• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

Editorial 02 Jul 2017 Mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba na Polisi y’u Rwanda kuwa gatanu tariki ya 30 Kamena bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru b’Ibitangazamakuru bakorera muri iyi Ntara bungurana ibitekerezo ku mikorere n’imikoranire y’izi nzego.

Ibi biganiro byabereye mu kigo cya Leta kigisha imyuga n’ikoranabuhanga (IPRC) mu ntara y’Iburengerazuba kiri mu karere ka Karongi, byari bifite insanganyamatsiko igira iti:”Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza”.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi Ntara Habiyaremye Pierre Célestin wari uhagarariye Intara muri ibi biganiro, yavuze ko imikoranire myiza y’Itangazamakuru n’inzego z’ibanze ari ingenzi mu gutuma habaho imiyoborere myiza igamije iterambere rirambye ry’igihugu n’abaturage.

Yavuze ati:”Ibiganiro nk’ibi byerekana imikoranire myiza hagati y’inzego zikorera abaturage kandi biba ari ngombwa ngo izi nzego zikomeze kubungabunga umutekano w’abaturage.”

Yakomeje avuga ati:”Ibiganiro nk’ibi kandi bituma hatabaho icyuho hagati y’ubuyobozi n’abaturage kuko ibyo ubuyobozi bushaka kugeza ku baturage itangazamakuru ribibagezaho byihuse, dore ko umuyobozi atagera kuri buri muturage byihuse kandi bigatuma abakorera inzego zitandukanye bagera ku mihigo biyemeje bikanatuma abazigize bakorana neza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yavuze ko Itangazamakuru ari Umufatanyabikorwa ukomeye mu kubumbatira no gusigasira umutekano binyuze mu ruhare rigira mu gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha, ikaba ariyo mpamvu habaho ibiganiro nk’ibi, ndetse kuva mu mwaka wa 2011 izi nzego zombi zikaba zihura buri gihembwe.

Yavuze ati:”Polisi n’Itangazamakuru twese dufite inshingano zimwe kandi tugomba kugeza ku baturage ibyo dukora kuko nibo dukorera.”

Yakomeje avuga ko gukorera ibiganiro nk’ibi mu Ntara bigamije kurushaho kwegera abafatanyabikorwa ba Polisi.

Yavuze ati:”Kuba dufata umwanya tugakorera ibi biganiro mu Ntara, ni ukugirango turusheho kwegera abafatanyabikorwa bacu ngo turusheho gufatanya gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha kuko twese ntawe ugira inyungu mu ikorwa ryabyo, kandi tukanawushishikariza kwitabira ibikorwa by’iterambere.”
Yibukije abari mu biganiro uburyo Polisi y’u Rwanda imenyekanisha ibyo ishinzwe n’ibyo ikora; aho yavuze ko mu byo ikoresha harimo Urubuga rwayo rwa Murandasi n’Imbuga nkoranyambaga nkaTwitter na Facebook; kandi ko yashyizeho imirongo ya telefone itishyurwa itangirwaho amakuru.

Umuyobozi w’agatenyo w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) yavuze ko inzego nyinshi zikorera mu Rwanda zose zihuriye ku gukorera abaturage aho yavuze ati:”Itangazamakuru, Polisi y’u Rwanda n’Inzego z’ibanze, twese dukorera abaturage. Ntidushobora rero gukora ngo dusenyereze umugozi umwe tutagirana ibiganiro.”

Yakomeje avuga ati:”Hari ibintu byinshi bihuza Polisi y’u Rwanda n’Itangazamakuru niyo mpamvu ibiganiro nyunguranabitekerezo nk’ibi biba ari ngombwa.”

Abanyamakuru banaboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo ahanini bishingiye ku mikoranire hagati yabo na Polisi ndetse n’inzego z’ibanze bahabwa ibisubizo bibanyuze.

Ibi biganiro byari byari byanitabiriwe kandi n’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, n’abayobozi ba Polisi mu turere (DPCs) twose tugize iyi Ntara.

2017-07-02
Editorial

IZINDI NKURU

Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Editorial 28 May 2021
Amafoto – Mu mukino wa gicuti ikipe ya AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 4-1, harimo ibitego bitatu bya Hussein Shabalala

Amafoto – Mu mukino wa gicuti ikipe ya AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 4-1, harimo ibitego bitatu bya Hussein Shabalala

Editorial 29 Sep 2021
Mu mikino y’umunsi wa 12 ya shampiyona y’u Rwanda, As Kigali yatsinzwe na Rutsiro FC, Rayon Sports inganya na Musanze FC

Mu mikino y’umunsi wa 12 ya shampiyona y’u Rwanda, As Kigali yatsinzwe na Rutsiro FC, Rayon Sports inganya na Musanze FC

Editorial 16 Jan 2022
I Dakar : Perezida Kagame yitabiriye inama izwi nka Next Einstein Forum

I Dakar : Perezida Kagame yitabiriye inama izwi nka Next Einstein Forum

Editorial 10 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Patriots BBC ihabwa miliyoni 15 FRW
Amakuru

APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Patriots BBC ihabwa miliyoni 15 FRW

Editorial 22 Sep 2024
Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira
INKURU NYAMUKURU

Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira

Editorial 06 Dec 2017
Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana
INKURU NYAMUKURU

Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Editorial 31 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru