• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ishyaka PS Imberakuri ryemeje ko nta mukandida rizatanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ntirizashyigikira na Kagame nka PL na PSD

Ishyaka PS Imberakuri ryemeje ko nta mukandida rizatanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ntirizashyigikira na Kagame nka PL na PSD

Editorial 12 Jun 2017 Mu Rwanda

Abayoboke b’Ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturega (PS Imberakuri ) bemeje kuri iki Cyumweru ko nta mukandida bazatanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017. Kandi ntirizashyigikira na Perezida Kagame

Ibi byavugiwe mu nteko rusange y’iri shyaka yateraniye i Kigali kuri uyu wa 11 Kamena 2017, baganira ku ngingo ebyiri zirimo gukumira no gukemura amakimbirane muri politiki no kureba aho ishyaka rigeze ryitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ryafunguye ibiganiro abayoboke bagaragaza uko bumva amatora, bamwe bagaragaza impungenge bavuga ko mu gihe baba badatanze umukandida byatuma ishyaka rigaragara nk’irikendereye, abandi bakibaza icyakurikiraho mu gihe bamutanga ariko ntibabone ubushobozi bwo kwiyamamaza.

Mu matora yabaye, 69% bagaragaje ko batazatanga umukandida, 30% bari bashyigikiye ko bamutanga, naho 1% bavugaga ko byakomeza bikaganirwaho; gusa ubwiganze bw’ibitekerezo bwagaragaje ko nta mukandida bazatanga.

Mu kiganiro na Radiyo Rwanda, Umuyobozi wa PS Imberakuri, Mukabunani Christine, yavuze ko umurwanashyaka wa PS Imberakuri ku munsi w’amatora azahitamo uwo atora mu bakandida baziyamamaza akurikije ubushishozi bwe.

PS Imberakuri igaragaje icyemezo cyayo nyuma y’andi mashyaka y PL na PSD yo yemeje kuzajya inyuma ya Perezida Kagame nk’uko Abanyarwanda babimusabye babinyujije mu Nteko Ishinga Amategeko, ingingo y’itegeko nshinga yari kumukumira kwiyamamaza ikavugururwa bitowe muri Referendumu.

-6937.jpg

Christine Mukabunani

Umuryango wa FPR Inkotanyi nturemeza umukandida uzatanga kuko amatora yabanje guhera mu nzego z’ibanze ariko Perezida Kagame yagiye aza ku isonga, akanagira amajwi 100%.

Ishyaka Green Party ryo ryamaze kwemeza ko umuyobozi waryo, Dr Frank Habineza aziyamamaza. Akaba yajyanye kandidatire ye muri Komisiyo y’Amatora kuri uyu wa mbere.

Ku rundi ruhande, abakandida bigenga batangiye inzira yo kuzahatanira Umwanya w’Umukuru w’Igihugu barimo Philippe Mpayimana, Diane Shimwa Rwigara na Gilbert Mwenedata.

Ingengabihe y’amatora iteganya ko hagati ya tariki 12 na 23 Kamena hazakirwa kandidatire z’abakandida; tariki 27 z’uko kwezi Komisiyo y’Amatora ikazatangaza kandidatire z’agateganyo, zikazatangazwa burundu ku wa 7 Nyakanga

2017-06-12
Editorial

IZINDI NKURU

IMITWE IRAGWIRA : Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri

IMITWE IRAGWIRA : Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri

Editorial 09 Apr 2017
Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Editorial 25 Oct 2017
Eng. Didier Sagashya n’abandi bakozi babiri b’Umujyi wa Kigali batawe muri yombi

Eng. Didier Sagashya n’abandi bakozi babiri b’Umujyi wa Kigali batawe muri yombi

Editorial 17 Nov 2017
Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu

Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu

Editorial 01 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu itumye Ambasaderi Eugene Richard Gasana yahamagawe i Kigali
Mu Mahanga

Impamvu itumye Ambasaderi Eugene Richard Gasana yahamagawe i Kigali

Editorial 12 Aug 2016
Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Editorial 31 Jan 2019
Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation bakanguriwe kurangwa n’ikinyabupfura
Mu Mahanga

Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation bakanguriwe kurangwa n’ikinyabupfura

Editorial 29 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru