interforce Unity’ yakoze amakosa yo kumena amabanga y’igihugu, abiheraho yemera ibyaha byose aregwa anabisabira imbabazi.
Mu gihe asabirwa kuburana afunze, we yahakanye ibyaha byose ashinjwa ahubwo avuga ko yarekurwa kuko ngo adateze gutoroka dore ko atwite inda y’amezi atanu.
Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje, umwanzuro ukaba uzasomwa kuwa 27 Werurwe 2017 mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.
Uwamahoro Violette w’imyaka 39 ni umubyeyi w’abana babiri akaba yarashakanye na Rukundo Faustin, bose b’Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza kuva mu 2014; batuye mu mujyi wa Leeds.
Uwamahoro Violette