• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nyampinga wa Zambia Louisa Chingangu Yambuwe Ikamba n’abategura iryo rushanwa

Nyampinga wa Zambia Louisa Chingangu Yambuwe Ikamba n’abategura iryo rushanwa

Editorial 16 May 2017 Mu Rwanda

Umukobwa witwa Louisa Chingangu wari waratorewe kuba Nyampinga wa Zambia, yambuwe ikamba n’abategura iryo rushanwa bamushinja gushyigikira amakuru avuga ko atahawe ibihembo byose yari yemerewe.

Louisa Chingangu yatorewe kuba Nyampinga wa Zambia mu Ukuboza 2016 ahigitse abandi bakobwa 12 bari bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa mu birori byasusurukijwe n’abahanzi batandukanye bakomeye muri icyo gihugu barimo na Roberto.

Amakuru yiswe ’ibinyoma’ Miss Louisa Chingangu ashinjwa gushyigikira, yavugaga ko ikigo cyitwa Platinum Events Productions Africa gitegura irushanwa ryo gutora Nyampinga wa Zambia, cyariganyije uyu wambitswe ikamba ntahabwe ibihembo yagombwaga birimo amafaranga n’imodoka.

-6608.jpg

Louisa Chingangu Nyampinga wa Zambia yambuwe ikamba

Mu cyumweru gishize ubuyobozi bw’icyo kigo bwashyize ahagaragara itangazo ryari rikubiyemo ’ibisobanuro’ kuri ayo makuru yo kudaha ibihembo Nyampinga watowe, bunakomoza ku byavugwaga ko butigeze bugaragaza ubushake buhagije mu gukorana na Miss Louisa Chingangu.

Nyuma y’iryo tangazo, Elizabeth Mwanza ukuriye ibikorwa byo gutegura irushanwa rya Nyampinga wa Zambia, yatangaje ko Miss Louisa Chingangu agomba gusubiza ikamba yari yarambitswe abategura icyo gikorwa, umwanzuro wo kumwambura inshingano zose yari afite ugashyirwa mu bikorwa guhera igihe byatangarijwe.

Ati “Uwatorewe kuba Nyampinga wa 2016, yashyigikiye yemye inyandiko z’ibinyoma anagaragaza byeruye imyitwarire igayitse cyane kuva aya makuru yatangazwa; kubera iyo mpamvu twamuhagaritse nka Nyampinga wa Zambia 2016 kandi afite gusubiza ibyo yahawe byose ku bategura irushanwa.”

“Uwo mwanya uzaguma nta nyirawo kuko hasigaye amezi atatu gusa ngo irushanwa rya Miss Zambia rikurikiyeho ritangizwe. Ibindi bikorwa bireba Nyampinga w’igihugu bizakorwa n’igisonga cye cya mbere (Mwangala Ikacana)”

Mwanga (wanabaye Nyampinga wa Zambia mu 1992) yanakomoje ku makuru ashinja uburiganya abategura irushanwa rya Miss Zambia, avuga ko bidashoboka ko bari gusezeranya amafaranga n’imodoka Nyampinga watowe kuko ikigo gitegura iki gikorwa muri icyo gihugu kidafite ubwo bushobozi.

Yavuze ko ubwe yagerageje kuganira na Miss Louisa Chingangu nyuma yo kubwirwa imyitwarire ye, ariko ngo agasanga koko ari umukobwa utagaragaza ubushake bwo gukorana n’abategura irushanwa. Mwanga yavuze ko yananze kumwitaba kuri telefoni inshuro nyinshi, ntasubize ubutumwa bugufi yamwohererezaga ndetse hanategurwa inama y’ibiganiro byo kwiga ku kibazo cye ntazitabire.

Uyu mugore yanavuze ko Miss Louisa Chingangu wambuwe ikamba habura amezi atatu ngo hatangire ibikorwa byo gutora umusimbura, atigeze agaragaraza igitekerezo na kimwe cy’umushinga nka Nyampinga w’igihugu, ibyo bikiyongera ku zindi nenge zavuzwe.

-6609.jpg

Inshingano zahawe igisonga cya mbere (uri ibumoso)

Louisa Chingangu wambuwe ikamba n’inshingano za Nyampinga wa Zambia ntaragira icyo atangaza ku byemezo byamufatiwe. Uyu mukobwa agiye kurekura ikamba nyuma y’andi mahirwe yahushije ntabashe kwitabira irushanwa rya Miss World bitewe n’uko umunsi nyirizina wo gutora Miss Zambia wahinduwe ukigizwa inyuma y’uwo amarushanwa ya Miss World yatangiriyeho.

Irushanwa ryo gutora Nyampinga muri Zambia ryatangiye gutegurwa mu 1974, rimaze kuba inshuro 17, ni ku ubwa mbere umukobwa watorewe kuba Nyampinga yamburwa ikamba mu mateka y’iri rushanwa muri icyo gihugu.

2017-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Amateka ya Capt Mbaye Diagne wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Amateka ya Capt Mbaye Diagne wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Editorial 12 Apr 2018
Urukiko rw’ikirenga rwemeje yuko ibyo Mbabazi arega Museveni bifite ishingiro

Urukiko rw’ikirenga rwemeje yuko ibyo Mbabazi arega Museveni bifite ishingiro

Editorial 09 Mar 2016
Kigali : Urukiko rusubitse urubanza ruregwamo Diane Rwigara  [ AMAFOTO ]

Kigali : Urukiko rusubitse urubanza ruregwamo Diane Rwigara [ AMAFOTO ]

Editorial 06 Oct 2017
Amafoto – Mu mukino ubanza wa gishuti, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Central Africa ibitego 2-0.

Amafoto – Mu mukino ubanza wa gishuti, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Central Africa ibitego 2-0.

Editorial 04 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Botswana yasabye amahanga kotsa Perezida Kabila igitutu akarekura ubutegetsi nta mananiza
POLITIKI

Botswana yasabye amahanga kotsa Perezida Kabila igitutu akarekura ubutegetsi nta mananiza

Editorial 01 Mar 2018
Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura
Mu Rwanda

Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Editorial 19 Jan 2017
Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.
Amakuru

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Editorial 19 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru