• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abayisilamu basabwe kwishimira ko basigaye bafite uburenganzira mu Rwanda

Abayisilamu basabwe kwishimira ko basigaye bafite uburenganzira mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Jun 2017 Mu Rwanda

Ubwo hizihizwaga Eid El Fitr, Umuyobozi w’Abayisiramu mu Rwanda Mufti Sheik Salim Hitimana yasabye abayoboke b’iri dini kwishimira ko bafite uburenganzira bungana nk’ubw’Abandi Banyarwanda, ibintu avuga ko bitabagaho mu gihe cyashize.

Eid El Fitr ni umunsi mukuru ukomeye mu idini rya Islam wizihizwa nyuma yo kurangiza igisibo gitagatifu kimara ukwezi, kizwi ku izina rya Mwezi Ramadhan.

Sheikh Hitimana avuga ko kuri ubu Abayisilamu bafite uburenganzira bwo gusenga, ndetse bahabwa konji mu gihe bizihije iminsi mikuru yabo.

Avuga ko Abayisilamu bahabwa imyanya y’ubuyobozi yo hejuru ndetse n’abana babo bakagira uburenganzira bwo kujya ku ishuri, mu gihe bitari bimeze bityo mbere.

Sheikh Hitimana yagize ati “Turishimye kuko dufite uburenganzira nk’ubw’abandi Banyarwanda bitandukanye no mu gihe cyashize. Dufite uburenganzira bwo gusenga tubona n’ikiruhuko iyo twijihije iminsi mikuru ya Islam”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abayoboke ba Islam ko n’ubwo bo bari kwizihiza Eid El Fitr mu gihugu gifite amahoro, bakwiye kwibuka gusengera n’ahari intugunda n’umutekano muke.

Ngo ku Bayisilamu bo mu Rwanda, igisibo wari n’umwanya wo gushimira Imana ko babashije gufunga mu gihe hari abatarabishoboye kubera kubura amahoro mu bihugu byabo, abandi bagapfa mbere y’uko icyo gihe kigera.

Yabibukije ko ukwezi kw’igisibo kwari amahirwe yo kuvugurura umubano wabo n’Imana ndetse n’abaturanyi, absaba kuzibukira ikibi cyose.

Yagize ati “Dukeneye kwanga ikibi tugakora icyiza, mwese murabizi ko Islam bisobanuye amahoro kandi nk’Abayisilamu bemera, tugomba guharanira amahoro twanga buri kibi cyose. Turwanye akarengane, ruswa n’ibindi bibi. Mureke twitoze kureka kuvuga ibibi buri gihe tuvuge iby’ingenzi.”

Mu kwezi kwa Ramadhan, buri Muyisilamu wese ushoboye urengeje igihe cy’ubwangavu/ubugimbi aba ategetswe gukora igisibo keretse ku bakuze cyane, abagore batwite ndetse n’abantu barwaye.

Muri iki gihe, basabwa kwigomwa ibiryo, ibinyobwa, imibonano mpuzabitsina no kunywa itabi kugeza izuba rirenze.

-7082.jpg

Igisibo cya Ramadhan ni imwe mu nkingi eshanu Islamu igenderaho, ari zo kwemera Imana Imwe Allah na Mohammed nk’umuhanuzi wayo, Gusenga inshuro eshanu ku munsi, gufasha abakene, gufunga ukwezi kwa Ramadhan ndetse no gukora byibura rimwe mu buzima urugendo rutagatifu I Maka.

2017-06-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza

Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Dore ibyo Koffi Olomide yatangaje nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba

Dore ibyo Koffi Olomide yatangaje nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba

Ubwanditsi 25 Apr 2016
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Jul 2025
Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina

Ubwanditsi 29 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kinshasa: Abarwanya Leta ya Kabila bateguye imyigaragambyo idasanzwe
POLITIKI

Kinshasa: Abarwanya Leta ya Kabila bateguye imyigaragambyo idasanzwe

Ubwanditsi 25 Oct 2018
APR FC na AS Kigali zabonye amanota atatu, Rayon Sports inganya na Marines FC muri shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021
Amakuru

APR FC na AS Kigali zabonye amanota atatu, Rayon Sports inganya na Marines FC muri shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Ubwanditsi 14 Jun 2021
Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19
INKURU NYAMUKURU

Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19

Ubwanditsi 10 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru