• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Hagaragajwe Inzira ndende y’uburyo inzego z’Iperereza ry’u Rwanda zatahuye umuzingo w’Ibiganiro bya Adeline Rwigara [ Diane Rwigara yaburiye umuzigo mu ndege , ajya kwa Kayumba Nyamwasa wa RNC ]

Hagaragajwe Inzira ndende y’uburyo inzego z’Iperereza ry’u Rwanda zatahuye umuzingo w’Ibiganiro bya Adeline Rwigara [ Diane Rwigara yaburiye umuzigo mu ndege , ajya kwa Kayumba Nyamwasa wa RNC ]

Ubwanditsi 25 Sep 2017 ITOHOZA

Ikinyamakuru Taarifa kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeri 2017, cyatangaje indi nkuru ijyanye n’uburyo Diane Rwigara n’abo mu muryango we barimo n’abarwanya ubutegetsi bari hanze y’igihugu ndetse n’abo mu ihuriro rya RNC rya Kayumba Nyamwasa rirwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, baba baragize umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi ariko bikaza kubapfubana.

Hashingiwe no ku majwi yashyizwe hanze, agaragaza ibiganiro nyina wa Diane Rwigara, Adeline Rwigara yagiranye n’umuvandimwe we (Nyina wabo wa Diane) witwa Tabitha Rwiza, hagaragazwa inzira ndende y’uburyo inzego z’iperereza ry’u Rwanda zatahuye umuzigo wa Diane Rwigara, yaburiye mu ndege yagombaga kumujyana i Los Angeles muri Amerika, akaza no kugarurwa mu gihugu ageze muri Ethiopia.

-8099.jpg

Diane Rwigara

Muri ayo majwi, Adeline Rwigara hari aho abwira umuvandimwe we Tabitha ati: “Thabi hari ibiteye ubwoba noneho kurenza byose, ariko nturire. Diane, erega ni rwangendanyi, ntabwo nabona icyo nkubwira, muri Valise ye, ngo baramubwiye ngo, ubundi nta kintu yari yajyanyemo,.. Diane ngo ajya kugenda, yafashe amadosiye ayashyira mu ivalisi ngo bari bamubwiye ngo arahurira nayo i Los Angeles, urabyumva? Afata amadosiye ayashyiramo, kandi arimo bya bindi bya Politike, nakubwiye ko amanywa n’ijoro aba yandika, aba ahura n’abantu, ari muri Opposition (abarwanya ubutegetsi) ya hano mu gihugu, dore ko ihari nini cyane, amaze kurokirita (kwinjizamo), bamwe baramurokirise nawe ararokirita barahura, ntabwo mbazi ni abantu batabarika, sinzi ibyo ari byo.

Afite abantu bakorana, ibyo yandika buri munsi simbizi, yari abizanye sinzi aho yari abijyanye, urumva? Mu mutwe we ni Politike gusa, none kugeza ubu baggage (imitwaro) zarabuze, n’iyo zaboneka baggage nk’iye ntishobora guhita batayirebye.

Buriya bamuhagaritse muri Ethiopia, kuko natekereje ko bari bayikuyemo bayisomye, buriya ntabwo yageze ku ndege, bayikuyemo barayisoma. Ubu rero igikurikira ni Imana ikizi. Namubwiye nti hano ho ntugishoboye kuhuririra, kandi deja dufite idosiye, Dan Munyuza yaravuze ngo njyewe na Diane dufite dosiye, ngo bari kuba baramfunze imyaka 10 kuko natutse Sena Kiribo, bakamfunga nka Ingabire ntihagire ungeraho, ngo na Diane twembi dufite dosiye, ndamubwira [abwira Diane) nti ko uyizi, none ukaba uruzi noneho hari ibimenyetso bifatika, ntacyo umuntu yavuga, wagiye ugafata imodoka ugasohoka rwihishwa uciye iy’ubutaka ko utabura abantu bakujyana mu gihugu cya hafi, ukagenda wagera i Burayi ugashakisha ukuntu ugenda, wenda ukajya Canada cyangwa Amerika, byakwanga ukareba n’ikindi gihugu ujyamo, ariko ukaba ugiye tukareba. [Diane nawe] ati ashwi, ati ntabwo nagaruka, ati ubwo byaba birangiye…

Ubwo kandi ntugirengo, kudashaka kuva aha ni ibyo bintu arimo. Ngo abo bakorana batabona ko yabatengushye,… ati sinshobora guhunga, mbese ubwo ikintu yavuganye n’abongabo, ngo ni ako bagomba guhangana bari mu gihugu, ngo n’iyo twagenda we ntiyahava. Ngo iyo group yabo biyemeje kujegeza abo … bari mu gihugu, unyumvire ibyanjye. Ubwose noneho wahera he urira? Ngibyo, ngibyo uko bimeze…”

Uyu Tabitha, nyuma yo kumva ibyo yabwiwe na Adeline Rwigara, yarumiwe maze avuga ko yumva yumye yumagaye, kuko atiyumvisha ukuntu Diane Rwigara yanze gusohoka ngo ave mu gihugu. Ati: “Numye, numye numagaye! Ngo Diane ntabwo ashobora gusohoka ngo ave muri icyo gihugu? Ubwose urumva icyo asigaje ari iki niba bafashe ayo madosiye, arimo ibintu bya Politike, ejobundi batanze uruhushya ku mugaragaro bati umuntu wese uri mu mitwe y’iterabwoba ni ukumuhonda inyundo, ubwo arareba agasanga ari mu biki?

-8098.jpg

Adeline Rwigara yagerageje kurwana ku bana be ariko intwaro yari yitwaje ni bibiliya gusa

Ni ibyo byatumye bamugarura, bari bamaze kubona ayo madosiye! Ubwo se iyo ubona ngo umuntu avuye i Kigali ageze muri Ethiopia imizigo ye irabuze, ibyo wowe urumva byumvikana? Urumva intera yo kuva aho kugeza muri Ethiopie ngo umuzigo urabuze? Nta soni? Ariko mbega Mama Diane we, uwo mwana… Nonese ubundi ko yari asohotse? Yari aje ari buzagaruke? Mana yo mu ijuru we, karabaye noneho murapfuye mwese murarangiye we, kubera ibyo bidosiye babonye n’ubundi mwari mufite dosiye!

Umva rero mureke mbabwire, niba Diane adashaka gusohoka, nimwisuganye mugende, ni ukuri kw’Imana aho bigeze niba yumva ko atagomba gusohoka, ahubwo yagombye no kwihutira kuva muri icyo gihugu. Ngo guhangana? … Guhanganira aho mu gihugu, hari umuntu uhangana n’umuhamba koko? Yaje hano hanze ko ari nabwo yabona ukuntu ahaguruka agahangana? … Ngo ashaka guhangana ariko Mana yo mu ijuru…”

Muri rusange, muri ibi biganiro bagiranye bakabyohererezanya kuri Whatsapp, nyina wa Diane Rwigara agaragaza ko nawe ubwe atishimiye uburyo umukobwa ye ajya mu bya Politiki ndetse agashaka no guhangana na Leta hamwe n’itsinda rinini avuga ko bafatanya mu migambi yo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Nyinawabo Tabitha, nawe agaragaza ko uyu mukobwa ibyo akora byose badakwiye gukomeza kumubambaho, ko bakwiye kumureka agahangana wenyine bo bakihungira.

NB: Ijwi rya Adeline Rwigara ryumvikana muri ibi biganiro, byumvikana ko risa n’iryo asanzwe akoresha mu biganiro bitandukanye yagiye yumvikanamo mu itangazamakuru


2017-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuturage wa Uganda yandikiye Museveni, ibaruwa ifunguye, ahishura ibya komite ya RNC ikorera Kampala

Umuturage wa Uganda yandikiye Museveni, ibaruwa ifunguye, ahishura ibya komite ya RNC ikorera Kampala

Ubwanditsi 19 Nov 2019
Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?

Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?

Ubwanditsi 19 Oct 2016
Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo  kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?

Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?

Ubwanditsi 06 Jun 2017
Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Ubwanditsi 15 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavu n’amavuko  by’ikipe y’igihugu “Amavubi”
IMIKINO

Amavu n’amavuko by’ikipe y’igihugu “Amavubi”

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Rubanguka Steve, Yannick Mukunzi ndetse na rutahizamu Kagere Medie bahurije ku kwitwara neza ku mukino Amavubi azakina n’ikipe ya Mozambique kuri uyu wa gatatu i Kigali.
Amakuru

Rubanguka Steve, Yannick Mukunzi ndetse na rutahizamu Kagere Medie bahurije ku kwitwara neza ku mukino Amavubi azakina n’ikipe ya Mozambique kuri uyu wa gatatu i Kigali.

Ubwanditsi 23 Mar 2021
Ingabo z’Abarundi na Gabon zirashinjwa gusambanya no guhohotera abaturage muri Centrafrica
Mu Rwanda

Ingabo z’Abarundi na Gabon zirashinjwa gusambanya no guhohotera abaturage muri Centrafrica

Ubwanditsi 07 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru