• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Icyo wamenya k’Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bubiligi, biragarukwaho na Amb. Nduhungirehe

Icyo wamenya k’Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bubiligi, biragarukwaho na Amb. Nduhungirehe

Ubwanditsi 06 Jun 2017 POLITIKI

Tariki ya 7 Kamena 2017, Abanyarwanda baturutse hirya no hino ku isi barahurira mu Bubiligi mu Mujyi wa Brussels, aho bazakirira Perezida Paul Kagame.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu Abanyarwanda benshi bategereje Perezida Kagame ngo bamugaragarize ibyishimo by’iterambere rikomeye amaze kugeza k’u Rwanda.

Mu kiganiro Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yahaye iki kinyamakuru, avuga ko Abanyarwanda batari bake bazaba bamutegereje ngo bamwereke ko imiyoborere iri mu Rwanda yishimirwa na buri wese. SOMA……

-6768.jpg

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi (ububiko)

IR: Mwakwibutsa intego nyamukuru y’uru ruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bubiligi?

Amb. Nduhungirehe: Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ruri muri gahunda yo kwitabira inama ishinzwe iterambere izwi nka (Annual European Development Days Forum), ni ku butumire bwa Perezida wa Komisiyo Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi Jean-Claude Juncker, aho azavuga ku ngingo zijyanye n’abikorera, uburinganire ndetse n’urubyiruko, izi ngingo 3 we ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu batumiwemo nizo bazaganiraho, Perezida Kagame rero azagaragaza cyane cyane ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Abakuru b’ibihugu bazitabira iyi nama bazaba bari kumwe na Perezida Kagame barimo uwa Guinea, Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Bolivia, uwa Senegal, uwa Ghana, uwa Guyana, Perezida wa Malawi, Togo, Minisitiri w’Intebe wa Norvege, umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari n’abandi.

IR: Ese yaba afite gahunda yo guhura n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu?

Amb. Nduhungirehe: Ubwo Perezida Kagame azaba ageze mu Bubiligi Abanyarwanda bazaza kumwakira, icyo nakubwira ni uko iyi gahunda izaba atari Rwanda Day, icyo twahamagariye Abanyarwanda ni ukuza kumwakira kuri uwo munsi, nyuma kandi aba banyarwanda bateganya kuzajya aho inama izabera mu Mujyi wa Brussels bamugaragarize uburyo bamwishimiye, nyuma rero tuzahure twese mu busabane.

IR: Hasigaye iminsi itanu ngo Perezida Kagame agere aho, imyiteguro ihagaze ite?

Amb. Nduhungirehe: Abanyarwanda turimo turabyitegura turi benshi, ubu abantu barimo kwiyandikisha ku buryo twumva tuzaba turi benshi, aho tuzaba twishimira kongera kumwakira kuko aheruka hano mu myaka itatu ishize, ni ukuvuga mu mwaka wa 2014. Turagirango tumugaragarize ko yatugaruriye agaciro nk’u Rwanda.

IR: Uretse Abanyarwanda, hari abandi bayobozi Perezida Kagame ateganya guhura nabo?

Amb. Nduhungirehe: Yego, uretse Abanyarwanda, Perezida Kagame azabonana na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, azabonana kandi na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi Jean-Claude Juncker wamutumiye muri iyi nama.

IR: Ubu twavuga ko umubano w’Ibihugu byombi uhagaze ute kuko mbere wagiye uzamo agatotsi?

Amb. Nduhungirehe:
Umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi ubu uhagaze neza, nibyo mu minsi yashize wajemo agatotsi ariko ubu uhagaze neza cyane cyane kuva mu kwa Mbere 2015, ubwo Visi Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yazaga mu Rwanda ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu Didier Reynders, icyo gihe aba bayobozi babonanye n’ab’u Rwanda ndetse twumvikana gushyiraho ibiganiro bya Politike bihoraho, aho ibihugu byombi byajya biganira ku bibazo byaba bihari tukanabishakira umuti, twanumvikanye no kureba uko twafatanya byaba mu gukemura ibibazo by’Akarere n’ahandi.

Ikindi ni uko mu mwaka wa 2015 na 2016, Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Bubuligi i New York mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye, kuba n’ubu bagiye guhura bigaragaza ko umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi uhagaze neza.

IR: U Bubiligi ni kimwe mu bihugu bigaragaramo abakekewaho kugira uruhare muri Jenoside, ese ni iki kimaze gukorwa mu gushishikariza Ububiligi kubohereza mu Rwanda?

Amb. Nduhungirehe: Aha niho tugifite ikibazo gikomeye, nibyo hano hari Abanyarwanda benshi basize bakoze Jenoside bahahungiye, yego hari ababuranishijwe baranakatirwa ariko hari n’abandi bikidegembya, amaperereza amaze imyaka 23 akorwa ariko nta kintu atanga, no mu gihe cyo kwibuka23 njye nabwiye abayobozi b’u Bubiligi ko bareba uko bakwihutisha amaperereza ariko bakareba n’uko bakohereza abakekwaho Jenoside mu Rwanda nk’uko ibindi bihugu birimo u Buholandi, Canada, Amerika n’ahandi babikoze.

Twanabasabye ko bashyiraho itegeko rihana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayipfobya. Nk’ubu kuva mu mwaka wa 1995 muri iki gihugu bafite itegeko rihana Jenoside yakorewe Abayahudi, natwe rero twababwiye ko muri iryo tegeko bashyiramo itegeko rihana abahakana iyakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubu turacyakomeje ibiganiro n’abagize inteko y’ u Bubiligi.

IR: Ese Diyasipora y’u Rwanda mu Bubiligi ihagaze ite? Irakora?

Amb. Nduhungirehe: Yego irakora ndetse ni nayo irimo Abanyarwanda benshi i Burayi, ubu bararenga ibihumbi 35 ariko aba nibo twabaruye, ikindi bafite ibikorwa birimo gushishikariza abanyarwanda kwitabira gahunda za leta no guhangana n’abashaka gusebya isura y’ u Rwanda, ubu noneho aho tugeze ni kugirango iyi Diyasipora tuyihe ingufu, hashyirwemo amavugurura ajyanye n’ubucuruzi kugira ngo umunyarwanda wa hano ashore imari mu Rwanda.

Hari kandi ibindi bikorwa biteganyijwe gukorwa bijyanye n’uburezi n’umuco, kuko hano hari abana bahavukiye barahakurira ariko batazi ikinyarwanda n’umuco, turashaka uko twakwiga imishinga yatuma abana biga ururimi gakondo rwabo n’umuco hano mu Bubiligi.

IR: Mubona Abanyarwanda bitabira gushora imari mu Bubiligi?

Amb. Nduhungirehe: Barabikora ariko usanga babikora ku giti cyabo, twe icyo twifuza ni uko abanyarwanda bakwishyira hamwe bagakora ibikorwa by’ubucuruzi hano mu Bibiligi, hano hari ibikorwa byinshi birimo ibijyanye n’amazu, gusa icyo nakubwira ni uko hari byinshi tugomba gushyiramo imbaraga.

-6767.jpg

2017-06-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Me Nkongoli yakomoje ku kwinangira kwa Habyarimana mu isinywa ry’amasezerano akumira Jenoside

Me Nkongoli yakomoje ku kwinangira kwa Habyarimana mu isinywa ry’amasezerano akumira Jenoside

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Ubwanditsi 19 Sep 2017
Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.

Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.

Ubwanditsi 01 Feb 2016
“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

Ubwanditsi 04 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
POLITIKI

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya
IMIKINO

Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Ubwanditsi 02 Jul 2018
Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye
HIRYA NO HINO

Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye

Ubwanditsi 23 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru