• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Polisi yahakanye gufungwa rya Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza

Polisi yahakanye gufungwa rya Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza

Editorial 31 Aug 2017 ITOHOZA

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yahakanye ko Polisi y’Igihugu yataye muri yombi Diane Rwigara washatse kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika gusa yemeza ko ari gukorwaho iperereza ry’ibanze ku byaha akurikiranyweho.

Mu kiganiro ACP Theos Badege yagiranye n’Itangazamakuru yagize ati “Diane Rwigara ntabwo afunzwe. Icyo Polisi yakoze ejo, mu kazi kayo ko gukora amaperereza y’ibanze mu gihe hagaragaye ibimenyetso biganisha ku cyaha, ni uko ejo hakozwe gusakwa hashakwa ibimenyetso by’ibyo byaha.

Icya mbere ni ugukoresha inyandiko mpimbano ikindi ni ukunyereza imisoro. Icya mbere kirajya kuri Diane Rwigara ikindi kikajya ku ikompanyi y’umuryango n’abayifitemo ubuyobozi.”

ACP Badege yakomeje avuga ko icyakozwe ari ugusaka nk’uko Polisi y’Igihugu ibiherwa ububasha n’amategeko hagamijwe gushaka ibimenyetso by’ibyaha.

-7785.jpg

ACP Theos Badege

Ati “ Inyandiko mpimbano ni igihe yahimbaga imikono ashakisha umubare yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Ikindi ni ibijyanye no kunyereza imisoro, mu iperereza duhuriyeho n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kandi nabo [Umuryango wa Rwigara] barabizi hari n’ibyo biyemereye muri RRA.”

Umwunganizi mu mategeko w’umuryango wa Rwigara Me MVC, yabwiye Rushyashya ko ibyo gufunga umuryango wa Rwigara na Dianne ntabyo azi ko ikiriho ari ikibazo cy’imisoro ya RRA, bari bamaze iminsi babazwa. Bikaba bikiri mu iperereza.

Amakuru atandukanye arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter aravuga ko Diane Shima Rwigara n’umuryango we, baburiwe irengero kuva ku isaha ya saa tanu za mu gitondo kuri uyu wa kabiri nk’uko byemezwa na musaza we, Aristide Rwigara kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya makuru ni amakuru yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru wa RFI, Sonia Rolley, uvuga ko musaza wa Diane Rwigara, ari we Aristide Rwigara, yamutangarije ko yizeye ko umuryango we (Abantu 5) watawe muri yombi akaba afite impungenge z’igishobora gukurikira.

Nk’uko Aristide ngo abitangaza, abo mu muryango we uhereye kuri Diane Rwigara, ngo numero zabo za telephone ntiziri gucamo ndetse akavuga ko konti zabo nka whatsapp zakuwe ku murongo.

-7786.jpg

Umuryango wa Rwigara Assinapol

2017-08-31
Editorial

IZINDI NKURU

Rujugiro yatanze amafaranga yo kuburizamo  no gutera amabuye abazajya muri Rwanda Day

Rujugiro yatanze amafaranga yo kuburizamo no gutera amabuye abazajya muri Rwanda Day

Editorial 25 Sep 2016
Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “

Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “

Editorial 11 Feb 2019
IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

Editorial 22 Sep 2017
Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi

Editorial 31 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye
Amakuru

Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Editorial 21 Feb 2023
Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri  Slovakia
IMIKINO

Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri Slovakia

Editorial 07 Jul 2016
Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda
INKURU NYAMUKURU

Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda

Editorial 18 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru