Amakuru ashyushye ubu aturuka muri Amerika ni ay’Umunyarwanda Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana wa muganga w’umuherwe ny’iri ibitaro « HOPITAL LAREDO » biba i Texas, uyu nimwene Pasteur Ntakirutimana bakaba aba nya Kibuye. Mumpera za 2009 , Dr. Ntakirutimana Elie bita Nataki ufite ibitaro, yanze kwishyura comission yari yaremereye Dr. Martinez Abrahams bakunze kwita Dr. Abe Martinez.
Uyu Dr. Martinez yahoze ayobora LMC ( Laredo Medical Center). Amasezerano yabo yavugaga ko Dr. Nataki agomba kujya amwishyura hafi $ 100.000 buri mwaka noneho nawe akamwizeza ko LMC ikomeza amasezerano na company ya Nataki ko ariyo igumana department ya anesthesiology.
Nataki yarabyubahirije ariko hashize imyaka 3 yanga kwishyura avuga ko nta intention afite yo gukomeza gutanga ayo mafaranga.
Martinez abibonye atyo aramubwira ati ok, niba utubahirije ibyo twumvikanye nka abagabo nkuhaye iminsi 90 uzabe watuviriye aha. Yongeraho ko kandi anahagaritse inkunga ingana na $900.000 LMC yageneraga Nataki buri kwezi kugirango abashe guhemba abakozi be. DR Nataki abonye bimukomeranye yemera gukomeza gutanga iyo comission nkuko byari bisanzwe.
Ibitaro bya LAREDO
Mu nyuma rero abakozi na Dr. Nataki baje gukora ikosa barimo kubaga umurwayi bibeshya ikinya biviramo umurwayi kwitaba Imana bitunguranye.
Ibitaro bikora iperereza bisanga nubwo Dr. Nataki atarahari uwo munsi ariko amakosa nawe amureba kuberako ari abakozi be babikoze nibwo LMC ihagaritse ubufanye bwabo na Dr. Nataki.
Ariko ibyo byaje mu bitaro hari hanamaze igihe hari inkuru zivuga uburyo Dr Nataki iyo yagiye mu ma strip club ngo aba ari kumwe n’abakobwa ubona ko bashobora kuba batarageza kumyaka.
Dr. Eliel uretse nyine n’ubuhehesi yisanganiwe dore ko anafite umwana hanze (uyu ni uzwi hari nabandi ariko aha banyina agatubutse kugirango umugore we atamuta.), ubusanzwe abantu bagendana nawe bavuga ko iyo agusuye utuye ahandi atari muti Texas ikintu cyambere akubaza ntabwo ari bar cg restaurant nziza, ahubwo yibariza strip club nziza aho zaba ziherereye.
Ikindi kandi byari bimaze kumenyekana ko iyo yajyaga Bujumbura abeshya ko afite umushinga wo korora inka ahubwo yabaga agiye guhura na FDLR n’Imbonerakure.
Abandi bakozi bakibaza ukuntu umuganga wizewe nkuwo ashobora kufasha imitwe yiterabwoba.
Ibyo byose bimaze kuba Nataki yagiye kurega Dr. Martinez ko ngo yamwakaga ruswa yayimwima akamwirukana ngo ko kandi ibivugwa kuriwe kubyerekeye sexual orientation na criminal activities ataribyo ngo ko ahubwo ari ibihuha byazanywe na Dr.
Martinez ngo nubundi yajyaga avuga ko natamuha ayo mafaranga azakwiza hose imyitwarire igayitse ya Dr Eliel.
Yanageretseho ko Dr. Martinez ngo atigeze yita kunyungu z’ibitaro ko ahubwo yigwizagaho umutungo mu nyugu ze bwite atitaye kubuzima bwabarwayi ni inyungu yikigo ayoboye.
Muri criminal court ikirego cye bagitesheje agaciro, nibwo rero Dr Nataki atanze ikindi kirego muri civil court avuga ko Dr. Martinez yamwangirije isura kuburyo mu karere ka Laredo na San Antonio bitamworoheye kubona akazi. Ko kandi ibyo byose byagize ingaruka ku muryango we.
Dr. Ntakirutimana Elie bita Nataki
Anavuga ko afite ibimenyetso by’uburyo Dr. Martinez n’umugore we batishyura imisoro bakagombye kuba bishyura.
Icyo kintu cy’imisoro rero cyaje gutuma Dr. Martinez afungwa anacibwa amande meshi we n’umugore we.
Agashya
Muri ino minsi Dr. Martinez yabonye amakuru y’uko kugirango Dr. Eliel abone ibyangombwa byo kuba muri america yakoresheje fake mariage.
Biravugwa ko rero immigration ishobora kumwambura ubwenegihugu mu gihe Dr. Martinez yaba afashe icyemezo cyo kwihimura, akagaragaza ibimenyetso simusiga by’amanyanga yose ya Dr. Eliel Ntakirutimana.
Ibi bije kandi mugihe hari amakuru ari kuvugwa ku bantu bahafi cyane bakaba n’inshuti magara ya Dr. Eliel ko immigration irimo kumukoraho iperereza kubera amanyanga nkayo, aho byibazwa ukuntu bashyingiye umukobwa wabo mu ibanga rikomeye cyane, ntibagira inshuti cg imiryango batumira, yewe nta nifoto nimwe ushobora kubona kuri facebook cg instagram, ibintu byateye immigration kwibaza byinshi ariko mugihe iperereza ritangiye bagahita bihutira gusaba gatanya nta n’umwaka urashira bashyingiwe ibintu byatumye barushaho gukemangwa. Hakaba rero bikekwako ari Dr. Eliel wabagiriye iyo nama.
Nguwo rero umuntu ngo wiyemeje kurwanya ubutegetsi bwu Rwanda atari ibyiza yifuriza abaturarwanda ahubwo kubera ko yahize ko azahorera se wapfiriye muri gereza Arusha aregwa ibyaha bya Jenoside.
Ariko ararye ari manga kuko wasanga iminsi ye ibaze kubera ubuhemu bwe bugiye kumugaruka.
Dr.Nataki na Rusesabagina
Hari kandi nandi makuru tugikurikirana avuga ko inzego z’umutekano za Amerika ziri gukora iperereza kubantu babonye ubwenegihugu bwayo kandi amakuru ava mu iperereza ry’aba holandi agaragaza ko bafashije Mugimba ubu ufungiye mu Rwanda gushobora guhungira i burayi. Abo nabo bakaba abantu bahafi cyane ya Dr. Eliel na Rusesabagina.
Ararye uri manga rero kuko wasanga imigambi mibisha ye irimo imugaruka.
Cyiza Davidson