• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Polisi yahakanye gufungwa rya Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza

Polisi yahakanye gufungwa rya Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza

Ubwanditsi 31 Aug 2017 ITOHOZA

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yahakanye ko Polisi y’Igihugu yataye muri yombi Diane Rwigara washatse kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika gusa yemeza ko ari gukorwaho iperereza ry’ibanze ku byaha akurikiranyweho.

Mu kiganiro ACP Theos Badege yagiranye n’Itangazamakuru yagize ati “Diane Rwigara ntabwo afunzwe. Icyo Polisi yakoze ejo, mu kazi kayo ko gukora amaperereza y’ibanze mu gihe hagaragaye ibimenyetso biganisha ku cyaha, ni uko ejo hakozwe gusakwa hashakwa ibimenyetso by’ibyo byaha.

Icya mbere ni ugukoresha inyandiko mpimbano ikindi ni ukunyereza imisoro. Icya mbere kirajya kuri Diane Rwigara ikindi kikajya ku ikompanyi y’umuryango n’abayifitemo ubuyobozi.”

ACP Badege yakomeje avuga ko icyakozwe ari ugusaka nk’uko Polisi y’Igihugu ibiherwa ububasha n’amategeko hagamijwe gushaka ibimenyetso by’ibyaha.

-7785.jpg

ACP Theos Badege

Ati “ Inyandiko mpimbano ni igihe yahimbaga imikono ashakisha umubare yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Ikindi ni ibijyanye no kunyereza imisoro, mu iperereza duhuriyeho n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kandi nabo [Umuryango wa Rwigara] barabizi hari n’ibyo biyemereye muri RRA.”

Umwunganizi mu mategeko w’umuryango wa Rwigara Me MVC, yabwiye Rushyashya ko ibyo gufunga umuryango wa Rwigara na Dianne ntabyo azi ko ikiriho ari ikibazo cy’imisoro ya RRA, bari bamaze iminsi babazwa. Bikaba bikiri mu iperereza.

Amakuru atandukanye arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter aravuga ko Diane Shima Rwigara n’umuryango we, baburiwe irengero kuva ku isaha ya saa tanu za mu gitondo kuri uyu wa kabiri nk’uko byemezwa na musaza we, Aristide Rwigara kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya makuru ni amakuru yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru wa RFI, Sonia Rolley, uvuga ko musaza wa Diane Rwigara, ari we Aristide Rwigara, yamutangarije ko yizeye ko umuryango we (Abantu 5) watawe muri yombi akaba afite impungenge z’igishobora gukurikira.

Nk’uko Aristide ngo abitangaza, abo mu muryango we uhereye kuri Diane Rwigara, ngo numero zabo za telephone ntiziri gucamo ndetse akavuga ko konti zabo nka whatsapp zakuwe ku murongo.

-7786.jpg

Umuryango wa Rwigara Assinapol

2017-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

Ubwanditsi 09 Sep 2021
Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Ubwanditsi 01 Aug 2020
Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Ubwanditsi 30 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo bya Komisiyo y’imyitwarire ku makipe atarubahirije amabwiriza yo kurwanya Covid-19
Amakuru

Ibyemezo bya Komisiyo y’imyitwarire ku makipe atarubahirije amabwiriza yo kurwanya Covid-19

Ubwanditsi 22 Dec 2020
RGB yasabye abanyamadini kwinjiza gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu bikorwa byabo
POLITIKI

RGB yasabye abanyamadini kwinjiza gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu bikorwa byabo

Ubwanditsi 23 Feb 2018
Abandi bantu babiri basanganywe Coronavirus mu Rwanda, abakize biyongeraho 6 baba 60
HIRYA NO HINO

Abandi bantu babiri basanganywe Coronavirus mu Rwanda, abakize biyongeraho 6 baba 60

Ubwanditsi 17 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru