• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Kaboneka – U Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame ntabwo ari urw’akajagari

Kaboneka – U Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame ntabwo ari urw’akajagari

Ubwanditsi 25 Apr 2017 POLITIKI

Mu gutangiza icyumweru cy’Abajyanama ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko abaturage n’abayobozi bagomba gufatanya kubaka igihugu no kugera ku iterambere. Asubiza umuturage wavuze ko yangiwe kubaka, Kaboneka yavuze ko hari ubwo bikorwa ku bwo gutegera ejo hazaza, kuko ‘U Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame atari urw’akajagari’.

Ni mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, niho Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Visi Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, ba Mayor uwa Kicukiro, Gasabo n’abandi bayobozi n’Abajyanama mu Mujyi wa Kigali bari bateraniye.

Abaturage basobanuriwe ko Abagize Njyanama bagomba kubabera ikiraro kibahuza na Nyobozi, bagafatanya mu gutegura no kwesa imihigo.

Kuri iki kibazo bamwe mu baturage bagaragaje ko hakiri ibibazo mu myanzuro ibafatirwa, nubwo hari abemeza ko Abajyanama babafasha.

Uwimana Syprien wo mu kagari ka Kagasa, agira ati “Abajyanama imirimo twabatoreye rwose barayubahiriza, ibikorwa byiza bakabitugezaho, ibyo twabatumye bakajyenda bakatuvuganira byaba bitaragerwaho bakongera kugaruka tukababaza tuti ‘ibyo twabatumye bigeze he?’, bati ‘twarabivuze ariko turabitegereje’.”

Uyu muturage avuga ko uruhare rw’umuturage rukwiye kuba kutiganda. Umuhigo ngo yabashije kugeraho ni uko yitangira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, ndetse akaba ashishikariza n’abandi kuyitanga.

Abandi baturage bagaragaje ibibazo ariko, berekanye ko mu murenge wa Gahanga harimo ikibazo cy’umutekano muke, aho umwe yagaragaje ko yanizwe avuye ku kazi agatabaza akabura umutabara kandi ngo byabaye saa tatu n’igice z’ijoro amasaha yita ko hari hakiri kare.

Undi witwa Nsanzabera ubona ko nta ruhare abaturage bagira mu kwesa imihigo, yagize ati “Abaturage iyo tubona imashini ziza guca ibibanza mu masambu yacu batatubwiye, usanga abaturage batabyiyumvamo.”

-6377.jpg
Abaturage bitabiriye inama ari benshi

Uku abibona binasa n’iby’undi muturage wavuze ko yavuye mu Gisirikare akagura ikibanza muri Gahanga, akangirwa kucyubaka kandi abandi baturanye bubaka, ubu ngo akaba abayeho nka ‘mayibobo’ ntacyo yakoresha icyo kibanza.
Ati “Tubona ari ibintu bazana bakadutura hejuru ngo ni mukore ibi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yasabye abayobozi ba Kicukiro by’umwihariko kumanuka bakajya gukemura ibibazo byagaragajwe, ariko anasaba uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru no gukemura ibibazo bafite.

Ati “Mureke dufatanye twiyubakire igihugu cyacu, twicungire umutekano, utwo dutotsi twari dutangiye kuzamo bashikuza amasakoshi, baniga abantu …ntabwo ari mu Rwanda bashobora kuba, bigomba guhagarara ariko twese tubigizemo uruhare.”

Arongera ati “Ntabwo ibisubizo byo gukemura ibibazo biri muri Gahanga bizava mu ijuru, ntabwo bizaturuka i Burayi, nta bwo muzajya mu nsengero ngo mubwiyirize, muraremo, mumare icyumweru, mumare ukwezi, muvuge ngo bizakemuka, n’Imana ifasha ugize ate? [umuturage ‘uwifashije’], mureke dufatanye, twubake Gahanga yacu, twubake Kicukiro, twubake Umujyi, twubake Igihugu cyacu.”

Asubiza umuturage wangiwe kubaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko hari ubwo ubuyobozi bubuza umuntu kubaka hagamijwe kwanga akajagari no gutegera akazaza ejo.

-6378.jpg
Ministiri Francis Kaboneka

Ati “…Turategera akazaza ejo, ndagira ngo mubyumve mubyubahe mweye kumva ko harimo ikibazo. Urubaka akazu k’akajagari aha n’undi agakubite ahangaha, aha hose usange habaye akajagari. U Rwand aturimo uyu munsi ntabwo ari u Rwanda rw’akajagari, ni u Rwanda rufite icyerekezo, u Rwanda ruyobowe na Paul Kagame, Perezida wa Repubulika ntabwo ari urw’akajagari ni u Rwanda arufite icyerekezo, rufitiye Abanyarwanda akamaro n’abanyamahanga.”

Gahanga yatangirijwemo icyumweru cy’Abajyanama nk’umwe mu mirenge y’icyaro igize akarere ka Kicukiro, ariko utera imbere mu kuhashyira ibikorwa remezo, haba ikibuga cy’umupira w’amaguru (Stade Olympique) kizubakwa n’aho inama yabereye, ikibuga cya criket cyatangiye kubakwa n’ibindi bikorwa remezo biri ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

2017-04-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abasirikare b’u Burundi muri RDC baratabaza: ubukene n’umwanda birabugarije

Abasirikare b’u Burundi muri RDC baratabaza: ubukene n’umwanda birabugarije

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga

Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga

Ubwanditsi 05 Feb 2024
Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Ubwanditsi 23 Sep 2019
Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Ubwanditsi 15 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Nkurunziza  ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya  [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Nkurunziza ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo

Ubwanditsi 29 Jan 2018
Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora
IKORANABUHANGA

Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora

Ubwanditsi 05 May 2018
DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze
ITOHOZA

DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze

Ubwanditsi 29 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru