• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano

Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano

Editorial 06 May 2017 ITOHOZA

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ikoze iperereza igasanga hari ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano batujuje ibyangombwa bisabwa igasaba ko babyubahiriza ntibabikore kuri ubu yamaze guhagarika ibigo 4 byatangaga serivisi z’umutekano kubera kutubahirizwa ibisabwa.

Ibi bibaye nyuma y’aho bigaragariye ko hari bimwe mu bigo bitanga izi serivisi bikora nta byangombwa bifite bikaba byahise bihagarikwa.

Ibyo bigo ni DICEL Security Ltd, Delta Ltd, Guard Marks na Wide Vision Company Ltd.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko bimwe muri ibyo Bigo byandikiye Polisi biyisaba uruhushya rwo gutanga serivisi z’umutekano; ubusabe bwabyo bukaba bugisuzumwa; ibindi bikaba bitarigeze bisaba uburenganzira bwo gukora iyo mirimo.

Ibikorwa by’Ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano n’uko bishyirwaho biteganywa n’Iteka rya Minisitiri No 01/15 ryo ku wa 21/07/2015 rigena uko birinda umutekano n’uburyo bibishyirwa mu bikorwa.

Polisi y’u Rwanda ni yo itanga uruhushya rwo gushinga Ikigo gitanga serivisi z’umutekano nyuma y’isuzuma ry’ubusabe bw’ushaka gukora iyi mirimo bukorwa n’itsinda rigizwe n’inzego z’umutekano. Iryo tsinda ni na ryo rigenzura imikorere yabyo n’imyitwarire y’abakozi babyo.

Mu bisabwa ushaka gushinga bene iki Kigo harimo kuba gifite aho gitoreza abakozi bacyo, abarimu b’inzobere, kuba gifite aho gikorera hazwi (Ibiro), nyiracyo n’imyirondoro ye, ibyangombwa bigaragaza ko nta cyaha akurikirannyweho n’inkiko, amategeko ngengamikorere, n’ibara ry’impuzankano yacyo.

ACP Badege yagize ati,”Ntibyatunguwe no guhagarikwa kubera ko byari bizi ko bikora mu buryo butubahirije amategeko. Muri rusange, Ibigo bitanga serivisi z’umutekano bigira uruhare rukomeye mu kuwucunga; cyane cyane muri ibi bihe by’iterambere ryihuta. Ni ngombwa rero ko ishyirwaho ryabyo rikurikiza amategeko n’amabwiriza; kandi ibifite impushya bikarushaho gukora kinyamwuga kugira ngo bitange zerivisi nziza.”

Yavuze ko ibyo Bigo bine byategetswe guhita bihagarika ibikorwa byabyo byo gutanga serivisi z’umutekano byakoreraga hirya no hino mu gihugu kugeza bibonye impushya.

Polisi kandi yasabye abafite ibi bigo ko bigomba gukurikiza amategeko n’amabwiririza abigenga kugira ngo birusheho gutanga serivisi nziza; naho abashaka gukora iyo mirimo bagasaba impushya inzego zibishinzwe; kandi bagatangira kuyikora bamaze guhabwa ibyangombwa.

-6482.jpg

Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege

2017-05-06
Editorial

IZINDI NKURU

Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Editorial 24 Feb 2020
Uganda: Bobi Wine Yahawe Uburinzi Buyingayinga Ubwa Perezida

Uganda: Bobi Wine Yahawe Uburinzi Buyingayinga Ubwa Perezida

Editorial 21 Sep 2018
Iryavuzwe Riratashye :Uganda Ibaye Indiri Y’abanzi B’u Rwanda

Iryavuzwe Riratashye :Uganda Ibaye Indiri Y’abanzi B’u Rwanda

Editorial 16 Nov 2017
Mu gatsiko kiyise « Amahoriwacu » ishyamba si ryeru

Mu gatsiko kiyise « Amahoriwacu » ishyamba si ryeru

Editorial 14 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo
Mu Rwanda

Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo

Editorial 13 Jan 2016
Abanyamakuru bahuguwe ku ndwara ya Ebola bahamya ko basobanukiwe ukuri ku rukingo rwayo
Mu Rwanda

Abanyamakuru bahuguwe ku ndwara ya Ebola bahamya ko basobanukiwe ukuri ku rukingo rwayo

Editorial 20 Jan 2020
‘ Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye’- Kagame
Mu Rwanda

‘ Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye’- Kagame

Editorial 17 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru