Abari abayobozi b’Umuryango w’amatorera ya Pentekositi mu Rwanda, ADEPR, kuri uyu wa Kane bitabye Urukiko Rukuru, aho ruri kumva ubujurire bwabo ku mwanzuro baheruka gufatirwa wo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, kubera ibyaha bakurikiranyweho birimo kunyereza umutungo ungana na miliyari zisaga 3.2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni umwanzuro wafashwe ku wa 25 Gicurasi n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo bisabwe n’Ubushinjacyaha, bwabisabye kubera ipamvu zikomeye zagaragajwe mu iperereza ry’ibanze zituma bikekwa ko ibyaha bakurikiranweho babikoze.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko ubuyobozi bwa ADEPR bwatse inguzanyo y’amafaranga miliyari 3.2 Frw buvuga ko azishyurwa mu myaka 10, ariko bwotsa igitutu abayoboke haboneka 3 592 465 324 Frw mu mwaka umwe, ariko ntiyishyurwa ahubwo ngo abo bayobozi bayarya mu byiciro.
Abayobozi ba ADEPR baheruka gufatirwa umwanzuro wo gufungwa iminsi 30 ni uwari Umuvugizi wungirije, Bishop Tom Rwagasana; Ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR; Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari; Sebagabo Bernard; Sindayigaya Théophile; Niyitanga Straton na Gasana Valens bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Aba bariyongeraho Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi w’itorero watawe muri yombi mu cyumweru gishize, we utarafatirwa umwanzuro niba azaburana afunzwe cyangwa ari hanze.
Aba bayobozi bose baheruka gusimbuzwa ku myanya bariho, mu itora ryabaye ku wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2017.
Bishop Tom Rwagasana ni umwe mu bayobozi ba ADEPR bafunzwe/ Ifoto: Izuba Rirashe