Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahamagarira Polisi y’u Rwanda kurangwa n’imico myiza no gukora akazi neza kugira ngo abaturage barusheho kuyibonamo.
Yabitangaje mu muhango wo kwizihiza imyaka 17 ishize Polisi y’u Rwanda imaze ibayeho no gushyira abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye, kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kamena 2017.
Perezida Kagame yashimiye Polisi y’ Rwanda ku kazi ikora ariko anayisaba kurushaho kugira imyitwarire myiza muri ako kazi.
Agira ati “Ubumenyi gusa ntibuhagije bugomba kujyana n’imico myiza. Duharanire kurangwa n’imyitwarire myiza no kwiyubaha no kubaha abandi no gukora cyane kugira ngo igihugu cyacu kirusheho gutera imbere.
Abanyarwanda tubarememo icyizere batinyuke Polisi, bayibonemo kandi bayigane bityo natwe tubakorere ibyo bifuza.”
Perezida Kagame kandi akomeza ashimira imikoranire iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage. Avuga ko iyo mikoranire yarushaho kugenda neza kuko Polisi itakora akazi yonyine.
Ati “Akazi ka Polisi kagenda neza kurusha iyo Polisi ifatanyije n’Abanyarwanda. Iyo hari umutekano buri we se akora ibyo ashatse, akabikora ashyize umutimwa hamwe.”
Akomeza avuga agira ati “Tuzi aho igihugu cyacu kiva, aho kigeze naho kijya. Dufatanye guha igihugu n’akarere dutuyemo umutekano usesuye.”
Avuga ko umutekano ariwo shingiro rya byose ukaba n’inkingi ikomeye y’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.