• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibikorwa by’Icyumweru cya Polisi : Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa

Ibikorwa by’Icyumweru cya Polisi : Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa

Ubwanditsi 31 May 2017 Mu Rwanda

Mu gihe hakomeje icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, kuwa kabiri tariki ya 30 Gicurasi, kuri sitade nto ya Remera mu karere ka Gasabo, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, bagejeje ubutumwa ku baturage bubakangurira gukumira no kurwanya ruswa iyo iva ikagera mu nsanganyamatsiko igira iti:” Kurwanya ruswa ni inkingi y’umutekano n’iterambere birambye”.

Iki kiganiro cyayobowe n’umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire ari nawe wari umushyitsi mukuru, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana bari kumwe n’umuyobozi wa Transparecy International, ishami ry’u Rwanda, Marie Immaculee Ingabire.

Mu kiganiro yagejeje kubari aho, Aloysie Cyanzayire , yavuze ko ingamba zose dufata zizagira icyo zigeraho ari uko duhinduye imitekerereze n’imyumvire kuri ruswa.

Yagize ati:” Tubwirwa kenshi ingaruka zayo ariko ni bake babiha agaciro n’uburemere bwabyo.”

Yatanze urugero rw’amafaranga agera kuri miliyari 35,5 zatanzweho ruswa mu mwaka wa 2016, mu cyegeranyo cyiswe Rwanda Bribery Index cya Transparency International ishami ry’u Rwanda ryakoze, harimo 13 zatanzwe mu nzego z’ibanze.

Cyanzayire yagize ati:”Ingaruka za ruswa zitugeraho twese kandi ingamba zo kuyirwanya zikwiriye gushingira ku ruhare rwa buri wese kuko ntaho twagera mu iterambere tukigendera muri ruswa, abateye imbere ni abubatse umuco wo kurwanya ruswa , dukwiye natwe kuwubaka duhereye mu rubyiruko.”

Ati:”Igiti kigororwa kikiri gito, ibi byonyine nibyo bizadufasha kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.”

Yasabye kandi ko umuco wo guhishirana n’ubufatanyacyaha ko ari mubi kandi ukwiye gucika.

Yashishikarije abari aho kwitabira gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga zikumira ikoreshwa ry’amafaranga mu ntoki kuko zifasha mu gukumira ruswa.

Umuvunyi mukuru yashoje asaba ko inzego zose za Leta zikwiye gushyiraho ingamba zikumira ruswa muri zo imbere no hanze yazo kandi ko ingamba zose zifatwa zikwiye gushingira ku guhindura imyumvire kuri ruswa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda we mu ijambo rye, yavuze ko intego yo kurwanya ruswa ifasha mu iterambere rituma habaho ubuzima bwiza bw’abaturage, kuzamura ubukungu bw’Igihugu hashingiye kw’itangwa rya serivisi nziza.

IGP Gasana yagize ati:” Igihugu cyacu cyihaye intego yo kugera ku buyobozi bwiza kandi buzira ruswa nkuko bigarara muri vision 2020.”

Yavuze ko raporo zinyuranye zishyira u Rwanda mu myanya ya mbere mu bihugu bifite ubuyobozi bwiza, buhamye kandi bwashyizeho ingamba zihamye mu kurwanya isesagura ry’umutungo wa Leta, bikaba bishimangirwa n’umwanya mwiza u Rwanda rufite ugereranyije n’ahandi.

Aha ariko IGP Gasana akaba yavuze ko n’ubwo tugaragara kuri iyi myanya myiza, tuzi neza ko ruswa ikigaragara mu gihugu cyacu kandi ifite ingaruka mbi ku mibereho myiza y’abaturage, ubukungu n’iterambere by’igihugu muri rusange aho yagize ati:” Ruswa iracyagaragara mu nzego zacu, ntidukwiriye kuba mu mwanda n’agasuzuguro kameze gutyo, n’ubwo nta byacitse ihari ariko, n’ako gato ntigakwiriye kubaho.”
Yavuze ko kandi mu myaka itatu ishize, hari dosiye 700 za ruswa Polisi yashyikirije ubushinjacyaha kandi muri zo, harimo 42 zifitanye isano n’abapolisi.
Yongeyeho ati:”Kurwanya ruswa ntibyagerwaho, ababigizemo uruhare badashyikirijwe inzego z’ubutabera kugirango bahanwe kandi nta rwego rwakora rwonyinye hatabayeho kuzuzanya kw’inzego zose zaba iza leta, imiryango itegamiye kuri leta n’ izabikorera ku giti cyabo.”

-6734.jpg

IGP Emmanuel Gasana

Mu gusoza, IGP Gasana yavuze ko hakenewe imikoranire ya hafi y’inzego za leta n’abikorera ku giti cyabo barebwa no kurwanya ruswa ku buryo bw’umwihariko, avuga kandi ko hakenewe inkunga ya buri wese ku bijyanye cyane cyane no guhanahana amakuru ku cyaha cya ruswa, haba ibitarakorwa mu rwego rwo kubikumira cyangwa ibyarangije gukorwa kugirango ababigizemo uruhare bashyikirizwe inzego z’ubutabera. Yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bugera kuri bose bugamije kwigisha ububi bwa ruswa no gukangurira abantu kuba inyangamugayo.

Umuyobozi wa Transparency International, ishami ry’u Rwanda, Marie Immaculee Ingabire, yavuze ko ruswa ikiri ikibazo gihangayikishije aho yagize ati:” Ruswa si icyaha nk’ibindi kuko kugenza icyaha cya ruswa bigoye kuko ikorwa hagati y’abantu babyumvikanyeho, babifitemo icyo bibeshya ngo n’ inyungu.. ”

Asobanura zimwe mu ngaruka zayo, yagaragaje ko idindiza igihugu mu nzego zose aho yagize ati:” Ituma imishinga yigwa nabi, ikumira abashoramari, itera ubusumbane,ituma abaturage batera icyizere ubuyobozi, iteza umutekano muke n’ibindi byinshi bitari byiza.”

Yashoje agira ati:”Ingaruka zayo turazizi none mureke duhitemo kubera inyungu rusange z’Abanyarwanda.”

Iyi nama yanitabiriwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda, Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana , abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’uturere tugize Umujyi wa Kigali n’abo mu nzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali uhereye ku rwego rw’umudugudu n’abandi.

Muri iki kiganiro, abaturage bakitabitriye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, aho uwitwa Friend Samuel, umuyobozi w’umudugudu w’Inyanga, akagari ka Bibare mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, yashimye Polisi y’u Rwanda ku biganiro yateguye maze yizeza ko n’abaturage bamaze kumenya ububi bwa ruswa kandi bazafatanya na Polisi n’izindi nzego kuyirwanya.

Muri uwo myanya kandi, babajije ibibazo ku bijyanye na ruswa, maze bahabwa ibisubizo n’abayobozi barimo abatanze ibiganiro ndetse n’umushinjacyaha mukuru ndetse n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ibitabonewe umwanya wo kubazwa bikaba bizabarizwa mu biganiro kuri ruswa Polisi igiye gukorera mu baturage n’ibigo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose muri rusange.

Source : RNP

2017-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n’iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n’iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021

Ubwanditsi 28 Sep 2021
Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Oct 2023
Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Ubwanditsi 13 Aug 2021
Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 14 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye
POLITIKI

Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye

Ubwanditsi 29 Jun 2018
Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka
Amakuru

Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Ubwanditsi 13 Aug 2025
U Rwanda rwashyikirije Uganda imibiri y’abaturage bayo barashwe bashaka kwinjiza magendu
HIRYA NO HINO

U Rwanda rwashyikirije Uganda imibiri y’abaturage bayo barashwe bashaka kwinjiza magendu

Ubwanditsi 12 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru