• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kenya :Raila Odinga yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora akomeje gutsindwamo na Kenyatta

Kenya :Raila Odinga yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora akomeje gutsindwamo na Kenyatta

Editorial 09 Aug 2017 Mu Rwanda

Uhuru Kenyatta wari usanzwe uyobora Kenya ari imbere mu majwi ari kubarurwa nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika muri iki gihugu, aho arusha Raila Odinga bahanganye amajwi asaga 10% mu amaze kubarurwa.

Ayo matora yabaye ejo ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017 yari ahananishije abakandida 8, ariko bigaragara ko abahanganye ari babiri, ari nabo bari kuza imbere.

Mu majwi ari kugaragara muri iki gitondo, Kenyatta araza imbere na 54.6% mu gihe Odinga afite 44.5%, bagakurikirwa na Nyagah ufite 0,2%. Kenyatta ararusha Odinga abantu basaga miliyoni bamutoye mu biro by’itora bigera kuri 85% bimaze kubarurwa.
Abantu bagera kuri miliyoni 11 z’abatoye zimaze kubarurirwa amajwi ku bagera kuri miliyoni 19.6 ziyandikishije gutora.

-7519.jpg

Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangaza ko komisiyo y’amatora itabahaye imibare y’uko amatora yagenze ku biro by’itora ahubwo ibitangaza ibicishije ku rubuga rwayo rwa interineti.

Kugira ngo umukandida yemererwe ko yatsinze mu gice cya mbere, ni uko arusha undi amajwi arenga 25% mu ntara 24 kuri 47 zigize igihugu.

Abandi bakandida batandatu bahatanye muri ayo matora bose bashyize hamwe amajwi ntibararenza igice kimwe ku ijana.

Indorerezi z’Abanyakenya hamwe n’izavuye mu mahanga baragaragaje amakenga ko hashobora kwaduka imyigaragambyo mu gihe hatangajwe ibyavuye mu matora.

Odinga yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora kuko ngo ari amajwi y’amahmbano.

Akomeza avuga ko mu minsi ye ya nyuma yo kwiyamamaza hagiye haba ibikorwa birimo impfu ndetse n’iyicarubozo ku bamushyigikiye n’abayobozi b’amatora, abo barimo Chris Msando wari ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga muri komisiyo y’amatora.

Uyu mugabo yari yanze ibyavuye mu matora yabaye muri iki gihugu muri 2013 ndetse no mu 2007 ubwo aya amatora yakurikirwaga n’imvururu zaguyemo abantu basaga 1,200 .

Kenyatta uri imbere mu ibarura ry’amajwi ni umugabo w’imyaka 55 y’amavuko ukomoka kuri Jomo Kenyatta waabaye Perezida wa mbere wa Kenya nyuma y’ubwigenge mu 1963, Ni uwo mu bwoko bw’aba Kikuyu.

Mu gihe Odinga w’imyaka 72 ari uwo mu bwoko bw’aba Luo , ari umuhungu w’uwabaye Minisitiri w’Imbere wa mbere w’icyo gihugu. Ku wa kabiri, Odinga yari yatangaje ko azemera ibyavuye mu matora mu gihe akorwa mu mucyo.

Mu baturage basaga miliyoni 48 batuye Kenya, abasaga 19.6 bari bibaruje kuri lisiti y’itora., Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, John Kerry uri mu ndorerezi muri iki gihugu yahamagariye abatuye icyo gihugu gukora amatora aciye mu mucyo.

-7520.jpg

Kenyatta na Odinga

2017-08-09
Editorial

IZINDI NKURU

Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora

Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora

Editorial 10 Jul 2017
U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

Editorial 06 Mar 2024
Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’Amatora yo mu Rwanda zivuga ko  yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.

Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’Amatora yo mu Rwanda zivuga ko yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.

Editorial 06 Aug 2017
Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Editorial 17 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

#Kwibuka23: Umunyamabanga Mukuru wa LOni arasaba Isi kwigira ku Rwanda
ITOHOZA

#Kwibuka23: Umunyamabanga Mukuru wa LOni arasaba Isi kwigira ku Rwanda

Editorial 07 Apr 2017
U Rwanda na Uganda biri kuganira uko abagize uruhare muri jenoside bagarurwa
INKURU ZAKUNZWE CYANE

U Rwanda na Uganda biri kuganira uko abagize uruhare muri jenoside bagarurwa

Editorial 16 Apr 2018
Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi
HIRYA NO HINO

Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi

Editorial 01 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru