• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Ubwanditsi 17 May 2017 UBUKUNGU

Nyuma yo gusura u Rwanda, by’umwihariko akanasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali aho yamaze amasaha asaga atandatu, Morgan Freeman umunyamerika w’icyamamare muri cinema i Hollywood asanga abanyarwanda bafite isomo rikomeye abatuye isi babigiraho kugirango haboneke amahoro arambye.

Morgan Freeman yageze mu rw’imisozi igihumbi ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 11 Gicurasi 2017 mu buryo bwasaga nk’ibanga kuko bitari byatangajwe.

Uyu musaza ukabakaba imyaka 80 y’amavuko yaje ari kumwe n’itsinda ry’abantu bane. Ati ” Turi hano, twaje nk’itsinda ry’abakora filimi, kugirango tuvuge kuri Jenoside, ariko kandi nanone twaje kubigiraho ubwiyunge kandi ibyo twize byatumye duterwa ishema no kubamenya, icya kabiri ni uko bitanga icyizere ku hazaza ha muntu kuko ibyo mwabashije kugeraho nk’umusaruro nyuma ya Jenoside, ubwiyunge mwagezeho bituma twumva ko amahoro ashoboka “.

-6626.jpg

Ubu ni ubutumwa Morgan Freeman yatanze ubwo yari yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku gisozi kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2017.

Reba Video

Uretse gusura uru rwibutso, Morgan Freeman hamwe n’itsinda rye banasuye parike y’Ibirunga basura imiryango itandukanye y’ingagi ziherereye muri iyi parike.

-6627.jpg

-6628.jpg

-6629.jpg

Morgan Freeman yanasuye ingagi zo mu birunga muri parike y’Ibirunga.

Tubibutse ko uyu mugabo ari umwe mu birangirire muri cinema ya Hollywood bakiriho, akaba yarakunzwe cyane mu mafilimi atandukanye arimo The Sum of All Fears, Deep Impact, Glory, the Dark Knight n’izindi zitandukanye zirimo izo aheruka gukina vuba nka Lucy na The Lego Movie zasohotse mu mwaka wa 2014 na London Has Fallen yasohotse mu 2016. Morgan Freeman kandi yagiye yegukana ibihembo byo ku rwego rwo hejuru muri cinema nka Golden Globe Award, Academy Award n’ibindi.

2017-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dubai: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika  [ Yavuguruwe ]

Dubai: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 03 Nov 2017
RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

Ubwanditsi 26 Jun 2024
U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

Ubwanditsi 21 Nov 2018
2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

Ubwanditsi 13 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahuye n’abahagarariye abafana mbere y’umukino ubanza wa CAF Champions League na Pyramids
Amakuru

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahuye n’abahagarariye abafana mbere y’umukino ubanza wa CAF Champions League na Pyramids

Ubwanditsi 25 Sep 2025
Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC
Amakuru

Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC

RUSHYASHYA 31 Jul 2026
Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]
Mu Rwanda

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 24 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru