• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gasabo: Abakorera ibikorwa byabo ahagenewe inganda bagejejweho ubutumwa bwo kwirinda inkongi z’umuriro

Gasabo: Abakorera ibikorwa byabo ahagenewe inganda bagejejweho ubutumwa bwo kwirinda inkongi z’umuriro

Editorial 06 Jun 2017 Mu Rwanda

Kuwa mbere tariki ya 5 Kamena, abakozi bo mu nganda n’abandi bakora imirimo itandukanye mu gace kagenewe inganda i Masoro ho mu karere ka Gasabo, bahawe ubutumwa bwo kwirinda inkongi z’umuriro bakagira n’uruhare mu kuzirwanya. Ubu butumwa bahawe bujyanye n’ibikorwa Polisi y’u Rwanda imazemo iminsi byerekeranye n’icyumweru cy’ibikorwa byayo hirya no hino mu gihugu; aho abaturage bagezwaho ibikorwa by’iterambere ndetse n’ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibyaha.

Minisitiri wo kurwanya ibiza no gucyura impunzi, Madamu Mukantabana Seraphine ubwo yaganiraga n’abo bakozi bo mu nganda n’abandi bahakora akazi gatandukanye, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yahisemo kujya kuganira n’abakora muri izo nganda agira ati:” inganda ni umutima w’igihugu mu iterambere. Haramutse habayeho kurangara gato, ibi bikorwa byose byaba umuyonga tukagira igihombo gikomeye. Ni ngombwa rero ko buri wese ukora mu nganda amenya ubukana bw’umuriro bityo hakabaho gufata ingamba zo gukumira ndetse no mu gihe hari ikibaye tukamenya gutabara vuba hakagira ibyo turokora byinshi”.

Minisitiri Mukantabana yakomeje asaba abari aho gufata ingamba zikwiye zo kwirinda inkongi y’umuriro. Muri zo harimo ko buri ruganda rugira ibikoresho byo kuzimya umuriro kandi byujuje ubuziranenge (bizima), ndetse n’abakozi bakamenya kubikoresha. Ikindi yasabye, ni ukudaha icyuho inkongi y’umuriro nko gucomeka ibintu byinshi icyarimwe bikoresha umuriro mwinshi nk’amapasi, ibikoresho byo mu gikoni, za terefoni n’ibindi ku gikoresho gishobora kwinjiza umuriro muke.

Minisitiri wo kurwanya ibiza no gucyura impunzi yasabye abafite inganda kwisuzuma bakareba ko bafite ibikoresho byose byo kuzimya inkongi y’umuriro ndetse bakanagira n’ubwishingizi bw’inganda zabo. Yasoje abasaba kwishyira hamwe kuko ari bumwe mu buryo bwo kuba babona ibyo bikoresho kandi vuba ndetse bagafatanya kurwanya ibiza muri rusange.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Nyamulinda Pascal wari witabiriye iki gikorwa, yasabye by’umwihariko abatuye Umujyi wa Kigali kwirinda kubaka mu kajagari ahubwo bakubahiriza amabwiriza ajyanye n’imyubakire y’Umujyi. Yavuze ko iyo byubahirijwe bigira uruhare mu kwirinda inkongi y’umuriro ndetse n’iyo habayeho inkongi y’umuriro bifasha mu gutabara vuba.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro no gutabara abari mu kaga Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, we yagarutse ku bitera inkongi y’umuriro birimo ibikoresho nk’insinga biba bitujuje ubuziranenge, kwibagirwa kuzimya za buji mbere yo kuryama, abacuruza ibikoresho nka gaz, abahakura ubuki mu misozi, n’ibindi. Yavuze ko byose bishobora gukumirwa, asaba buri wese kugira mu kuzirinda kugira ngo zidatwara ubuzima bw’abaturage.

-6813.jpg

-6812.jpg

-6811.jpg

-6810.jpg

-6809.jpg

Ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro bufite insanganyamatsiko igira iti:” Dukumire inkongi y’umuriro turengera ubuzima n’umutungo”. Ubu butumwa buzagezwa hirya no hino ku baturage muri iki gihe cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Source RNP

2017-06-06
Editorial

IZINDI NKURU

Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Editorial 10 May 2017
U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka  ku Isi(FIA)

U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka ku Isi(FIA)

Editorial 09 Dec 2023
Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu

Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu

Editorial 22 Jun 2024
Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Editorial 14 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Abaturage bafashe abantu 2 bafite amafaranga y’amahimbano babashyikiriza Polisi
Mu Rwanda

Nyagatare: Abaturage bafashe abantu 2 bafite amafaranga y’amahimbano babashyikiriza Polisi

Editorial 09 Apr 2017
Umwiherero w’abayobozi ba Polisi mu butumwa butatu bwa Loni wibanze ku kurinda abasivili no kurwanya ihohoterwa
Mu Rwanda

Umwiherero w’abayobozi ba Polisi mu butumwa butatu bwa Loni wibanze ku kurinda abasivili no kurwanya ihohoterwa

Editorial 05 May 2017
Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.
INKURU NYAMUKURU

Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.

Editorial 21 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru