• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Editorial 27 Mar 2017 Mu Rwanda

Umunyarwandakazi Uwamahoro Violette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yagejejwe imbere y’ubutabera kugirango aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uyu mugore yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, akekwaho ubugizi bwa nabi bivugwa ko yafatanyije n’abandi bantu batigeze batangazwa. Yafashwe yari yaje mu Rwanda gushyingura umubyeyi we.

Akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, guhungabanya umutekano, kugambanira igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Afunganywe na mubyara we w’umupolisi uregwa ubufatanyacyaha, akaba ari n’umwe mu bamushinja. Uyu mupolisi niwe wahaye ubushinjacyaha ibimenyetso buvuga ko bifatika bishinja Uwamahoro.

Aba bombi ngo bavuganaga kuri WhatsApp mu 2015. Uyu mupolisi ubarizwa mu ishami rishinzwe ubutabazi, ‘Interforce Unity’ yakoze amakosa yo kumena amabanga y’igihugu, abiheraho yemera ibyaha byose aregwa anabisabira imbabazi.

Mu gihe asabirwa kuburana afunze, we yahakanye ibyaha byose ashinjwa ahubwo avuga ko yarekurwa kuko ngo adateze gutoroka dore ko atwite inda y’amezi atanu.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje, umwanzuro ukaba uzasomwa kuwa 27 Werurwe 2017 mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Uwamahoro Violette w’imyaka 39 ni umubyeyi w’abana babiri akaba yarashakanye na Rukundo Faustin, bose b’Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza kuva mu 2014; batuye mu mujyi wa Leeds.

-6157.jpg

Uwamahoro Violette

2017-03-27
Editorial

IZINDI NKURU

Kwiyahura bishobora kwirindwa mu gihe buri wese abigizemo uruhare

Kwiyahura bishobora kwirindwa mu gihe buri wese abigizemo uruhare

Editorial 31 Mar 2017
Rwamagana: Abayisiramu bashima Perezida Kagame wabahaye ijambo ntibongera kwitwa Abaswayire

Rwamagana: Abayisiramu bashima Perezida Kagame wabahaye ijambo ntibongera kwitwa Abaswayire

Editorial 10 Jun 2017
Abarwayi batanu basanganywe Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda uba 75

Abarwayi batanu basanganywe Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda uba 75

Editorial 01 Apr 2020
Rwamagana: abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA

Rwamagana: abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA

Editorial 07 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana
Mu Mahanga

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

Editorial 30 Oct 2017
Gatsibo  : Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba n’uwa Polisi y’u Rwanda batashye ku mugaragaro sitasiyo za Polisi 10
Mu Mahanga

Gatsibo : Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba n’uwa Polisi y’u Rwanda batashye ku mugaragaro sitasiyo za Polisi 10

Editorial 03 Feb 2017
Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR
Amakuru

Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Editorial 14 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru