• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Ubwanditsi 25 Jul 2017 Mu Rwanda

Umukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, yatangaje ko agiye gufata ingamba zigamije kurwanya amapfa, ibura ry’imvura n’inzara byakunze kuvugwa mu karere ka Bugesera.

Dr Habineza usigaye ufite izina ry’akabyiniro ka Dr Kimaranzara, yavuze ko ibyo bibazo byakunze kugaragara mu karere ka Bugesera abizi kandi bamaze igihe babishakira igisubizo kirambye. Yabivuze ubwo yahiyamamarizaga mu Murenge wa Juru hafi y’isoko rya Kabukuba ejo ku wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017.

Ibyo ngo bazabikemura bafata amazi y’uruzi rw’Akagera bayakoreshe mu kuvomerera imirima yo mu Bugesera, kuko ngo aya mazi ari yo atunze miliyoni 80 z’Abanyamisiri nkaho yakoreshejwe mu guhaza Abanyarwanda.

Abaturage kandi ngo bazahabwa amazi meza abarinda kurwara indwara ziterwa n’umwanda wo mu mazi mabi. Ibyo ngo azabikora ageza ivomo byibura ku ngo eshanu.

Abaturage kandi ngo bazahabwa ibishanga byahawe abanyamahanga, kuko ngo byahawe aba banyamahanga abaturage batagishijwe inama, ku buryo usanga n’ibihinzwemo, ni ukuvuga ibisheke usanga ngo abaturage batabibonaho ndetse n’isukari ivamo ntigere ku bakene.

Ibyo bishanga ngo bizahabwa abaturage bajye babihinga mu gihe cy’izuba, bahingemo ibiribwa bashaka biteze imbere.

Abana kandi ngo biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya bahabwa ifunguro rishyushye ku ishuri.

Abaturage bimuwe ahari gusizwa ikibuga cy’indege nabo ngo bazahabwa amafaranga akwiye kuko ngo hari ibitarabashimishije mu kwimurwa.

Ati “Tuzi ko abantu bahora barira bavuga bati ntabwo twishyuwe amafaranga yacu cyangwa se yatinze kuza n’abayabonye ntibabyishimira, iyo gahunda tuzayivugurura, aho azajya agende yishimye atagenda arira.”

Mu bijyanye no kurwanya inzara ngo azafasha ko u Rwanda rukomeza gutsura umubano n’u Burundi ku buryo abaturage bongera guhahirana.

Abaturage kandi ngo ntibazongera kwishyura imisoro ya gakondo yabo, ku butaka bazajya bakoresha uko bashaka.

-7343.jpg

Abaturage bitabiriye bari bake cyane

Abana bazahabwa inkoko n’inkwavu, abakuru bahabwe ihene ingurube n’andi matungo magufi, ngo bashobore kuyahabwa biteza imbere.

Mu murenge wa juru, azakora umuhanda wa Kaburimbo uva mu murenge wa Nyamata.

Abakemanga aho Green Party izavana ubushobozi bwo gukora ibyo abasezeranya, Dr Habineza avuga ko u Rwanda rutigeze rubura amafaranga, umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yatangaje ko 40% by’ingengo y’imari yaburiwe irengero, ndetse atangaza n’abayariye, ariko ntihagira igikorwa, hanafatwa, hagafatwa amafi matoya atayishyura.

Habineza ngo azafunga inzira zose ayo mafaranga yanyuragamo, afunge ahaca ruswa, ayatakaraga nagarurwa ntihazabura amafaranga akoreshwa.

Akomeza avuga ko u Rwanda rufite umutungo kamere urimo peteroli igiye gucukurwa mu minsi iri imbere, ku buryo nicukurwa amafaranga aziyongera. Gusa ngo n’ahari arahagije ahubwo ngo akoreshwa nabi.

-7344.jpg

Umukandida Dr.Frank Habineza

2017-07-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amashanyarazi Polisi y’u Rwanda yahaye abaturage yatumye bagira imibereho myiza

Amashanyarazi Polisi y’u Rwanda yahaye abaturage yatumye bagira imibereho myiza

Ubwanditsi 03 Jun 2017
Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Ubwanditsi 04 Apr 2025
Abanyarwenya Siriki na Souké bari  mu Rwanda

Abanyarwenya Siriki na Souké bari mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1

Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1

Ubwanditsi 21 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore abameya, abavisimeya n’abagize njyanama z’uturere batowe mu gihugu hose
Mu Mahanga

Dore abameya, abavisimeya n’abagize njyanama z’uturere batowe mu gihugu hose

Ubwanditsi 26 Feb 2016
Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018
UBUKUNGU

Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018

Ubwanditsi 31 Dec 2018
Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije
Mu Mahanga

Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije

Ubwanditsi 08 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru